00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Baturiye pariki ariko ntibazi uko ibyiza biyibamo bisa

Yanditswe na

Sitio Ndoli

Kuya 22 Mata 2016 saa 10:35
Yasuwe :

Bamwe mu Banyarwanda ntibafite umuco wo gusura ibyiza bitatse u Rwanda, uwo muco ni nawo usangana abaturage baturiye pariki ya Nyungwe mu Karere ka Nyamasheke, nubwo amikoro ariyo bashyira imbere nk’inkomyi mu kujya kureba ibyiza biyitatse.

Pariki ya Nyungwe ikora ku Turere twa Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo,na Rusizi na Nyamasheke mu Burenmgerazuba.

Ibarizwamo ubwoko butandukanye bw’inyoni zidakunze kuboneka ndetse n’inyamaswa zizwi nk’inguge, utibagiwe n’amoko atandukanye y’ibiti.

Muri Pariki ya Nyungwe kandi niho habarizwa isoko y’uruzi rwa Nil, hakaba n’ikiraro gica mu kirere gikunze gusurwa na ba mukerarugendo benshi.Habarizwa n’amahoteli atandukanye yakira abaje gusura ibyo byiza bitatse u Rwanda.

Nyamara nubwo Nyungwe irimo ibyiza nyaburanga bingana gutyo, abayituriye bavuga ko batarabibona kandi ngo ntibajya banabisobanurirwa,uretse ko ngo banakangwa n’ibiciro bihenze byo kuhasura, bagasaba ubuyobozi kubegera bukabasobanurira.

Murenzi Jean Damascene ati “Ntabwo nari nahasura ariko numva mbishaka, ibiciro bigabanutse icyo cyabasha gutuma dusura ayo mahoteli bityo tukagera kuri ibyo byiza nyaburanga.”

Mpakaniye Fabien yunzemo ati “Uretse wowe ubimbajije nta wundi muntu wari waza ngo ambwire ngo uze utembere urebe ibyiza bya Nyungwe, twumva ngo turaturanye ariko abashinzwe pariki ntibatwegera ngo batubwire n’ibiciro.”

Umuyobozi wa pariki ya Nyungwe, Rugerinyange Louis, avuga ko abenshi muri ba mukerarugendo baza gusura pariki ari abanyamahanga, ariko ngo kuri ubu kubera ubukangurambaga bugenda bukorwa, umubare w’Abanyarwanda nawo uri kugenda wiyongera.

Rugerinyange avuga ko ubukangurambaga bagiye gukomeza kubukorera mu batuye hafi ya Nyungwe, kugira ngo Abanyarwanda batabarirwa iby’iwabo kandi bahibereye.

Ubwo bari mu rugendo rwo kureba ibikorwa by’ubukerarugendo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Mata, Abasenateri bagize komisiyo y’iterambere ry’ubukungu bagaragaje ko Abanyarwanda batagira umuco wo gusura ibyiza nyaburanga, babakangurira gusura ibyiza nyaburanga, basaba n’abanyamahoteli kugabanya ibiciro.

Perezida wa Komisiyo Sebuhoro Celestin ati “ Aho kugira ngo se hoteli iraremo ubusa nta muntu n’umwe wayirayemo icyumweru cyose, hashobora kuraramo abandi batanga amafaranga make, yego atangana nayo yakagombye kubona ariko afite akamaro [….] n’Abanyarwanda bakwiye kujya muri Nyungwe kuko ashobora no kugerayo ariko ntanararemo, gusa tubanze duhere ku byacu Abanyarwanda babikangukire .”

Mu mwaka wa 2015, pariki ya Nyungwe yasuwe n’abakerarugendo 9518, harimo Abanyarwanda ibihumbi bitatu gusa.

Abasenateri hamwe n'abayobozi batandukanye mu Karere ka Nyamasheke
Pariki ya Nyungwe irimo ibyiza nyaburanga bitandukanye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .