00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zanzibar hagiye kubakwa hoteli ya mbere y’inyenyeri zirindwi mu Karere

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 January 2024 saa 09:22
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa Zanzibar muri Tanzania, bwatangaje ko kuri iki kirwa hagiye kubakwa hoteli y’inyenyeri zirindwi, izaba ari iya mbere iri kuri uru rwego mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Iyi hoteli izwi ku izina rya Montuli izubakwa ku kirwa cya Pemba kiri mu bigize Zanzibar.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishoramari cya Zanzibar, Sharif Ali Sharif, yavuze ko kuba uyu mushinga ugiye kujya mu bikorwa babikesha ubuyobozi bwiza bwa Perezida wa Zanzibar, Hussein Mwinyi.

Ati “Dufite amakuru menshi meza ajyanye n’imishinga ariko ukomeye kurenza indi ni uwo ku kirwa cya Pemba hoteli ya mbere y’inyenyeri zirindwi mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.”

Ubuyobozi bwa Zanzibar ntiburatangaza igihe imirimo yo kubaka iyi hoteli izatangirira n’igihe izarangirira.

Zanzibar hagiye kubakwa hoteli ya mbere y’inyenyeri zirindwi mu Karere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .