00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yabengutse u Rwanda, arwubakamo hoteli agamije gusubiza abana mu mashuri (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 November 2024 saa 08:22
Yasuwe :

Mu mwaka wa 2014, Umuholandi Hendrik Jan Noordman yageze mu Rwanda aje gukorera umuryango mpuzamahanga. Ubwiza bw’u Rwanda bwatumye ahamara igihe kirenze icyari giteganyijwe ndetse igihe yari agiye mu kiruhuko cy’izabukuru, yafashe icyemezo cyo kuguma mu Rwanda.

Uyu musaza umaze igihe aba i Musanze, mu 2020 yafashe umwanzuro wo kuhakorera igikorwa cyihariye, kizasigara ari urwibutso kuri abo baturage yabanye nabo igihe kinini kandi kigafasha abatuye muri ako karere.

Noordman yashinze hoteli Susa Gardens iherereye mu murenge wa Muhoza, ayiha umwihariko wo kurengera ibidukikije no kuba yihingira byinshi mu biribwa bihakoreshwa.

Nubwo iyi hoteli imaze imyaka ine, Noordman ayubaka ntabwo ariyo yari ashyize imbere cyane, ahubwo yari intangiriro y’igitekerezo cyagutse cyo gushinga umuryango utegamiye kuri Leta wita ku bana bavuye mu ishuri.

Raporo yakozwe na Sena mu 2020/2021, yagaragaje ko Akarere ka Musanze kari muri dutandatu twa mbere dufite abana benshi bataye ishuri.

Mu myaka yari amaze i Musanze, Noordman yababazwaga no guhura n’abana bo mu muhanda bavuye mu ishuri kubera ubushobozi buke. Ubwo Susa Gardens yafunguraga imiryango, Noordman yari afite abana bake bahoze mu muhanda yishyuriraga amashuri.

Nyuma y’imyaka itatu hoteli ishinzwe, yatangije umuryango utegamiye kuri Leta Back To School (BTS), ugamije gufasha abana bataye ishuri kurisubiramo ndetse n’abandi bafite ibibazo by’amikoro make.

Jean de Dieu Twizerimana yafatanyije na Noordman gushinga uyu muryango, kuri ubu anawubereye Umuyobozi. Yavuze ko batangiye bafasha abana bake, ariko kuri ubu bafasha abana 164 barimo abari baravuye mu ishuri.

Bahabwa ibikoresho by’ishuri, impuzankano no kwishyurirwa amafaranga y’ifunguro ku ishuri (School Feeding), mu gihe ababyeyi babo bafashwa mu mishinga igamije kubateza imbere.

Ati “Niba wishyuye amafunguro umwana ukamuha ibikoresho by’ishuri, yiga nta gihunga. Benshi umusaruro warabonetse kuko dufite abana bagize amanota ya mbere mu kizamini gisoza amashuri abanza uyu mwaka.”

Abana barakurikiranwa ku ishuri ndetse ahabonetse ikibazo bagafatanya n’umubyeyi kugikemura.

Ati “Buri gihembwe abana turahura, nkababaza amanota bagize, tukanabasura ku ishuri buri cyumweru.”

Ibiva muri hoteli nibyo bifasha abana

Twizerimana yavuze ko ubushobozi bwo gufasha abo bana buturuka ku mafaranga yishyurwa n’abasura Susa Gardens, nubwo avuga ko budahagije.

Ati “Turi kurwana no kubona imbaraga zo kugira ngo dukomeze kubona ubushobozi kuko sibo bonyine bakeneye ubufasha.”

Yakomeje agaragaza ko kubera amikoro make, hari nk’abana batsindira kujya mu mashuri yisumbuye bakabura ubushobozi bwo kujya kwiga aho babashyize, bikaba ngombwa ko bakomeza kwiga mu mashuri y’Uburezi bw’Ibanze bw’imyaka Icyenda azwi nka Nine Years Basic Education.

Twizerimana kandi yavuze ko bashaka kwagura ibikorwa bakagera no mu tundi turere, ku buryo umubare w’abana bata ishuri ugabanyuka cyane.

Guta ishuri ni kimwe mu bibazo byugarije sosiyete Nyarwanda kuko imibare ya Minisiteri y’Uburezi, igaragaza ko mu mashuri abanza abataye ishuri bari 9.5% mu mwaka wa 2019/20 na ho mu muri 2020/21 bagera kuri 7.1%.

Ntamugabumwe Gédeon utuye mu murenge wa Muhoza, afite umwana wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza ufashwa na BTS.

Uyu mubyeyi w’abana barindwi, yavuze ko umwana we yatangiye gufashwa mu 2023 ubwo yari amaze gupfusha umugore we, agasigarana abana barindwi abarera wenyine.

Ati “Iyo abana bafashijwe n’ababyeyi baba bafashijwe. Niba mu gihembwe umwana umwana namuguriraga amakayi ya 10 000 Frw, ubu sinkiyitanga nyagurira abandi.”

Aba babyeyi b’abana bahurijwe mu matsinda yo kwizigamira, aho buri wese yizigama uko ashoboye, bakagirwa inama y’umushinga woroheje buri wese yakora ngo yivane mu bukene.

Ati “Niba mfite umushinga wo gucuruza amagi, biroroha kubona amafaranga yo kuzaranguza mu kwezi. Niba ugiye guhinga biragufasha. Nubwo atakubera igishoro cyo kugura imbuto, yakubera inyunganizi yo kugura umuti.”

Twizerimana agaragaza ko bakiri gushakisha abaterankunga kuko umushinga bifuza ko waguka, abana benshi bagasubizwa mu ishuri.

Abana bafashwa na BTS, ubuyobozi bw'uwo muryango n'ubwa Susa Gardens iwutera inkunga ubwo bari mu gikorwa cyo gutanga ibikoresho ku bana
Abana bahabwa ibikoresho by'ishuri birimo ibikapu
Ababyeyi barimo Gédéon Ntamugabumwe (ibumoso) batanga ubuhamya kubera abana babo bafashwa
Twizerimana Jean de Dieu washinze BTS aganiriza abana n'ababyeyi bafashwa
Mu bana bafashwa harimo n'abafite ubumuga
Amakayi ahabwa abana bafashwa na BTS
Bamwe mu babyeyi bafite abana bafashwa na BTS, bahabwa amahugurwa ajyanye no kwivana mu bukene
Iyi hoteli ishobora kwakira abantu 29 barimo 10 bakambika mu mahema n’abacumbikirwa mu byumba
Iyi hoteli yitaruye umujyi wa Musanze, hafi y'umugezi wa Susa
Billiard ni umwe mu mikino ikinwa n'abasura iyi hoteli
Bamwe mu basura Susa Gardens bota umuriro
Hari uburyo bwo gukambika bwifashishwa n'abashaka kwishimira ibyiza bitatse Musanze
Noordman washinze Susa Gardens Resort n'Umuyobozi Mukuru wayo Uwimana Noella
Imbuto zirimo inanasi zihingwa muri Susa Gardens
Byinshi mu biribwa bikoreshwa muri Susa Gardens, barabyihingira
Umwe mu bakozi ba Susa asoroma bimwe mu bikoreshwa mu guteka byahahinzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .