Ku ikubitiro ni gahunda yatangiye RDB igirana amasezerano y’ubufatanye n’ikipe y’umupira w’amaguru yo mu Bwongereza ya Arsenal.
Ni gahunda yaziye igihe yitezweho gutumbagiza ubukerarugendo bw’u Rwanda by’umwihariko ubushingiye kuri Siporo kandi mu ngeri zose, haba mu bukungu ndetse n’impano mu mukino.
Mu mwaka umwe iyi gahunda ishyizweho, ubukerarugendo bw’u Rwanda bwavuye kuri miliyoni 425$ buzamukaho 17% bwinjiza miliyoni 498$ mu 2019. Muri uwo mwaka kandi ba mukerarugendo barenga ibihumbi 20 basuye u Rwanda.
Icyo gihe kandi amasezerano asinywa, abafana ba Arsenal bagera kuri 71% ntibari bazi u Rwanda, na bamwe mu bari baruzi ntibumvaga ko cyaba ari igihugu kiri mu biyoboye ubukerarugendo muri Afurika.
Muri uwo mwaka wa mbere kandi abantu barenga miliyoni 70 bamenye ibice bishobora gusurwa mu Rwanda binyuze ku bufatanye bwarwo na Arsenal.
Ibi byahise bisunikira RDB kuganira na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, bitewe n’inyungu nayo ibifitemo yemera gusinyana narwo amasezerano y’imyaka itatu ku nshuro ya mbere mu mpera za 2019.
Raporo yongeye gukorwa mu 2020 igaragaza ingaruka nziza z’urugendo rwa David Luiz mu Rwanda rwatanze umusaruro mu kugira ngo mu bafana ba Arsenal bamenye u Rwanda, bavuye kuri 35% bagera kuri 41%.
Mu mwaka umwe gusa wa PSG, abarenga miliyoni 110 bemenye u Rwanda binyuze ku kurwamamariza ku myambaro y’imyitozo y’iyi kipe, cyane ko yari ifite abakinnyi bakomeye barimo Neymar Junior, Lionel Messi, Sergio Ramos, Kylian Mbappé n’abandi.
Icyo gihe kandi hashyizweho uburyo bworohereza ba mukerarugendo ku buryo basura u Rwanda nta nkomyi nubwo byari mu bihe Isi yose iri guhangana n’icyorezo cya Covid-19, hashyirwaho uburyo bwa ‘Pay 2 stay for 3’ aho ba mukerarugendo bishyuraga amajoro abiri, bakongezwa irindi rimwe.
Bitewe n’uko inyungu z’iyi gahuda zarimo zizamuka ubutitsa, Visit Rwanda yinjiye mu mikoranire n’Irushanwa rya Basketball Africa League, yitezweho kuzamura ibendera rya Afurika muri Basketball.
Mu mwaka ushize habayeho gusinya amasezerano hagati y’u Rwanda na Bayern Munich azageza mu 2028.
Ibi byose byakorwaga bijyana no kuba iyi mikino igomba guteza mbere abanyempano kugira ngo ubukungu bw’igihugu bujyane no guhangana mu mikino itandukanye ku ruhando mpuzamahanga.
Amarerero yashyizweho haba aya PSG ndetse na Bayern Munich yitezweho kugeza abana bakiri bato bakina ruhago ku rwego rwo hejuru mu gihe kandi n’Ikipe ya Arsenal yohereza bamwe mu batoza bayo bagahugura ab’Abanyarwanda ndetse bakanatoza abakiri bato.
Si muri iyo mikino gusa kuko no muri Basketball hubatswe ibibuga bitandukanye byorohereza abana gukina uyu mukino, rimwe na rimwe bagahabwa n’ibindi bikoresho bibafasha birimo inkweto, imipira yo gukina, imyambaro n’ibindi.
Raporo ya 2023 igaragaza ko umukino wa Basketball wabaye urufunguzo ndetse unayobora ubukerarugendo bw’u Rwanda bushingiye kuri siporo, by’umwihariko ku irushanwa mpuzamahanga rya BAL, riterwa inkunga na Visit Rwanda.
Visit Rwanda isigaye ikorana n’amarushanwa mpuzamahanga abera imbere mu gihugu, mu mikino itandukanye irimo Golf, Tour du Rwanda, Tennis n’iyindi, aho byatumye umubare w’abasura u Rwanda uzamuka cyane mu 2023.
Abitabiriye ibikorwa bya siporo muri uwo mwaka basaga 13.785 mu gihe amafaranga yinjiye binyuze muri ibyo bikorwa agera kuri miliyoni 13$.
Visit Rwanda ni umuterankunga kandi w’Irushanwa ry’Igikombe cy’Isi cy’Aba-Veterans kizabera mu Rwanda muri Nzeri hagati ya tariki ya 1 n’iya 10, kizahuriza hamwe abahoze bakina ruhago bagera ku 150.
Si ukurushanwa gusa kuko bamwe muri aba bakinnyi n’abazabaherekeza bifuje gushora imari mu Rwanda, cyane ko rwafunguriye amarembo rukanorohereza uwo ari we wese ubyifuza.
African Football League (AFL) ihuza amakipe akomeye muri Afurika, na yo ikorana na Visit Rwanda guhera mu mwaka ushize. Iri ni rimwe mu marushanwa akomeye cyane muri Ruhago Nyafurika kuko ryashyizweho mu 2023-24 hagamijwe kongerera ubushobozi amakipe no kuzamura urwego rw’umupira w’amaguru ku mugabane.
Irushanwa rya Ironman 70.3 riterwa inkunga na Visit Rwanda, mu mwaka ushize ubwo ryaberaga mu Karere ka Rubavu, ryakiriye abakinnyi 232 bavuye mu bihugu 29.
Muri uyu mwaka wa 2024, abakinnyi bane b’Abanyarwanda babonye itike yo kuzakina Shampiyona y’Isi ya Ironman 70.3 iteganyijwe kuba kuva tariki ya 14 na 15 Ukuboza 2024 ikazabera Taupō muri Nouvelle-Zélande ndetse ni ku nshuro ya mbere Abanyarwanda bazaba bitabiriye imikino nk’iyi.
Muri rusange, mu 2023 RDB yasinye amasezerano akomeye n’ibigo birindwi harimo bine bya gahunda ya Visit Rwanda ari byo Bayern Munich, PSG yongereye kugeza 2025, Igikombe cy’Isi cy’Aba-Veteran (VCWC) na Basketball Africa League (BAL) yongereye kugeza mu 2028.
Gahunda ya Visit Rwanda ni imwe mu zikomeje gutuma ubukerarugendo bw’u Rwanda butera imbere ndetse intego y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ni uko mu 2024 ruzinjiza miliyoni 800$ zivuye muri urwo rwego.
Imibare iheruka, ya 2023, igaragaza ko ubukerarugendo bw’u Rwanda bwinjije agera kuri miliyoni 620$.
Muri Mata 2024, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (RCB), cyatangaje ko mu 2023 ubu bwoko bw’ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni 95$ (arenga miliyari 122 Frw), yavuye mu nama n’ibindi bikorwa bitandukanye igihugu cyakiriye muri uwo mwaka, angana n’izamuka rya 48% ugereranyije n’ayo urwego rw’ubukerarugendo bushingiye ku nama rwari rwinjije mu 2022.
Mu 2023, u Rwanda rwakiriye inama n’ibindi bikorwa 160, byitabiriwe n’abasaga ibihumbi 65 bavuye hirya no hino ku Isi.


































TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!