Urwego rw’Ubukerarugendo rwahombye hafi miliyari 35 Frw muri Werurwe kubera Coronavirus

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 16 Mata 2020 saa 01:31
Yasuwe :
0 0

Raporo y’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera, PSF, igaragaza ko muri Werurwe bwagize igihombo cya miliyari 34.9 Frw, bivuye ku nama zasubitswe n’ibindi bikorwa by’ubukerarugendo byahagaritswe, kubera ingamba zafashwe mu gukumira ikwirakwira rya Coronavirus.

Iyi raporo yashyikirijwe Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere ku wa 14 Mata, igaragaza ko urwego rw’ubukerarugendo rukeneye inkunga mu gihe na nyuma y’icyorezo cya Coronavirus.

Mu gukusanya amakuru ku bihombo byabayeho muri Werurwe uyu mwaka, PSF yegereye ibikorwa 207 bingana na 24% byo mu rwego rw’ubukerarugendo.

Imibare yerekanye ko abakira ba mukerarugendo barimo amahoteli, muri Werurwe bagize igihombo cya miliyari 13.6 Frw, abatembereza ba mukerarugendo bahomba miliyari 20.01 Frw; abanyamwuga bategura inama bahombye miliyari 1.09 Frw naho ibindi bigo bifasha ba mukerarugendo bihomba miliyoni 152.7 Frw.

Ibi bihombo byaje bisanga urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda rufite inguzanyo za miliyari 87.7 Frw, aho urwego rw’amahoteli arirwo rwihariye inguzanyo nini kuko rufite izingana na miliyari 83.8 Frw.

Ababajijwe bagaragaje ko nibura 82% by’abakozi mu rwego rw’ubukerarugendo bahagaritswe mu kazi, ndetse 18% basigaye bagizwe na ba nyir’ibigo bakomeje gukora mu bijyanye n’igenamigambi no kwiga ku mikorere ya nyuma y’iki cyorezo.

Amahoteli yakoreweho ubushakashatsi yagaragaje ko yamaze guhagarika abakozi 3515; abatwara ba mukerarugendo bo bahagarika 239, abategura inama bahagarika 20 naho abandi bafasha ba mukerarugendo bahagarika 114.

Urebye ku mishahara yatangwaga n’uru rwego, amahoteli yahembaga miliyari 1.3 Frw buri kwezi, wateranya n’izindi nzego eshatu bigendana, bikaba miliyari 1.7 Frw.

Iyi raporo igaragaza ko nibura uru rwego ruzakenera miliyari 29.9 Frw mu kugoboka ibikorwa by’ubukerarugendo no kwakira abantu, mu gihe cy’umwaka wose nyuma ya Coronavirus.

Ba nyir’ibi bikorwa bagaragaje ko kugira ngo ibyo bakora bizongere kuzura umutwe, bafashwa kubona amafaranga nibura yakwifashishwa mu kwishyura imishahara n’ibindi, ibintu byatuma abakozi bangana na 82% bagumana akazi kabo aho kuba bagakurwaho mu mwaka wa mbere nyuma y’icyorezo cya Coronavirus.

Basaba kandi gukorerwa ubuvugizi ku mabanki hakavugururwa uburyo inguzanyo bafashe zakwishyurwa bitabahenze cyane, bakagabanyirizwa cyangwa bagakurirwaho inyungu ku nguzanyo mu kubabafasha kuzahura ibikorwa mu mwaka wose wa 2020.

Mu bindi basaba ni uko basonerwa na Rwanda Revenue Authority mu kwishyura imisoro mu gihe runaka.

Uretse ibijyanye n’amikoro, 30% by’abatanze amakuru bagaragaje ko banakeneye guhabwa ubundi bufasha mu bumenyi, bwabafasha kuzahura ibikorwa byabo nyuma y’icyorezo cya Coronavirus.

Banki zitandukanye z’ubucuruzi ziheruka kwemerera abakiliya bazo bafite ibikorwa by’ubucuruzi byahungabanyijwe na Coronavirus, guhabwa amahirwe yo kutishyura inguzanyo mu gihe gishobora kugera ku mezi atatu, haba ku mafaranga bagurijwe cyangwa inyungu zayo, bitewe n’ikibazo cy’umukiliya.

Gusa PSF ivuga ko banki zitorohereza abanyamahoteli mu buryo bukwiye, ku buryo ikibazo cyo guhomba kwa hoteli kimaze iminsi gishobora gufata indi ntera.

Raporo ikomeza iti “Urugero nko mu myaka ine ishize, hoteli zisaga 50 zaguye mu bihombo zitezwa cyamunara cyangwa zihindurirwa icyo zakoreshwaga. Hoteli zasimbutse ibihe byo guhomba cyane zari zigihanganye n’imyenda minini ya banki, ku buryo kwishyura inyungu zose ubwo ibikorwa bizaba bisubukuwe kugeza bisubiye ku rwego byari ho mbere, nyuma ya Covid-19, bishobora kuzatuma ikibazo kirushaho kuba kibi.”

Ibyo bigatuma uru rwego rusaba ko habaho uburyo bwo koroshya inyungu ku nguzanyo kugeza ibintu bisubiye ku murongo, kuba leta yabaha inkunga mu kwishyura imishahara no gushyiraho uburyo bwafasha uru rwego kubona amafaranga adahenze yatuma ibikorwa bikomeza nibura mu gihe cy’amezi 12.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi n’imenyekanishabikorwa muri Hilltop Hotel, Innocent Tuyishime, aherutse kubwira IGIHE ko mu rwego rw’amahoteli ho babara igihombo cy’igihe kirekire, kuko n’abari barabateguje mu mpera z’umwaka, batarafata umwanzuro uhamye kuko batazi igihe icyorezo kizarangirira.

Ati “Igihombo twe mu mahoteli dufite ntabwo kiri mu kwa gatatu cyangwa ukwa kane gusa, cyamaze gufata n’amezi ari imbere. Nk’abari baratwandikiye bagombaga kuzaza mu kwa cyenda n’ukwa cumi ntabwo barafata umwanzuro ariko batwandikiye mu minsi ishize bavuga ngo tuzareba, tuzavugana.”

Igihombo kandi ku mahoteli gishobora gukomeza kuko n’iyo Coronavirus yagabanya umurego, itashirira rimwe ku Isi yose ku buryo ibihugu bifungura amarembo bitikanga nka mbere.

Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Ubukerarugendo, The World Tourism Organization (UNWTO) ugaragaza ko ubukerarugendo buzagira igihombo cya miliyari ziri hagati ya 300 na 450 z’amadolari mu 2020.

Urwego rw'ubukerarugendo ni rumwe mu zashegeshwe cyane na Coronavirus / Ifoto: Niyonzima Moïse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .