00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko 500 rwasoje amasomo yo kwakira abantu muri porogaramu ya ’Education First’

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 1 Ukwakira 2022 saa 10:16
Yasuwe :

Urubyiruko rusaga 500 rwo hirya no hino mu gihugu rwarangije amasomo y’Icyongereza, Ubukerarugendo no kwakira abantu atangwa binyuze muri gahunda ya ‘Education First’.

Uru rubyiruko rwigishijwe binyuzwe mu mahugurwa atangwa n’ikigo gisanzwe gitanga amasomo ku Isi yose, Education First (EF) ku bufatanye n’Umuryango MasterCard Foundation n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB.

Binyuze muri iyi gahunda urubyiruko rutandukanye ruriyandikisha by’umwihariko abari mu rwego rwo kwakira abantu n’ubukerarugendo n’abandi, bagahabwa amasomo arimo Icyongereza, Itumanaho, ajyanye n’Ubukerarugendo no kwakira abantu n’andi atuma barushaho kuba abanyamwuga.

Kuri uyu wa 30 Nzeri 2022, EF ubwo yashyiraga hanze icyiciro cya kabiri cy’abarangije aya masomo, Umuyobozi w’iki kigo mu Rwanda, Ruzibiza Oriane, yashimye umuhate abarangije bagaragaje ndetse abasaba gushyira mu ngiro ubumenyi bahawe.

Ati “Ndabashimira cyane ko mwarangije aya masomo kuko ntabwo biba byoroshye, bisaba kwiyemeza cyane. Ndabasaba ko ubumenyi mwabonye aha mwajya kubushyira mu bikorwa.”

Umuyobozi wa Mastercard Foundation mu Rwanda, Rwigamba Rica, yibukije abarangije ko amasomo bahawe ari ingenzi kuko iyo ufite ubushobozi mu rurimi ubasha kumvikana no kubona amahirwe atandukanye.

Umukozi muri RDB, Nsabimana Emmanuel, yavuze ko aya mahugurwa ari kimwe mu bitanga ibisubizo bya bimwe mu bibazo bibangamiye ubukerarugendo.

Ati “Ibi bisobanuye byinshi kuri twe, nka RDB ireberera ubukerarugendo yunguka byinshi usibye serivisi dutanga, ubumenyi ni ikintu cy’ingenzi. Kugira iyi gahunda yafashije byinshi kuko kimwe mu bibazo dufite muri uru ruganda ni ururimi n’itumanaho. Iyi gahunda yakoze ibikomeye mu kubikemura.”

Ku ruhande rw’abahawe aya masomo bemeza ko yabagiriye umumaro kuko yabazamuriye ubumenyi mu Cyongereza, ubu bakaba babasha kumvikana n’abo baha serivisi.

Umuyobozi wa AFRIDUINO LTD, Cyuzuzo Diane, yavuze ko yanejejwe no kuba yarabaye umwe mu bahawe amahugurwa ndetse yemeza ko yahavanye amasomo menshi agiye kumufasha mu bikorwa bye nka rwiyemezamirimo.

Ati “Nejejwe no kuba narabonye aya mahirwe kuko iyi gahunda yaramfashije, yazamuye icyizere nigirira; ni ibintu byiza kuri njye. Nari umuntu utuje cyane ubu nshobora kuvugira mu ruhame mu Cyongereza nta bwoba mfite.”

“Nka rwiyemezamirimo kandi byamfashije kubasha kuvugana n’abakiliya banjye kuko benshi bakoresha Icyongereza, ubu dushobora kumvikana. Nize ibyijyanye n’ubuyobozi no guhura n’abantu.”

Ibi abihuje na Harerimana Marc, wavuze ko anejejwe no kuba yarabaye umwe mu bahuguwe byatumye amenya agaciro ubukerarugendo bufitiye igihugu.

Ati “Nejejwe no kuba ndi hano mu barangije uyu munsi, hamwe na EF twize ibintu by’ingenzi. Ubu nabashije kwiga uburyo nshobora gucunga ibijyanye no kwakira abantu n’uburyo ubukerarugendo bufitiye agaciro igihugu cyacu.”

Aya masomo atangwa mu mezi 12 buri munyeshuri akigira kuri gahunda ye (byibuze amasaha abiri n’igice mu cyumweru), akaba atangirwa ubuntu.

Uwifuza kuzahugurwa yasura uru rubuga akabona amakuru arambuye.

Urubyiruko rwanejejwe no kuba rwarabonye amahugurwa
Byari ibirori byizihiye benshi
Umuhanzi Christiane Boukuru niwe wasusurukije abitabiriye ibi birori
Umuyobozi wa Mastercard Foundation mu Rwanda, Rwigamba Rica na Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair, mu bitabiriye ibi birori
Ibi birori byitabiriwe n'abantu batandukanye
Umuyobozi wa EF mu Rwanda, Ruzibiza Oriane, yasabye abarangije gutanga umusanzu babikuye mu masomo bahawe
Abanyeshuri bahize abandi bahawe ishimwe
Cyuzuzo Diane yavuze ko aya mahugurwa yatumye azamura icyizere yigiriraga
Bishimiye kurangiza amasomo yabo mu bijyanye n'ubukerarugendo n'Icyongereza
Umuhanzi Christiane Boukuru niwe wasusurukije abitabiriye ibi birori

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .