Iyi hoteli iherereye i Remera, yatangiye itanga serivise z’amacumbi nyuma iza kwagura ibikorwa na serivisi hagamijwe kwakira abayigana benshi kandi bagahabwa serivisi zibanyuze.
Ifite ibyumba bitandukanye harimo iby’abanyacyubahiro, ibyumba by’umuryango, ibyumba biri hamwe n’ibindi nkenerwa mu rugo ku buryo uhacumbitse ashobora kwitegurira icyo akeneye. Hari n’ibyumba bisanzwe bigenewe umuntu umwe.
Rose hoteli iri ahantu hatuje muri Remera kandi haboneka ibintu byose uyicumbitemo yakenera bitamusabye kujya mu kukireba mu mujyi rwagati.
Ifite kandi umwihariko wa restaurant itegura amafunguro anyuranye ya Kinyafurika, amafunguro mpuzamahanga ikanategura byihariye aya Kinyarwanda ajyanye n’uko umukiliya abyifuje.
Umuyobozi Mukuru akaba n’uwashinze Rose Hotel, Rusingiza Rose usanzwe atuye mu Bubiligi yatangaje ko yishimiye gushora imari ye mu Gihugu cye.
Yagize ati “Maze imyaka 30 i Burayi, nashoboraga kubaka cyangwa nkagura hariya ariko numvaga ibyo mfite ngomba kubizana iwacu. Ubu aha nkorera ntanga imisoro igafasha Igihugu kandi nahaye n’akazi abakozi b’Abanyarwanda”.
Rusingiza yavuze ko yatewe imbaraga na Perezida Kagame ubwo yasuraga dispora Nyarwnda ndetse anashima cyane imitangire ya serivise y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB.
Ati “Nabwiye umugabo wanjye ko nshaka gushora imari iwacu arambwira ati ‘nkurikije uko mumeze na Perezida wanyu twabikora’. Yandikiye muri RDB ntibankoza isoni bakajya bamusubiza neza buri kintu abajije dukora umushinga dutangira ikigo.”
Yongeyeho kandi ko ateganya ko Rose Hotel yarushaho kwaguka ikagera ku rwego rwisumbuye nk’umusanzu we mu kwakira abantu ndetse asezeranya abayigana guhora ku isonga muri serivise z’indashyikirwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!