Uko u Rwanda ruzakuba kabiri inyungu y’ubukerarugendo ikagera kuri miliyoni $800 mu myaka irindwi

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 8 Ukwakira 2017 saa 01:20
Yasuwe :
0 0

Guverinoma yihaye intego ko mu 2024 inyungu u Rwanda ruvana mu bukerarugendo igomba kwikuba kabiri ikagera kuri miliyoni $800 zivuye kuri miliyoni $404 yinjiye mu mwaka ushize, ndetse u Rwanda rukaba ku isonga mu bihugu ba mukerarugendo benshi bifuza gusura.

Ni urugendo rushoboka ukurikije intambwe imaze guterwa mu bukerarugendo, ariko runasaba imbaraga zisumbuye, kugira ngo ba mukerarugendo, ku rwego bariho rwose, bazabashe kubona ibyo bakeneye mu rwa Gasabo.

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) giheruka kuvuga ko inyungu u Rwanda ruvana mu bukerarugendo igenda yiyongeraho 10% buri mwaka, ariko intego ari 25% buri mwaka.

Umuyobozi Mukuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere Ushinzwe Ubukerarugendo, Belise Kariza, avuga ko hari ingamba zigomba kuba zashyizweho zizatuma iyo nyungu yikuba kabiri mu myaka irindwi iri imbere.

Zirimo kongera imbaraga mu kumenyekanisha igihugu, cyane ko gifite ibintu byinshi bishobora kureshya ba mukerarugendo ariko ngo ntibiramenyekana uko bikwiye.

Yagize ati “Icyo tutarageraho ni uko u Rwanda rumenyekana ku buryo ubaza umuntu uti ni hehe muri Afurika wumva ushaka gutembera, u Rwanda rugahita ruba igihugu cya mbere bavuga.”

“Icya mbere ni uko ubanza kumva muri iyo mitwe y’abanyamahanga, ‘ese batuzi gute, ese batuzi nk’u Rwanda rwaciye mu bihe bya Jenoside gusa, cyangwa bazi n’ibindi?’”

“Abo twagiye tuvugana nabo, abo tubona baza mu Rwanda, icya mbere bakora ni ugutangara bakavuga ngo ‘ntabwo twashoboraga kumva ko u Rwanda rusa gutya, ibintu byose biri ku murongo.’ Ariko urumva abo bageze mu Rwanda, abatahageze bo? Abo nibo dushaka kugeraho tukabereka ko u Rwanda ruri ukundi kuntu badashobora kuba batekereza.”

Ibyo ngo bizajyana no kumenyekanisha ibyiza by’igihugu hanifashishijwe imbuga nkoranyambaga n’iza internet, kuko iri koranabuhanga rimaze guhuza miliyari z’abatuye isi, amakuru yose bakayavana ahantu hamwe.

Hari no kunoza ibyiza igihugu gifite bikurura ba mukerarugendo, guhanga udushya, hakanashishozwa ku bintu runaka binyura ba mukerarugendo igihe bari mu Rwanda, bigahabwa imbaraga.

Kariza yakomeje agira ati “Ikindi hari igishushanyo mbonera nka Kivu Belt tuzashyira mu bikorwa, ariko cyane cyane mu guteza imbere ishoramari ryaho, ku buryo inkengero z’ikiyaga cya Kivu zaba icyitegererezo, nk’icyerekezo cy’ubukerarugendo.”

“Ikindi ni ukunoza serivisi no kugenzura urwego rw’ubukerarugendo rwacu. Mu mezi abiri ashize twatangije gutanga icyangombwa, ibigo bifasha ba mukerarugendo byose bikagomba kuba bifite ibyangombwa mbere yo kugira ngo bikore.”

Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo no kubungabunga ibinyabuzima byo muri Pariki muri RDB, Belise Kaliza, yavuze ko icyo bahisemo ari ukongera inyamaswa zikomeye mu Akagera aho kwita Izina abana b’intare

Ibyo ngo bizatuma urwego rw’ubukerarugendo rugendera ku murongo, bityo n’inyungu rutanga na yo irusheho kuzamuka.

Bizajyana na gahunda yo gutanga 10% y’inyungu yavuye mu bukerarugendo, ikajya mu mishinga y’iterambere ry’abaturiye pariki, no kurushaho kwigisha abaturage ibyiza by’ibinyabuzima byo mu mapariki, kugira ngo nabo barusheho kubibungabunga.

Kariza ati “Urebye ni ukureba umuvuduko twari turiho, tukongeraho kuko gukuba kabiri inyungu birasaba imbaraga nyinshi.”

Kugera kuri miliyoni $800 birashoboka?

U Rwanda rufite ibyiza nyaburanga bitandukanye bishobora gukurura ba mukerarugendo birimo nka Pariki z’igihugu za Nyungwe, Akagera, Gishwati-Mukura n’iy’Ibirunga ibamo Ingagi zisurwa na benshi.

Uko inyungu y'ubukerarugendo yazamutse guhera mu 2008

Ubwo muri uyu mwaka u Rwanda rwazamuraga igiciro cyo gusura ingagi kikagera ku madolari 1500 kuri buri muntu kivuye kuri $750, umuvuduko wo kugura amatike yo kuzisura ntiwagabanutse, bigatanga icyizere ko intego u Rwanda rwihaye ifite ishingiro.

Byanareberwa mu buryo nibura mu myaka irindwi ishize u Rwanda rwabashije gukuba kabiri inyungu yavaga mu bukerarugendo, iva kuri miliyoni $201.6 zinjiye mu 2010 igera kuri miliyoni $404 mu 2016, ndetse intego ni ukwinjiza miliyoni $440 muri uyu mwaka.

U Rwanda kandi rumaze kugira hoteli zigezweho zifite amazina akomeye ku rwego mpuzamahanga nka Marriot, Radisson Blu na Hilton, ku buryo rwazamuye urwego rwo kwakira ba mukerarugendo barimo abiyubashye, bakaza mu gihugu bizeye ko serivisi bakeneye bagomba kuzibona.

Ingagi zo mu Birunga ni zimwe mu bikurura ba mukerarugendo benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza