00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Gotis Rwanda yabaye igisubizo muri serivisi zo gutwara abantu, igatanga umusanzu mu bukerarugendo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Ukwakira 2021 saa 11:26
Yasuwe :
0 0

Gotis Rwanda ni sosiyete Nyarwanda itwara abantu n’ibintu. Itwara abo mu ngeri zose barimo ba mukerarugendo, abikorera n’abo mu nzego za Leta, ikoresheje imodoka zayo bwite.

Ni sosiyete ifasha umugenzi aho yaba ashaka kwerekeza hose mu gihugu mu buryo butekanye kandi bumubereye bijyanye n’ibyifuzo bye.

Umuyobozi wa Gotis Rwanda, Ntare Adarbelth, yavuze ko icyo igamije ari ugutanga serivisi z’ingendo mu buryo bw’ubunyamwuga kandi bugezweho.

Ifite imodoka z’ubwoko butandukanye burimo Jeep, Prado, RAV4, Pick-up na Avensis; ibituma buri mukiliya yisanga muri Gotis ku buryo imodoka yose yaba yifuza kugendamo ayihasanga.

Ntare yakomeje agira ati “Imodoka zacu zifite umwihariko w’ikoranabuhanga rya GPS rituma aho iherereye hose ibasha kugaragara.”

“Impamvu twashyizeho izo GPS ni uko twifuzaga ko abakiliya bacu bagira umutekano, tukaba tuzi ko imodoka imujyana aho yagombye kujya, niba agiriye ikibazo ahatari ikoranabuhanga rya telefoni rimeze neza ngo abashe guhamagara nabyo tukabimenya.”

Yavuze ko buri munota baba bagenzura aho imodoka ziri ko nta yagize ikibazo ndetse bakaba bafite imikoranire na sosiyete ibafasha kumenya iby’amavuta zikenera mbere yo guhaguruka.

Buri modoka inahabwa ikarita yo kwishyuriraho lisansi igeze kuri sitasiyo ku buryo itagira ikibazo ngo yashiriwe.

Ku buziranenge bwazo, zose ziba zifite ibyangombwa by’uko zakorewe contrôle technique kandi mbere yo kuzikoresha urugendo zikanyuzwa mu igaraje hirindwa ko hari uwayihabwa ikagirira ikibazo mu nzira.

Yakomeje asobanura ko muri ibi bihe by’icyorezo hongeweho umwihariko w’uko imodoka zigomba kubanza guterwa umuti wica udukoko mbere y’uko zikoreshwa ingendo kandi abashoferi bazo bakaba barakingiwe.

Yongeye aho ati “Ikindi ni uko buri mezi atatu abo bashoferi bahabwa amahugurwa y’uko bagomba kwitwara mu muhanda n’uko bafata neza abakiliya ndetse n’uko bashobora guhagarika inkongi nk’igihe imodoka yaba ihiye.”

Banigishwa gutanga ubutabazi bw’ibanze ku wakomeretse, ibintu uwo muyobozi yasobanuye ko bigira akamaro cyane nk’igihe umugenzi yakomerekera ahantu hatari inzego z’ubuzima.

Uwase Adelphine ushinzwe Iterambere muri Gotis Rwanda yasobanuye ko mu mikoranire n’ibigo n’inzego nabo bahatanira amasoko nk’abandi.
Kuko ari we ukunze gukurikiranira hafi iby’abakiliya, yasobanuye ko bashyirirwaho uburyo bwo kugaragaza ibitekerezo byabo haba ibyo bashimye n’ibyo banenze cyangwa bifuza.

Ati “Ibyo bisubizo biradufasha cyane kuko gukorana n’abantu utazi icyo bagutekerezaho ni ikibazo. Buri rugendo buzuza urupapuro.”

Uwase yatangaje ko iyo bakorana n’ibigo bagirana amasezerano nabyo maze haba hapanzwe urugendo bikabamenyesha mbere igihe ruzamara n’imodoka ikenewe.

Kuba iyo sosiyete ifite abashoferi bayo batwara abakiliya ndetse bakagira ibibaranga mu kazi, yabisobanuye nk’uburyo butuma abakora ingendo bifashishije imodoka zabo bumva batekanye kandi ntibahangayikire ko bakwibwa cyangwa bakagirirwa nabi.

Harerimana Léonidas ushinzwe Umutungo muri Gotis Rwanda, yasobanuye ko iyo sosiyete idatanga serivisi nziza gusa ahubwo hari n’umusanzu itanga mu iterambere ry’imibereho myiza harimo kuba ifasha abatishoboye, gufasha abakozi kwishyura umusanzu, kwishyura neza imisoro n’ibindi.

Gotis Rwanda ikorera ku Kacyiru, ahegereye Icyicaro Gikuru cya Polisi.

Umunyamakuru wa IGIHE, Karirima Ngarambe atwawe mu modoka ya Gotis Rwanda ubwo yari mu rugendo ruzenguruka igihugu mu bice bitandukanye
Gotis igira imodoka ziri mu bwoko butandukanye ku buryo bituma uyigannye yoroherwa no guhitamo
Harerimana Léonidas ushinzwe Umutungo muri Gotis Rwanda yasobanuye ko iyo sosiyete itanga umusanzu mu iterambere ry’imibereho myiza binyuze mu gufasha abatishoboye
Abayobozi ba Gotis Rwanda baganira n'umunyamakuru wa IGIHE
Umuyobozi wa Gotis Rwanda, Ntare Adarbelth, yavuze ko icyo igamije ari ugutanga serivisi z’ingendo mu buryo bw’ubunyamwuga kandi bugezweho
Uwase Adelphine ushinzwe Iterambere muri Gotis Rwanda
Bamwe mu bagize ubuyobozi ba Gotis Rwanda
Usibye gutanga serivisi zo gutembereza ba mukerarugendo, Gotis Rwanda yatanze umusanzu wo kubaka igihugu binyuze mu gutanga akazi
Gotis Rwanda ikorera ku Kacyiru hafi y'Icyicaro cya Polisi y'u Rwanda
Gotis Rwanda ifite abakozi biyemeje kurangwa n'ubunyamwuga mu kazi kabo
Iyi sosiyete ifite imodoka nzima ziha umutuzo umuntu uzicayemo
Ubuyobozi bwa Gotis Rwanda buvuga ko intego ya mbere yabo ari ugutanga serivisi nziza
Abashinze Gotis Rwanda ni abavandimwe babiri bavukana; Rugema Christian na Serge Rugema

Inkuru bifitanye isano: Urugendo rwa Rugema Christian na Serge, abavandimwe baba mu Bufaransa biyemeje gushora imari mu Rwanda

Sura Gotis Rwanda unyuze hano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .