00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubwiza bwa T-Stone Apartment Hotel yafunguye imiryango i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 10 December 2024 saa 07:57
Yasuwe :

Uko u Rwanda rutera imbere, ni na ko abashoramari barushaho gufunguka amaso no gushora imari mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere.

Muri bo harimo abahisemo guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo na serivisi nka rumwe mu zikomeje kuzamura ubukungu bw’igihugu, binyuze mu kubaka amahoteli, amacumbi na restaurant zifasha Abanyarwanda n’abarusura kuryoherwa n’ibyiza byarwo.

Ni muri urwo rwego, T-Stone Apartment Hotel yubatswe mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Kimihurura, ahazwi nko mu Rugando munsi gato ya Kigali Convention Centre ku muhanda wo kuri RBC.

Yafunguwe ku mugaragaro ku wa 6 Ukuboza 2024, itangiza ibikorwa byayo, yiyemeza kuba igicumbi cyo gutanga serivisi nziza kandi ziri ku rwego rwo hejuru.

Ifite ibyumba bishobora kwifashishwa nk’amacumbi y’igihe kirekire n’ibishobora kwifashishwa by’igihe gito bitewe n’ibyifuzo by’abakiliya bayo.

Harimo ibyumba byo ku rwego rwa Executive Suite aho ijoro rimwe kukiraramo ari amadolari 200 mu gihe ku kwezi ari 2000$.

Ku bayigana baturutse mu mahanga, bazajya bafatwa ku kibuga cy’indege bagezwe kuri hotel cyangwa basubizweyo mu gihe batashye.

Hari kandi ibindi bifasha abayigana birimo Sauna na Massage, Restaurant nziza kandi ifite ibiciro byoroheje n’ibindi nkenerwa muri hotel zigezweho.

Umuyobozi wa T-Stone Apartment Hotel, Niyomugabo Daniel, yagize ati “Umwihariko wacu ni uko tuje gutanga serivisi nziza kandi yihuta. Ni byo ntabwo uyu mwuga ari twe tuwurimo twenyine, hari abandi benshi duturanye ariko agashya dufite ni uko ibintu byacu byose biri ku rwego rwiza kandi tukaba tunaherereye ahantu heza kandi tuzatanga serivisi nziza.”

“Aha hantu turashaka kuhagira ahadasanzwe, binyuze mu gutanga serivisi inoze bitandukanye n’ahandi abantu basohokera ugasanga bari kubura umuntu ubakira, wanatumiza ikintu runaka kigatinda.”

Yavuze ko bazabifashwamo n’abakozi bize kandi bakanahugurwa ku birebana n’imikorere ya hotel n’imitangire inoze ya serivisi.

Umuyobozi mukuru akaba n’uwashinze T-Stone Apartment Hotel, Muhirwa Gashugi, yashimangiye ko biteguye gutanga umusanzu mu guteza imbere ubukerarugendo.

Ukeneye andi makuru wahamagara kuri +250 795 300 188, gukoresha reservation ugahamagara kuri +250 795 303 065, cyangwa ukandika kuri Email: [email protected] cyangwa ugasura urubuga rwayo rwa https://tstoneapartmenthotel.com mu gihe ushaka kwishyura kuri restaurant wakoresha iyo kode, 7953045.

Ubwiza bwa T-Stone Apartment Hotel n’umwihariko wayo mu mafoto

T-Stone Apartment Hotel ni imwe muri hotel zigezweho mu Mujyi wa Kigali
Aho abayigana bafatira amafunguro hateguwe neza
Ibyumba byayo ku ijoro rimwe ni 200$
Uri hanze aba yitegeye Umujyi wa Kigali
Muri Restaurent yayo ni uko hatuganyijwe
Restaurent ya T-Stone Apartment Hotel na yo iri mu zigezweho
Ifite ibikoresho bigezweho
T-Stone Apartment Hotel iherereye mu Rugando
Mu gihe cya nijoro ni uku iba igaragara uyirebeye kure

Abifatanyije na Gashugi mu gufungura ku mugaragaro T-Stone Apartment Hotel

Abantu batandukanye bifatanyije na Gashugi mu gufungura ku mugaragaro T-Stone Apartment Hotel
Mu masaha y'umugoroba ni uku iba igaragara
Ubwo T-Stone Apartment Hotel yatangizwaga ku mugaragaro
Muhirwa Gashugi ari kumwe n'umu-enjeniyeri wamufashije mu gutunganya imbere mu nzu (uherereye iburyo)
Muhirwa Gashugi, washinze T-Stone Apartment Hotel yagaragaje ko ashyize imbere konoza imitangire ya serivisi kandi ko yifuza gutanga umusanzu
Abakiliya basezeranyijwe serivisi inoze
Umuyobozi wa T-Stone Apartment Hotel, Niyomugabo Daniel, yijeje gutanga serivisi nziza kandi zihuse
Abitabiriye ifungurwa rya T-Stone Apartment Hotel beretswe umwihariko wayo

Amafoto: Kwizera Remy Moses na Munyemana Isaac


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .