00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubwiza bwa hoteli icyenda zihariye inyenyeri eshanu mu Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 November 2024 saa 07:43
Yasuwe :

Kuba u Rwanda ari igihugu kimaze kumenyekana mu bukerarugendo ntibikiri impaka, kuko imbaraga zashyizwemo ngo rube ku isonga ry’abashaka kuruhuka no kwirebera ibyiza bitatse Isi, ntizigereranywa.

Kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda byajyanye no kubaka ibikorwaremezo bihagije, no kuhakururira abandi bashobora kuhisanzura binyuze mu bundi buryo nk’abitabira inama mpuzamahanga n’ibindi.

Hoteli ni kimwe mu by’ibanze ku muntu ushaka kubaka ubukerarugendo buhamye ariko zikaba hoteli zihagazeho zifite ubushobozi bwo kwakira abakeraugendo b’ibyiciro byose.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri hoteli za mbere zigezweho mu Rwanda uko ari icyenda, dushingiye ku zifite inyenyeri eshanu nkuko bigaragazwa n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Ishami rishinzwe Ubukerarugendo.

Bisate Eco Lodge

Iyi hoteli iherereye mu Kinigi mu karere ka Musanze hafi neza na Pariki y’Ibirunga.

Bisate Eco Lodge yubatswe n’Ikigo Wilderness Safaris, yatashywe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame ku wa 1 Nzeri 2017.

Iyi hoteli yubatswe hagendewe ku muco Nyarwanda kuko uwayikoreye inyigo yagendeye ku buhanga bw’imyubakire gakondo ndetse n’ibirunga by’u Rwanda.

Igizwe n’inzu z’ibyatsi esheshatu, buri yose ifite ishusho ya kimwe mu birunga byo mu Rwanda ikaba ahitegeye ku gasozi keza kari mu ishyamba, ku buryo uburanga bw’imisozi iyikikije n’ikirere cyaho byizihira uwayigannye.

Uretse kuba ifite ishusho y’ibirunga nka Bisoke, Mikeno na Kalisimbi, urebye Bisate Lodge uhita uyibonamo ishusho y’Ingoro y’Umwami yo mu Rukali i Nyanza.

Iyi hoteli iza mu za mbere zakira ba mukerarugendo bo ku rwego rwo hejuru mu Rwanda.

Kigali Marriot Hotel

Kigali Marriott Hotel yafunguwe ku mugaragaro ku wa Kabiri tariki 4 Ukwakira 2016. Ni hoteli yubatse rwagati mu mujyi wa Kigali, mu gace kazwiho umutuzo.

Ni hoteli ifite ibyumba 250 birimo ibyakira abantu bo ku rwego rwa Perezida n’Abami. Ifite kandi ibyumba by’inama bikunze kwakira inama mpuzamahanga zibera mu Rwanda.

Usibye gutanga serivisi z’amahoteli na restaurant, Kigali Marriott Hotel inagaragara mu bikorwa bigamije guteza imbere umuryango nyarwanda birimo gukora igikorwa cyo kubakira abatishoboye, umuganda, kwishyurira abatishoboye mituweli, gusura abarwayi n’ibindi.

Kigali Serena Hotel

Ni imwe muri hoteli zihagazeho za mbere u Rwanda rwagize. Yubatse ahahoze Hotel de Diplomates, nyuma hubakwa Hotel Intercontinentale ari nayo yaje kuvamo Serena Hotel mu 2007.

Serena Hotels ifite amashami abiri mu Rwanda arimo Kigali Serana Hotel na Lake Kivu Serena Hotel iherereye mu Karere ka Rubavu, izi zombi zitanga serivisi zitandukanye mu kwakira abantu zo ku rwego rwo hejuru.

Magashi Camp, Akagera National Park

Iyi hoteli y’inyenyeri eshanu, yubatswe mu 2018 muri Pariki y’Akagera, mu Ntara y’Iburasirazuba.

Icungwa n’ikigo Wilderness Safaris Magashi Camp, icyakora yubatswe ku bufatanye bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) n’Umuryango ufite intego zo kubungabunga pariki kuri uyu mugabane, African Parks, uterwa inkunga n’umuherwe Howard G. Buffett.

Ibikorwa by’ubukerarugendo muri Pariki y’Akagera bituma ibasha kwishakamo hafi 75% y’ingengo y’imari kandi umusaruro ibonye ugateza imbere abaturage bayituriye.

One& Only Nyungwe House

One & Only Nyungwe House yubatswe mu 2010 ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda ihabwa izina rya Nyungwe Forest Lodge, ryaje guhinduka mu 2017 nyuma y’uko yeguriwe One & Only Nature Resorts.

Yongeye gufungura imiryango mu Ukwakira 2018, nyuma yo kuvugururwa no kwagurwa. Ni imwe muri hoteli nke z’uru rwego ziri hanze ya Kigali, by’umwihariko mu Ntara y’Uburengerazuba hafi ya Pariki ya Nyungwe, iherutse gushyirwa mu mutungo kamere w’Isi.

Ibyumba byayo uko ari 22 bigaragaza ubwiza bw’imitako igaragaza umuco nyarwanda, bituma uwabirayemo abasha kwisobanurira no kurushaho kwegerana n’u Rwanda atabanje kugira uwo asobanuza.

One &Only Gorilla’s Nest

One&Only Gorilla’s Nest ni hoteli iherereye mu Kinigi mu nzira iri mu cyerekezo kigana mu Birunga. Yatashywe na Perezida Kagame muri Gashyantare 2020.

One &Only Gorilla’s Nest ifite ibyumba 21 bigezweho n’inzu zirindwi buri imwe iri ukwayo.

Yubatswe hagati mu biti ku buryo buri nzu iteretse ku byuma bishinze, aho nibura bibarwa ko imwe yatwaye miliyoni 1$ ngo yubakwe.

Inzu zayo zitatse mu buryo bwa Kinyarwanda hakoreshejwe imigongo n’ibindi bikoresho by’ubugeni. Izi nyubako kandi zigizwe n’igice kinini cy’ibirahuri ku buryo umuntu yitegereza ibyiza bimukikije ayirimo.

Ni ahandi hantu ho kurara mu birunga, hakikijwe n’ibiti ku buryo hizihira abahasura binyuze mu guhumeka umwuka waho.

Umuntu uhari abasha kwitegereza ibyiza nyaburanga birimo imisozi itatse Musanze n’uduce tuyikikije nk’amashyamba n’imirima y’ibireti bihahingwa.

Radison Blu &Convention Centre Kigali

Radisson Blu Hotel & Convention Centre iri ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, ikaba yaratahiwe rimwe na Kigali Convention Centre mu 2016.

Ni hoteli yihagazeho, dore ko yubatswe mu gace gasanzwe kubashywe mu mujyi wa Kigali, ikagira umwihariko w’uko yegeranye n’inzu nka KCC yakira inama nini kandi mpuzamahanga.

Ifite ibyumba 291, birimo ibisanzwe, ibindi biri ku rwego rwo kwakira Umukuru w’Igihugu n’icyakwakira umwami; harimo ibyiyubashye ku buryo byakwakira abandi bayobozi bakomeye.

Ni hoteli itangaje ifite igikoni kigezweho cyabasha gutekera abantu 10.000. Irimo piscine, restaurant ihebuje n’urunywero rugezweho ndetse n’ibibuga bya tennis.

Singita Lodge &Kwitonda House

Singita Kwitonda Lodge and Kataza House igizwe n’inyubako zigezweho zubatse i Musanze hafi y’Ikirunga cya Sabyinyo, aho uba unitegeye ibya Gahinga na Muhabura.

Yubatswe ahantu hahoze igishanga cyari urwuri, igizwe n’inzu umunani zubatswe mu buryo butuma zirengera ibidukikije. Muri zo zirindwi zagenewe umuntu umwe cyangwa uherekejwe kuko buri imwe ifite uburiri bumwe, uruganiriro n’ibindi byangombwa nkenerwa, hakaba indi imwe yiswe Kataza House yo igizwe n’ibyumba bine byo kuraramo.

Singita Kwitonda Lodge yubatswe n’Ikigo gikomeye mu bukerarugendo, Singita, ndetse yashowemo miliyoni $20.

Yahawe izina rya Kwitonda, yitirirwa ingagi y’ingabo yapfuye mu 2012 ifite imyaka 40, icyo gihe ikaba yarabonetse ipfuye, nyuma y’iminsi itakigaragara mu muryango wayo.

The Retreat By Heaven

The Retreat by Heaven ni hoteli yafunguye imiryango mu 2011 ishingwa na Josh na Alissa Ruxin, abanyamerika bakomoka muri Israel.

Iyi hoteli ifite umwihariko w’uko yatangiye Josh na Alissa Ruxin bayitangiriye mu nzu babagamo, batangira ifite ibyumba bitatu.

Yakomeje kwagurwa ku buryo ubu ari hotel y’inyenyeri eshanu y’ibyumba 20. Ifite akandi gashya ko kuba ariyo yarayemo Umwami Charles III w’u Bwongereza, ubwo yitabiraga inama ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize umuryango wa Commonwealth, muri Kamena 2022. Icyo gihe Charles yari akiri igikomangoma.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .