Uburyo bushya ushobora gusura ingagi zo mu birunga wibereye mu rugo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Mata 2020 saa 09:56
Yasuwe :
0 0

Abakerarugendo n’abandi babishaka ubu bashobora gusura ingagi zo muri Pariki y’Ibirunga bari mu rugo, ni nyuma y’uko ibikorwa by’ubukerarugendo mu gihugu kimwe n’ahandi byabaye bihagaritswe by’agateganyo mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Muri iki cyumweru Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), ku bufatanye na The Ellen Fund, Dian Fossey Gorilla Fund na Habitat XR, batangaje ko bazanye uburyo abantu bashobora gusura ingagi zo mu birunga bifashishije uburyo bw’ikoranabuhanga buzwi nka ‘Virtual Reality (VR)’.

Ubu buryo bwatangijwe kuwa 22 Mata 2020, ubwo hizihizwaga umunsi wahariwe kurengera Isi n’ibiyiriho, butuma abantu basura ingagi zo muri Pariki y’Ibirunga, bibereye mu rugo.

Umunyamerikakazi akaba n’Umunyarwenya Ellen DeGeneres, uri no kubaka ikigo kizajya urimo kubaka ikigo kizajya gifasha mu bikorwa byo kubungabunga Ingagi muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga mu Rwanda, yavuze ko ubu buryo bwo gusura ingagi ‘budasanzwe kuko ari nk’aho uba uri kumwe n’ingagi’.

Iyi filimi y’iminota itandatu n’amasegonda atatu ikwereka imbonankubone ingagi zo mu birunga mu buryo butangaje ziri aho zisanzwe ziba mu birunga kandi ziri mu buzima busanzwe bwa buri munsi.

Bugufasha kuryoherwa n’ubwiza bwo gusura ingagi zo mu birunga mu Rwanda ukamera neza neza nk’uri kumwe na zo kuko amajwi yazo n’ay’inyoni z’aho ziri byose uba ubyumva nk’uri kumwe nazo.

Iyi filimi kuyireba ni ubuntu, ushobora kuyireba ku mbuga nka Oculus, Within, Samsung VR, Littlstar na VeeR.

Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo na Pariki z’igihugu muri RDB, Belise Kariza, avuga ko urwego rw’ubukerarugendo ku Isi rwashegeshwe bikomeye na Coronavirus, yatumye ibihugu bihagarika by’agateganyo gusura ingagi.

Avuga ko bibabaje kuba badashobora kwakira abashyitsi baje kureba no kwishimira ibyiza bitatse u Rwanda ariko ari mu nyungu za buri wese kuguma mu rugo mu gihe bakomeje gukorana n’abafatanyabikorwa mu gukora no gusangiza abantu ibyiza nk’ibiri muri iyi filimi yo gusura ingagi uri mu rugo.

Iyi filimi ushobora kuyireba no kuyimanura ku buntu (download) unyuze hano

Muri iki gihe cya Coronavirus ushobora gusura ingagi wibereye mu rugo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .