Ubukerarugendo bwafunguwe no ku banyamahanga, amahoteli yemererwa kwakira inama

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 17 Kamena 2020 saa 09:26
Yasuwe :
0 0

Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Kamena yakomoreye bimwe mu bikorwa byari bimaze iminsi byarahagaritswe kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya coronavirus, birimo ibikorwa by’ubukerarugendo n’amahoteli.

Iyi nama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame muri Village Urugwiro, kuri uyu wa Kabiri.

Mu byemezo byafashwe, harimo gukomorera ubukerarugendo bwo mu gihugu n’ubukerarugendo mpuzamahanga ku bashyitsi baje mu ndege zihariye, baba abantu baje ku giti cyabo cyangwa amatsinda.

Mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mwanzuro, Urwego rushinzwe iterambere mu Rwanda (RDB) ruzatanga amabwiriza arambuye y’uko bizakorwa.

Undi mwanzuro ni uw’uko hoteli zizakomeza gukora kandi zemerewe kwakira inama hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Hoteli zashishikarijwe kandi kugira uruhare mu bukerarugendo bw’imbere mu gihugu.

Iyo myanzuro yakiriwe neza mu bakora mu rwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo bafite ibikorwa byari bimaze igihe bifunze guhera muri Werurwe uyu mwaka.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi n’imenyekanishabikorwa muri Hilltop Hotel, Innocent Tuyishime yabwiye IGIHE ko bishimiye kongera gukomorerwa.

Yagize ati “Ntabwo byoroshye mu gihe tumaze igihe tudakora ariko uyu mwanzuro twawakiranye ibyishimo bikomeye, tukaba twumva tugiye gushyiramo imbaraga mu kurushaho kwita ku bakiliya n’ibyo bakeneye. Urwego rw’ubukerarugendo rugira uruhare runini ku iterambere ry’igihugu, natwe tugiye kurushaho gushyiramo imbaraga.”

Raporo y’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera, PSF, yagaragaje ko muri Werurwe ubukerarugendo bwagize igihombo cya miliyari 34.9 Frw, bivuye ku nama zasubitswe n’ibindi bikorwa by’ubukerarugendo byahagaritswe, kubera ingamba zafashwe mu gukumira ikwirakwira rya Coronavirus.

Ni igihombo Tuyishime avuga ko cyabashegeshe ariko bakishimira ko ingamba zafashwe na Leta mu kwirinda zatumye ubwandu bwa coronavirus butiyongera cyane mu gihugu, ku buryo bizeye ko nibasubukura ibintu bizagenda bijya mu buryo gahoro gahoro.

Ati “Yego urwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo rwarashegeshwe ariko turaza kugira aho dutangirira kuko abakiliya bacu baraho, natwe abakozi abakoresha turaho turi bazima nta wapfuye, nta wagize ikibazo. Ibyo biraduha icyizere na Leta idufasha buri munsi, igihombo nubwo cyaba cyarabaye tuzafatanya ku buryo mu gihe kiri imbere bizajya bigenda bijya mu buryo.”

Umuyobozi wa sosiyete Wilson Tours itembereza ba mukerarugendo, Habimana Wilson yavuze ko kuba ubukerarugendo bwasubukuwe ari inyungu ku bantu benshi kuko urwo rwego rwari rutunze ingeri zitandukanye.

Ati “ Buriya ubukerarugendo bugaburira abantu benshi. Bugera ku bantu bakora mu ndege, abakata amatike, abayobora ba mukerarugendo, abatembereza ba mukerarugendo, bamwe bakora ibihangano, abahinzi, aborozi.”

“Ba bandi batwaraga bantu barongera bakore ku gafaranga. Buriya na wa muntu ufite ihene mu cyaro byamugezeho, na wa wundi wataze agatoki k’imineke, kuko niba nta bantu abona bahagera, bya bintu bye byaribwa na nde? Abantu bagiye gusubira mu buzima, bwongere kugenda neza.”

Ubukerarugendo ni rumwe mu nzego zifatiye runini u Rwanda kuko mu 2019 mu musaruro mbumbe wose w’igihugu, bwari bufitemo 10% mu gihe na mbere yaho umusaruro w’ibyo igihugu cyinjiza biturutse mu bukerarugendo wagiye wiyongera ku kigero cya 11% na 9% kuva mu 2008 kugera mu 2019.

Ibikorwa by'ubukerarugendo bw'imbere mu gihugu no ku banyamahanga byakomorewe ariko hubahirizwa ingamba zo kwirinda coronavirus
Amahoteli menshi ntiyari akibona abayagana kubera ihagarikwa ry'ibikorwa by'ubukerarugendo
Hilltop Hotel ni imwe muri hotel zari zashegeshwe n'ingamba zo kwirinda coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .