00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubukerarugendo bw’u Rwanda bugeze kuri 80% bwigobotora ingaruka za Covid-19

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 28 Nzeri 2022 saa 03:18
Yasuwe :

Ubwo icyorezo cya Covid-19 cyari kigeze mu gihugu, ibikorwa byose bifunze ndetse n’abasura igihugu baje mu bukerarugendo bagakumirwa, Nzabonimpa Théodore ufite ikigo gitembereza ba mukerarugendo yatangiye gupfunda imitwe hirya no hino ashaka uburyo yakoresha ngo akomeze ibikorwa bye.

Ni ibintu byari bigoye cyane kuko mu gihugu nta bantu bari bemerewe guhurira hamwe, bisobanuye ko gusura amapariki n’ibindi bintu nyaburanga bitari byemewe.

Ubwo Guverinoma yoroshyaga ingamba zo gukumira Covid-19, igafata icyemezo cyo gusubukura ubukerarugendo bukorerwa imbere mu gihugu, Nzabonimpa yahise atangira gukundisha Abanyarwanda ubukerarugendo.

Uyu mugabo uyobora Ikigo Beyond the Gorillas Experience Ltd, cyibanda ku bukerarugendo bukorerwa hanze ya za pariki yahisemo ubukerarugendo bukorerwa mu misozi [Hiking], ubukorerwa ahantu habitse amateka by’umwihariko ay’Umuco Nyarwanda n’ahandi.

Nzabonimpa yaje gusanga u Rwanda rufite ibyiza byinshi ba mukerarugendo baba abo mu Rwanda n’Abanyamahanga bashobora gusura ibirimo ibiyaga, imisozi, gutembera ku ruzitiro rw’ishyamba, kuzamuka imisozi, ubukerarugendo bushingiye ku nka, Ibigabiro by’Abami,i Nyanza mu Rukari n’ahandi henshi.

Ibi ni byo Urwego rw’Iterambere, RDB, ruvuga ko rufatanyije n’abikorera rushaka guteza imbere kugira ngo uretse Pariki z’Igihugu, hatezwe imbere ahandi hantu nyaburanga ba mukerarugendo bashobora gusura.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi ushinzwe Ubukerarugendo no kubungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima, Ariella Kageruka yavuze ko igihugu gifite intumbero yo kongera ibyiza nyaburanga bisurwa na ba mukerarugendo.

Ati “Ni gute abantu bakongera ibisurwa? Kuko biragaraga cyane abasesengura amasoko n’ibikenewe ku masoko bakomeje kubyerekana ko hari uburyo bushya abantu bo ku Isi yose bifuza kujya basura ibihugu aho kera bajyaga bafatanya ibihugu byinshi mu rugendo rumwe, ahubwo ubu bakajya basura igihugu kimwe bakakimaramo iminsi myinshi.”

Yakomeje agira ati “Ibyo ni inyungu zikomeye cyane ku gihugu, abikorera ndetse n’abantu bakorera mu nzego zitandukanye kuko inyinshi zishamikiye ku bukerarugendo bwaba ubuhinzi n’ubworozi, gutwara abantu n’ibindi kuko mwabonye ko n’abakora imyenda na bo bibona mu bukerarugendo.”

Avuga ko mu bikorwa abantu basura harimo kuzamuka imisozi [Hiking], gusura Ingoro Ndangamurage z’u Rwanda, gukora ubukerarugendo bushamikiye ku buzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda ndetse n’ubuzima bwo hambere ndetse n’ibindi byiza ba mukerarugendo bashobora gusura bakagira ibihe byiza.

Nzabonimpa avuga ko kuva batangira gukora ubukerarugendo bwo hanze ya za Pariki z’Igihugu bavumbuye ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda byinshi ari nayo mpamvu bahamagarira Abanyarwanda n’abanyamahanga kujya babisura.

Ati “Hari ibiyaga, imisozi, kureba ubuhinzi uko bukorwa, kureba uburyo benga ibitoki, ubukerarugendo bushingiye ku nka n’ibindi. Twajya Rubavu, usibye Kivu hari n’imisozi myiza uhereye Rubavu ujya Rusizi, aho niho dukorera urugendo rw’amaguru aho dukora iminsi 10 kuva Rubavu tujya Rusizi, ubwo tuba twagiye dukambika ahantu hatandukanye kandi mu nzira duhura n’ibintu byinshi bikurura ba mukerarugendo.”

Yakomeje agira ati “Wakomeza ku Nkombo, sinzi niba wari wabona indirimbo z’Abasamyi bo ku Nkombo! Iyo uhari uri ku Kirwa ubona amashanyarazi yambutse Ikivu, uba ufite byinshi byo kubwira ba mukerarugendo aho tugeze ku Isi no muri Afurika, uko umuturage atera imbere binyuze mu miyoborere myiza n’ibindi. Cyane ko ibigenza ba mukerarugendo bikubiye mu ngingo eshatu; uko u Rwanda rwari rumeze, uko rumeze n’uko umuturage ururimo arubona.”

U Rwanda kandi rusanzwe rufite gahunda yo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku mikino, ibikorwa by’imyidagaduro, inama mpuzamahanga n’ibindi.

Kageruka ati “No mu gihe cya Covid-19 u Rwanda rwakomeje kwakira inama mpuzamahanga, ibitaramo ndetse n’ibikorwa bishamikiye kuri siporo bikaba rero ari ibintu bishimishije kuko igihugu cyagiye gishyira imbaraga mu bikorwaremezo byari bikenewe ndetse n’abafatanyabikorwa nabo bongererwa imbaraga mu gukangurira abategura biriya bikorwa ku rwego mpuzamahanga ko baza hano mu Rwanda bakahakorera ibikorwa byabo.”

Yakomeje agira ati “Murabizi ko uyu mwaka tugiye kwakira irushanwa rya BAL ku nshuro ya Gatatu ndetse no mu 2025 murabizi ko twitegura kwakira isiganwa ku maguru ku rwego rw’Isi hari n’ibindi byinshi cyane.”

Ubukerarugendo bukomeje kwigobotora ingaruka za Covid-19

U Rwanda rwifatanyije n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ubukerarugendo uba tariki 27 Nzeri za buri mwaka, aho kuri iyi nshuro hongeye gutekerezwa ku bukerarugendo ndetse n’uruhare bushobora kugira mu iterambere rirambye ry’igihugu n’abaturage.

Ibirori byo kwizihiza uyu munsi kuri uyu wa 27 Nzeri 2022, byaranzwe n’ibiganiro byahuje abayobozi muri RDB, abafatanyabikorwa barimo MasterCard Foundation, abikorera ndetse n’abashoye imari mu rwego rw’ubukerarugendo. Hanabaye kandi imurikabikorwa ry’ubukerarugendo ndetse nibwo hanatangijwe icyumweru cyahariwe kuzirikana ubukerarugendo.

Ni umunsi wasanze u Rwanda rukomeje gutera intambwe ishimishije mu kongera kuzahura urwego rw’ubukerarugendo rwari rwarashegeshwe n’icyorezo cya Covid-19 mu myaka ibiri ishize.

Imibare ya RDB igaragaza ko mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka yinjije miliyoni $ 11, mu gihe mu 2021 na 2020 yinjije miliyoni $6 na miliyoni $ 5.9 nk’uko bikurikirana. Ni mu gihe mu 2019 mbere y’icyorezo cya COVID-19, iyi pariki yinjije miliyoni $ 21.9.

Icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije ubukerarugendo, aho imibare yagabanutse hejuru ya 70%. Ubu imibare irerekana icyizere cyo kuzahuka, aho inyungu y’umwaka ushize ugereranyije n’umwaka wabanje yazamutseho 25%, iva kuri miliyoni $131 igera ku $164.

Kageruka yavuze ko hari icyizere cy’uko ubukerarugendo buzigobotora ingaruka za Covid-19 mu buryo bwihuse ariko hakaba n’ikindi kintu gishimishije cy’uko Abanyarwanda bakomeje gukunda ubukerarundo.

Ati “Hageze n’ubwo abantu basuraga Pariki z’Igihugu ari abatuye imbere mu gihugu kurusha abatuye imbere mu gihugu. Nk’uko mubizi ubukerarugendo burimo kuzahuka, burenze gato 80% bikaba bigaragaza ko uyu munsi abantu bakomeje guteza imbere ubukerarugendo bari abatuye mu gihugu kandi ntabwo ari Abanyarwanda gusa ahubwo n’abanyamahanga batuye imbere mu gihugu.”

Yakomeje agira ati “Ndetse na RDB yakomeje gushyiraho gahunda zifasha ba mukerarugendo kuba babukorera mu gihugu aho kugira ngo bajye hanze aho twamanuye igiciro cyo gusura Ingagi kiva ku $1500 kugera kuri $200 ku Banyarwanda n’Abaturutse muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse na $500 ku batuye mu gihugu b’Abanyamahanga.”

Abashoye imari mu bukerarugendo n’abikorera muri rusange bagaragaza ko gahunda zitandukanye Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho mu guhashya Covid-19 ari zo zatumye uru rwego rubasha kongera kuzahuka mu buryo bwihuse.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rwego rw’Abikorera [PSF] Frank Gisha yagize ati “Gahunda zitandukanye zashyizweho n’u Rwanda zirigaragaza kandi nizo zitumye turi aha ngaha uyu munsi. Dufite icyizere ko uru rwego rw’ubukerarugendo ruzakomeza kuba inkingi ya mwamba mu iterambere ry’igihugu.”

Muri rusange ubukerarugendo ni urwego rwari rumaze kugaragaza ko rufatiye runini u Rwanda n’Abanyarwanda kuko nko mu 2019, bwinjije miliyoni zirenga 500$, zivuye kuri miliyoni 300$ mu 2014. Muri icyo gihe kandi imirimo bwatanze yavuye ku bihumbi 89 igera ku 164.000.

Gahunda y'icyumweru cyahariwe ubukerarugendo
Inkweto zikorerwa mu Rwanda na zo ziri mu bishobora gukundwa na ba mukerarugendo
Umuyobozi mu ishami ry'ubukerarugendo mu Rugaga rw'Abikorera, Frank Mugisha yagaragaje ubukerarugendo nk'urwego rwizewe rwo gushoramo imari
Hatanzwe ibiganiro ku ngingo zitandukanye zigamije guteza imbere ubukerarugendo
Abanyabugeni na bo ntibatanzwe mu bukerarugendo
Abakora imyambaro na bo bisanga mu bukerarugendo
Umuyobozi wa Mastercard Foundation, Rica Rwigamba ni umwe mu batanze ibiganiro muri iyi nama
Umwe mu bamuritse ibikorwa byabo yasobanuraga ibyo akora
Umuyobozi w'ikigo Beyond the Gorillas Experience Ltd, Nzabonimpa Theodore
Mu byiza nyaburanga ba mukerarugendo baza gusura mu Rwanda harimo n'ingagi
Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo no kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima, Ariella Kageruka, yavuze ko ubukerarugendo bugeze kuri 80% bwigobotora ingaruka za Covid-19

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .