Indege nshya ya RwandAir A330 yahagurutse i Londres tariki 5 Kanama 2024 saa tatu n’iminota 20 z’ijoro (21h20’), ikagera i Kigali mu gitondo tariki 6 Kanama 2024 zaa Moya yarimo umunyamakuru wa IGIHE.
Iyi sosiyete uyu munsi ikora ingendo Londres-Kigali buri munsi, yatangiye izikora iminsi ine mu cyumweru ikoresha ikibuga cy’indege cya Gatwick kuva muri Gicurasi 2017.
Kuva tariki 9 Gicurasi 2024, iyi ndege ihaguruka ku Kibuga cy’Indege cya Heathrow-Terminal 4, i Londres igana i Kigali, icyemezo cyafashwe nyuma y’uko abagenzi baturuka muri iki gihugu berekeza mu Rwanda biyongereye.
Ni mu gihe abava i Kigali berekeza ku kibuga cy’indege cya Heathrow bahaguruka saa Saba n’iminota 45 z’amanywa bakagerayo saa Tatu na 45’, hakaba n’ihaguruka saa Tanu na 25’ z’ijoro ikazagera mu Bwongereza saa Moya na 45’.
Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo yavuze ko bishimiye uburyo izi ngendo zirushaho gutanga umusaruro by’umwihariko hagati y’ibihugu bya Afurika kandi ngo zizakomeza gushyirwamo imbaraga.
Ati “Umujyi wa Londres kuva kera wari ingenzi kuri RwandAir, kuko ni ho twatangiriye ingendo zacu za mbere ku mugabane w’i Burayi ku kibuga cya Gatwick mu mwaka wa 2017.”
“Twishimiye kandi gukomeza kwakira abagenzi basura igihugu cyacu cyiza cy’u Rwanda, cyane ko abagenzi baturuka mu Bwongereza nta Visa basabwa mu kwinjira mu Rwanda, bikabafasha gusura ahantu henshi nyaburanga, amapariki meza y’u Rwanda atuwe n’inyamanswa z’ishyamba n’imisozi itagira uko isa.”
Raporo y’ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB ya 2023 igaragaza ko imizigo yatwawe n’indege ya RwandAir muri uwo mwaka yiyongereyeho 22.7%, igera kuri toni 4,595. Ibyerekezo byagiyemo imizigo myinshi harimo Dubai, u Bwongereza n’u Bubiligi.
Umubare w’abasura u Rwanda wavuye ku bantu 521.000 mu 2021 bagera ku bantu miliyoni 1.4 mu 2023
Manzi Makolo yanavuze ko amasaha y’ingendo bakora kandi yabanje kwigwaho ku buryo afasha mu guhuza ingendo ku bagezni bava mu Bwongereza bakanyura i Kigali bagana mu bindi bihugu bya Afurika no mu Burasirazuba bwo hagati.
Mu masaha atari make abagenzi bamara mu ndege ya RwandAir bahabwa ifunguro n’ibinyobwa ku buntu, bakagira ibikoresho bibafasha kureba filime, kumva umuziki cyangwa se gusoma ibintu bitandukanye.
RwandAir kandi iha abagenzi bayo amahirwe yo gutwara imizigo mu cyicaro cya ‘classe economique’, aho buri muntu atarenza ibikapu bibiri binini, buri kimwe gifite ibilo 23 n’ikindi gito kitarengeje ibilo 10, mu gihe uri muri ‘classe affaires’ yemerewe gutwara ibiro 23 inshuro eshatu.
Amashusho: Imyaka irindwi irashize RwandAir itangije ingendo zijya i Londres mu Bwongereza. Ni umwanzuro worohereje Abanyafurika by’umwihariko Abanyarwanda bakorera ingendo muri iki gihugu, cyane ko isigaye ijyayo buri munsi. pic.twitter.com/tMh2HIL2pK
— IGIHE (@IGIHE) August 7, 2024
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!