U Rwanda rwashyizwe mu hantu 20 ku Isi ho gusurwa mu 2021

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 24 Ukwakira 2020 saa 06:45
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rwagaragaye ku rutonde rwakozwe na Forbes Magazine rw’ahantu 20 ku Isi nibura umuntu akwiriye gusura mu mwaka utaha wa 2021 biturutse ku byiza nyaburanga rufite ndetse n’uko rukomeje kwitwara mu guharanira ubuzima bwiza bwa ba mukerarugendo rurwanya icyorezo cya COVID-19.

Uru rutonde rwakozwe nyuma y’aho buri hantu muri 20 hari kuri uru rutonde hagiye hatoranywa n’abantu bazobereye ibijyanye n’ubukerarugendo, bafite ubunararibonye mu gutembera hirya no hino ku Isi cyangwa se bafasha ba mukerarugendo.

Kuri iyi nshuro, u Rwanda rwatoranyijwe n’Umunyamerikakazi, Julie Danziger, ukunze kugaragara kenshi mu bikorwa byo gusura ahantu hatandukanye ubarizwa mu kigo gifasha ba mukerarugendo cya Embark Beyond.

Buri muntu uhitamo igihugu abandi basura, aba asabwa gusobanura impamvu koko kibereye kuba cyasurwa.

Danziger asobanura impamvu yatoranyije u Rwanda, yavuze ko mu gihe COVID-19 yatumye ingendo hirya no hino ku Isi zihagarara, ibyerekezo bitandukanye byatangiye kureba uburyo mu gihe kiri imbere abantu bazakora ingendo mu mutuzo.

Ku ruhande rw’u Rwanda, yavuze ko gukora ingendo mu buryo butekanye byashyizwe ku isonga rya buri kimwe igihugu gikora, ndetse ko buri gikorwa kijyanye n’ubukerarugendo kuva mu 2005 giteguwe neza kugeza no kuri gahunda zigamije gufasha abaturage baturiye za pariki.

Ati “U Rwanda rwakoze akazi gakomeye mu gusubukura bwangu ibikorwa by’ubukerarugendo, hashyirwaho ingamba zo kwirinda bitari mu rwego rwo kurinda ba mukerarugendo ahubwo n’abaturage b’igihugu, hamwe n’inyamaswa ziba mu mashyamba.”

Danziger yahamagariye ba mukerarugendo bashaka kumenya byinshi kuri Afurika no kumenya ibice bitandukanye gusura u Rwanda.

Mu Rwanda hari ibice byinshi bikurura ba mukerarugendo, aho ku isonga haza Pariki y’Igihugu y’Iburanga ibonekamo ingagi. Ahandi ni nka Pariki ya Nyungwe ibonekamo ikiraro cyo mu kirere kiri hake muri Afurika, iy’Akagera irimo inyamaswa eshanu z’inkazi arizo Intare, Inzovu, Imbogo, Inkura n’Ingwe. Hari kandi nka Pariki ya Gishwati n’ibindi bice bitandukanye byishimirwa na ba mukerarugendo.

Ibi binajyana n’uko ari kimwe mu bihugu bifite hotel ziteye amabengenzi zirimo Bisate Eco Lodge iherereye mu Birunga, Magashi Camp iherereye muri Pariki y’Akagera, One & Only Nyungwe House n’izindi.

Mu handi hantu hashyizwe mu ho umuntu akwiriye gusura mu mwaka utaha harimo Qatar, Kenya, Ibirwa bya Tahiti, Misiri, Paris, Nouvelle-Zélande, Tunisie, Ireland n’ahandi.

U Rwanda rufite ibyiza nyaburanga byinshi bikurura ba mukerarugendo. Iyi ni Magashi Camp iherereye muri Pariki y'Akagera
Iyo uri muri Magashi Camp uba witegeye ikiyaga cya Rwanyakazinga
U Rwanda rufite ahantu henshi hafasha ba mukerarugendo kuruhuka, bakongera kuryoherwa n'ubuzima
Ikiraro cyo mu kirere muri Pariki ya Nyungwe ni kimwe mu bikurura ba mukerarugendo
Mu Rwanda hari ibyumba byiza bicumbikira ba mukerarugendo bakumva banyuzwe
Gusura ingagi ni kimwe mu bikurura ba mukerarugendo basura u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .