00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda mu mboni ya Thomas de Cointet, Umufaransa wiyemeje kurubera umuranga

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 23 January 2022 saa 08:57
Yasuwe :

Umufaransa Thomas de Cointet yashimishijwe n’ubwiza bw’u Rwanda, ku nshuro ya mbere yari arugezemo yiyemeza kurubwira n’abandi bataruzi bakarusura.

Ubusanzwe Thomas de Cointet ni umukozi mukuru muri imwe mu Banki yo mu Bufaransa yitwa BRED.

Mu minsi ishize yitabiriye imurika ryabereye i Paris, aho hamurikwaga ibijyanye n’ikoranabuhanga muri VivaTech, abasha kubona ibyiza bitatse u Rwanda n’ibirukorerwamo mu bijyanye n’ikoranabuhanga

Yahavuye agize igitekerezo cyo kuzasura u Rwanda, bya byiza bikorwa yabonye akabasha kubyibonera imbonankubone.

Thomas de Cointet yasuye u Rwanda mu gihe cy’ibyumweru bibiri, atembera mu bice bitandukanye. Yahakuye urwibutso rukomeye, binamufasha mu nganzo nk’umuntu w’umunyabugeni usanzwe ashushanya ibishushanyo bitandukanye by’ubugeni ku mpapuro (Artiste Peintre – Dessinateur).

Mu kiganiro na IGIHE nyuma yo gusura u Rwanda yagize ati “Hashize imyaka 20 gushushanya mbikora cyane mu ngendo nkora mu bihugu bitandukanye by’Isi. Ni ibintu dufite mu muryango wacu tugenda duhererekanya. Ndabikunda cyane kuko bituma aho nasuye ntibagirwa ibyo nahabonye kandi nkabisangira n’abandi.”

Thomas de Cointet yavuze ko yageze mu Rwanda akanyurwa n’imiterere yarwo. Kuri we yasanze rufite ubwiza ntagereranywa.

Ati “Maze gufata icyemezo koko naragiye nkodesha imodoka, nditwara ahantu hose, nkahagarara aho nshatse n’igihe nshakiye, nkicara ngatera intebe ngashushanya ibyo ndeba imbere yanjye bijyanye n’ubuzima bwa buri munsi ku Banyarwanda.”

“Hari igihe najyaga gushushanya nicaye mu isoko cyangwa ahandi ahantu hateranira abantu, ngashushanya inyamaswa zo muri Pariki n’ibindi byatumaga njya mu nganzo mu Rwanda.”

By’umwihariko, Thomas de Cointet yashimishijwe n’urugwiro yagiye yakiranwa aho yanyuze hose.

Ati “Ahantu hose nagendaga ndi jyenyine nkakirwa neza n’urubyiruko aho nabaga nicaye ndi gushushanya, ubona bafite urugwiro rwinshi. Ni ahantu hari umutekano ku buryo wumva utuje mu byo ukora, cyane ko gushushanya bisaba kuba utuje.”

Mu bindi byashimishije Thomas de Cointet ni ubusabane yabonye mu Rwanda aho abantu bagenda baganira, bitandukanye n’ubuzima asanzwe abona i Burayi.

Ati “Igitangaje ni ukubona uko abantu bagenda mu nzira bavugana, bitandukanye cyane n’ibyo mbamo mu Burayi. Hari igihe nabyutse nicara imbere ya Hotel ku Gisenyi numva abaririmbyi b’abarobyi bishimiye akazi kabo. Ibyo byose ni ibintu nashyize mu mashusho yanjye kuko bitandukanye cyane ni uko nari inzi u Rwanda cyangwa narutekerezaga mbere yo kuruzamo.”

Thomas de Cointet yatembereye muri Pariki y’Ibirunga abasha kubona ingagi zo mu misozi ziboneka hake ku Isi. Yashimishijwe kandi n’urugwiro yakiranywe mu mahoteli yanyuzemo.

Ati “Ibyo nabonye mu Rwanda rero ntabwo nagarutse ngo mbyihererane, maze gushimira inshuti zanjye zatumye njya gusura u Rwanda nahise ntegura kuzakora Expo yo kwerekana isura y’ibyo nabonye, bikaba byatuma haba n’ibiganiro bivuga u Rwanda rw’uyu munsi.”

“Ni muri urwo rwego nshaka gutanga umusanzu ku basanzwe bakora ubuvugizi bw’u Rwanda nanjye nkabibera umuhamya. U Rwanda naruvuyemo mbaye undi muntu mushya ku bijyanye n’ibyo numvaga cyangwa nasomye bitari byo.”

De Cointet arifuza gusubira mu Rwanda ari kumwe n’umuryango we, na bo bakabona ibyo byiza yarubonyemo.

Uyu mugabo kandi yashimye uburyo igihugu gikataje mu iterambere rijyanye n’ikoranabuhanga.

Ati “Mu Rwanda natangariye uko bateje imbere ikoranabuhanga. Naguze SIM card ngo ndebe aho bageze mu itumanaho ryaguye, ntangazwa no kubona ukuntu telefone y’umuturage usanzwe itari na Smartphone imufasha mu kwitaba no guhamagara ariko noneho ikaba umuryango w’ububiko bwe n’aho yakirira cyangwa akohereza amafaranga yibereye mu murima we cyangwa iwe mu rugo no mu bindi bikorwa bya buri munsi.”

Yavuze ko byose bigaragaza ubunararibonye bw’ubuyobozi u Rwanda rufite, bigamije kugeza iterambere ku baturage.

Thomas de Cointet yateguye imurika (Expo) yise “Stunning Renversant Rwanda Dessin et aquarelle de Thomas de Cointet” azerekanamo ubuzima bw’u Rwanda akurikije uko yarubonye.

Yavuze ko icyifuzo cye ari uguhindura ishusho y’u Rwanda mu mahanga, ntigikomeze gufatwa nk’igihugu cyamenyekanye kubera Jenoside gusa.

Ati “Nishimiye kuvuga u Rwanda nabonye n’aho rugeze nkerekana ko atari rwa Rwanda benshi bumvaga bakumva Jenoside, ko ahubwo ari u Rwanda mu maso yanjye rushya rwateye imbere kandi rukomeje gutera imbere.”

Expo ya Thomas de Cointet iteganyijwe gufungurwa ku mugaragaro ku wa Kane tariki ya 27 Mutarama muri Librairie Gros Calin, 74 Rue de Miromesnil, 75008 Paris saa Yine n’igice (10h30-19h). Iyi Expo izarangira ku wa Gatandatu tariki 29 Mutarama 2022.

Kanda hano urebe ibikorwa bya Thomas de Cointet.

Thomas de Cointet hari aho yageraga no mu masoko akicara agashushanya
Thomas de Cointet ni umuhanga mu gushushanya
Yasuye na Pariki zitandukanye asura inyamaswa zibarizwamo
Aha ni kuri sitasiyo ya lisansi
Ubuzima bw'umumotari w'i Kigali mu byo uyu Mufaransa yashushanyije
Aho yatembereye mu Rwanda yanashushanyije inka, ifatwa nk'ikimenyetso cy'ubutunzi mu Rwanda rwo hambere
Ubuzima bw'abana yahuye na bo, harimo n'abari gukina imikino itandukanye
Thomas de Cointet yagaragaje ko u Rwanda ari igihugu cy'imisozi 1000
Umufaransa Thomas de Cointet yiyemeje kubera u Rwanda umuranga nyuma yo kurusura akaryoherwa n'ibyiza birutatse
Yanasuye ingagi zo mu Birunga
Uyu mugore Cointet yamubonye i Butare agiye gusenga

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .