00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda, igihugu rukumbi cya Afurika kiri ku rutonde rw’ibyo umuntu yatemberamo wenyine

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Ukwakira 2021 saa 07:49
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rwaje mu bihugu icumi ku Isi biri mu byo umuntu yatemberamo wenyine (voyageurs solo), kiba igihugu rukumbi cya Afurika kije kuri urwo rutonde.

Urwo rutonde rwakozwe n’urubuga usebounce.com ruzwiho gukusanya amakuru ajyanye n’ingendo, aho harebwe cyane ku bihugu bitanga icyizere ku mutekano wabyo ndetse n’ikigero cy’ibyaha bigaragara muri icyo gihugu muri izi mpera z’umwaka.

Hasigaye amezi abiri umwaka ukarangira. Ni ibihe bikunze gukorwamo ingendo z’ubukerarugendo zitandukanye, abantu bashakisha aho basoreza umwaka bishimye.

Muri izo ngendo, hari abahitamo kuzijyamo bonyine kugira ngo babone umwanya uhagije wo kureba ibyiza bitandukanye no kumenya byinshi ku duce basuye. Ni amahitamo agorana cyane akenshi ku bantu batamenyereye utwo duce, aho bisaba ko bahabwa amakuru yizewe y’umutekano wabo igihe bazaba bari muri ibyo bice bonyine.

Ku rutonde rwa usebounce.com u Rwanda ruri ku mwanya wa Gatandatu. Ni cyo gihugu cya Afurika cyonyine kiriho kuko ibyinshi ari ibyo ku Mugabane w’u Burayi n’u Buyapani buhagarariye Umugabane wa Aziya.

Ubushakashatsi ngarukamwaka ku miyoborere buherutse bwakozwe n’Urwego rw’Imiyoborere, RGB, buzwi nka ‘Rwanda Governance Scorecard (RGS)’, bwagaragaje ko umutekano w’u Rwanda uhagaze neza kuko abaturage bawuhaye amanota 95,47% mu mwaka wa 2021.

Igihugu cyaje ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa usebounce.com ni u Busuwisi, aho bwagize amanota 21.7 ku bijyanye n’ikorwa ry’ibyaha, naho ku kijyanye n’umutekano bugira amanota 78.3.

Hakurikiraho Slovénie ifite amanota 22.3 ku ikorwa ry’ibyaha n’amanota 77.7 ku bijyanye n’umutekano. U Buyapani bufite amanota 22.4 ku ikorwa ry’ibyaha n’amanota 77.7 ku mutekano.

Uko ibihugu bikurikirana: u Busuwisi, Slovénie, u Buyapani, Géorgia, Islande, u Rwanda, Croatie, Repubulika ya Tchèque, Autriche na Danemark.

U Rwanda rwagaragajwe nk'ahantu heza ho gusura uri wenyine ukizera umutekano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .