Mu Majyepfo y’Iburasirazuba bwawo hari Akarere ka Tongzhou, gakomeje guhindura isura y’uyu mujyi.
Akarere ka Tongzhou gatazirwa umuryango w’iburasirazuba winjira i Beijing, dore ko kanakora ku muyoboro mugari w’amazi witwa ‘Grand Canal’.
Mu minsi ishize nasuye ibice bitandukanye by’aka karere. Mu byo nabonesheje amaso, nasanze iri terambere ryaho rishingiye ku nkingi eshatu ari zo, imiturire ijyanye n’icyerekezo, gusigasira amateka ndetse no guhanga udushya mu bumenyi n’ikoranabuhanga.
Uruzinduko rwanjye rwatangiriye ahari icyicaro gishya cy’ibiro by’umujyi wa Beijing [Beijing Municipal Administrative Center - BMAC]. Zimwe mu mpamvu zatumye ibi biro byimurirwa harimo guhuriza hamwe serivisi z’umujyi, zigashyirwa ahantu hamwe hitaruye hatandukanye n’ibindi bikorwa.
Imbere hari icyumba kigaragaza uko Beijing yagiye itera imbere uko ibihe byagendaga biha ibindi.
Nyuma yo kuva aho, nerekeje kuri wa muyoboro mugari w’amazi ‘Grand Canal’, kugira ngo menye amateka yawo. Twifashishije ubwato mu kuwuzenguruka mu gihe abashinzwe kuyobora abawusuye, na bo bari bari kutuganiriza amateka yawo.
Kuko nari mpagaze ku gice cyo hejuru y’ubwato, imbeho yari nyinshi cyane dore ko ntari nambaye nk’uwiteguye guhangana na yo. Ibi ariko ntacyo byari bimbwiye icyo gihe kuko intekerezo zanjye zari ziri ahandi.
Ibaze umuyoboro ufite uburebure bwa kilometero zirenga 1700 wubatswe n’abantu gusa. Uca mu mijyi ibiri minini n’intara enye, aho hose ugaca mu mijyi mito myinshi cyane.
Grand Canal yubatswe mu myaka irenga 2400 ishize. Ni wo muyoboro w’amazi muremure kuruta iyindi ku Isi. Akandi karusho ni uko wo ari karemano kuko wavuye mu bitekerezo n’ibikorwa bya muntu.
Uyu muyoboro wagiye wifashishwa cyane mu bikorwa by’ubuhahirane hagati y’imijyi itandukanye, gutwara imizigo n’ibindi.
Magingo aya mu gice cy’Amajyepfo urakifashishwa cyane mu gutwara imizigo, ariko uko imyaka yagiye ishira, Grand Canal yagiye ihinduka igikorwa gikurura ba mukerarugendo, ikanifashishwa mu yindi mishinga irimo kugaburira amazi inganda, ibikorwa by’ubuhinzi n’ibindi.
Nyuma y’igihe kigera ku isaha imwe, ubwato bwadusize ku rundi ruhande, dufata inzira itwerekeza ku isomero ry’akataraboneka ‘Beijing Library’.
Byari kuva mu bwiza ujya mu bundi, itandukaniro ni uko nari mvuye mu mateka ninjiye noneho mu guhanga udushya.
Ukiri mu ntera ya metero nka 20, utangira kubona imiterere idasanzwe y’inyubako y’iri somero. Ukinjiramo ubona imiterere yaryo imeze nk’ishusho y’umusozi.
Nasobanuriwe ko iyo miterere yatoranyijwe mu rwego rwo guhindura imiterere isanzweho y’amasomero no kugira ngo abazajya baba bari kurisomeramo batazajya bumva bari kure y’ibidukikije.
Nka kwakundi uba wifuza kujya ahantu hatuje, ukaba wajya nko mu busitani runaka ugasoma igitabo.
Iyo winjiye muri iri somero wumva winjiye mu Isi nshya. Rifite ibitabo birenga miliyoni umunani, birimo n’ibyanditswe na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping.
Ku munsi usanzwe, iri somero ryakira abasomyi bagera ku bihumbi 10, mu mpera z’icyumweru umubare wabo ukikuba kabiri.
Nk’umuntu ukunda ikoranabuhanga, ikintu cyanyuze cyane ni uburyo ikoranabuhanga ryahawe intebe muri iri somero. Hifashishwa imashini zikoresha ubwenge bukorano [AI-powered robots] mu gupanga, gutunganya no gushyira ibitabo ahabugenewe.
Si ibyo gusa. Hari n’uburyo bwo gusoma igitabo hifashishijwe ikoranabuhanga ritandukanye ririmo VR, AR na 3D ku buryo usoma aba ameze nk’ugize inkuru ari gusoma. Ubu buryo buzwi nka [immersive digital reading experiences] mu rurimi rw’Icyongereza.
Iyo nza kugira umwanya uhagije, nari kumara umunsi wose niga uburyo ibi byose bikora.
Uretse ibi, Akarere ka Tongzhou kari guhinduka igicumbi cy’ikoranabuhanga rigezweho mu nganda, cyane cyane mu bijyanye n’ingufu zitangiza ibidukikije [new energy], ibijyanye n’imashini muntu [robotics], n’ibindi.
Aka karere gacumbikiye sosiyete zimaze gukomera muri izi nzego nka Colorfulead, Bor Ewin Technology Co. Ltd. ndetse na Wisson.
Ubwo umunsi wanjye mu Karere ka Tongzhou warangiraga, nasubije amaso inyuma ntekereza aho nanyuze hose nsanga ari ahantu hihariye. Ni akarere gakomeye ku mateka y’umujyi, gashyize imbere kurengera ibidukikije, kandi gafite ahazaza heza mu by’ikoranabuhanga.


























Amafoto: Mugisha Christian
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!