Aba banyarwenya bageze mu Rwanda basura ingagi zo mu birunga, banishimira urugwiro bakiranywe.
Ubutumwa bashyize kuri Instagram ku Cyumweru, tariki 15 Nzeri 2024, bugaragaza ko urwo rugendo rwabaye urw’amateka, banaboneraho uko Abanyarwanda bihesha agaciro, bituma buri wese agomba kubibubahira.
Ubutumwa bugira buti “Twanejejwe cyane n’umutima mwiza twasanganye abantu. Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, urugwiro bakirana abantu byadukoze ku mutima. Umurava wabo no kwihesha agaciro bituma buri wese abashima kandi akabubaha.”
“Twagize amahirwe adasanzwe yo gusura ingagi zo mu misozi miremire, kwitegereza ibyo binyabuzima byitonze, bikeye, bifite ubuzima bwiza ntibyari bisanzwe. Bisa n’ibyifitemo ubuhanga bw’abakurambere, ubwiza bihishe imbere n’umutima nama utapfa kwirengagiza. Tuzireba mu maso twabonye ari nka bagenzi bacu.”
Ibi byamamare byagaragaje ko hari amasomo y’ubuzima byigiye muri uru rugendo, kuko usibye kuba hari amateka ya Dian Fossey wagize uruhare rukomeye ngo ingagi zo mu misozi miremire zitazimira n’ikigo cya Ellen DeGeneres gikora Ubushakashatsi ku rusobe rw’ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi zo mu misozi miremire ari n’agace kibutsa abantu ko ubukungu bw’Isi butagaragarira muri zahabu gusa.
Bati “Aha si ahantu habumbatiye amateka ya Dian Fossey, ni igicumbi kirinze ingagi, ahakangura abashakashatsi, igicumbi cy’amarangamutima nyakuri. Tugarutse aha twahindutse. Hari ingendo zihindura imitekererezo n’icyerekezo cy’ahaboneka ubukungu mu Isi; ubukungu butabarirwa muri zahabu cyangwa amabuye y’agaciro ahubwo mu buzima dusangiye no guha agaciro ibyiyumviro by’umutima.”
Ellen DeGeneres wahisemo kwita ku ngagi zo mu misozi miremire yigeze kuvuga ko urugendo rwo gukunda ingagi rwatangiye ubwo yari afite imyaka 12, nyuma yo kubona ifoto ya Dian Fossey muri National Geographic Magazine.
Iyo foto yafatiwe mu Rwanda, aho Dian Fossey yari yaratangiye kwita ku ngagi zo mu Birunga kuva mu 1967.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!