Izajya itegura amafunguro yitwa Kosher. Kosher ku Bayahudi benshi bayifata nk’ifunguro rituma umuntu agira ubuzima bwiza kandi rijyanye n’imyemerere y’idini yabo.
Ubusanzwe Kosher ni ijambo ry’Icyongereza ariko rifite inkomoko mu Giheburayo. Risobanura ikintu cy’umwimerere, gikeye kandi cyemerewe kuba cyaribwa.
Indyo za Kosher zitegurwa hubahirijwe amategeko menshi kuko hari ibiba byemewe n’ibitemewe bitagomba kurengwaho.
Ayo mategeko agena ko ibiryo byose biri mu cyiciro cy’inyama bitajya bigaburwa biherekejwe n’ibindi bikomoka kuri ayo matungo. Inyama zitegurwa kandi ni iz’amatungo yuza gusa, ingurube n’andi matungo ntabwo yemewe.
Ni ukuvuga ngo inyama ntizigaburwa ngo ziherekezwe n’ibintu bifitanye isano, urugero ni nk’amata.
Ikindi ni uko mu gutegura ayo mafunguro, niba ari icyuma gikoreshwa mu gukata inyama, kiba kigomba kubikwa gitandukanye n’igishobora kwifashishwa nko mu kumena amagi.
Amategeko agena kandi ko niba umaze kurya inyama, ugomba gutegereza umwanya runaka mbere y’uko urya nk’ikindi kintu gikomoka ku nyamaswa. Igihe kigenwa gishobora kuba kiri hagati y’isaha imwe n’amasaha atandatu.
Kirazira kurya inyama ngo unarye n’ikindi kintu gifitanye isano n’amata. Gusa amategeko agena ko amagi n’amafi ari mu cyiciro kimwe cy’ibiribwa bitagira imiziro ibiherekeza.
Bigenwa kandi ko umugati mu gihe uri gutunganywa uba utagomba kugira aho uhurira n’inyama cyangwa se amavuta akomoka ku nyamaswa.
Ni mu gihe imbuto zitegurwa nazo ziba zigomba kugenzurwa neza kuko zifatwa nk’izihura n’udusimba dushobora kuzijyaho.
Restaurant yafunguwe mu Mujyi wa Kigali ni iya Rabbi Chaim Bar Sella, Umuyahudi uba mu Rwanda, ayifatanyije n’Umugore we Dina. Ibarizwa ku Kimihurura ku muhanda wa 28 KG 672 St.
Basanzwe baranashinze urusengero rwa mbere rw’Abayahudi ruri mu gihugu.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!