Ni we washinze Ikigo “Songa Africa” gitwara ba mukerarugendo na hotel itanga ubukerarugendo bwo ku rwego rwo hejuru ya ‘Amakoro Lodge’.
Mu 2003 nibwo yagizwe Umuyobozi w’Ikigo cyari gishinzwe Ubukerarugendo, ORTPN, aho yari ashinzwe gushyira mu bikorwa ingamba zafasha u Rwanda guteza imbere ubukerarugendo nyuma y’ibihe bigoye igihugu cyari kivuyemo bya Jenoside.
Ibyo byagombaga kujyana no kurengera ibidukikije binyuze muri za Pariki z’igihugu eshatu zari zihari icyo gihe.
Magingo aya, Rugamba yavuze ko ibyo u Rwanda rugezeho mu bukerarugendo, ari “umusaruro wa gahunda nziza guverinoma yafashe”, ku buryo ingamba zose zemejwe zishyirwa mu bikorwa.
Ati “Turi kubona ubukerarugendo bwa nyabwo […] ibyo urota ukabibona.”
Mu Nama y’Ihuriro ry’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukerarugendo (WTTC), yitabiriwe n’abayobozi bakuru barimo Perezida Kagame, Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan na Visi Perezida w’u Burundi, Prosper Bazombanza n’abandi bakuru ba za Guverinoma; Rugamba yagarutse ku rugendo rwe.
Yavuze ko mu 2010 yatangije Songa Africa, ikigo gitanga serivisi z’ubukerarugendo kuko yari amaze kubona neza gahunda nziza guverinoma ifite.
Ati “Nabikoze kuko nari maze imyaka irindwi muri guverinoma, nari nzi gahunda ziri gushyirwamo.”
Yavuze ko yari izi ibyo igihugu cyifuza, ashaka kumenyekanisha u Rwanda atagamije inyungu gusa, ahubwo no kugira ngo umuntu wese ugannye ikigo cye, abone ko idolari ryose atanga rigira akamaro no ku bijyanye n’ibidukikije.

Nyuma yaho yatangije Amakoro Songa Lodge, hotel itanga serivisi z’ubukerarugendo rwo ku rwego mpuzamahanga iri hafi ya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga. Yamufashije gushyira mu ngiro ibyo yifuzaga.
Ati “Ntabwo byoroshye ariko birashoboka.”
Yavuze ko yasuye ibihugu 19 bya Afurika ari gukora inyigo ku bukerarugendo bwo mu bihugu bibarizwa muri COMESA. Icyo gihe yasanze 16 muri byo byarashyize imbere ubukerarugendo.
Ati “Mu Amakoro duharanira ko gahunda yose twashyizeho iba ijyanye n’iza Guverinoma.”
Yavuze ko ibihugu 54 bya Afurika buri kimwe gifite umwihariko wacyo, ko ushobora gushingirwaho mu bukerarugendo aho gukora ibintu bisa nk’iby’abandi.
Ni aho yahereye agena ko abantu bagana Amakoro bajya baboneraho umwanya wo kwiga Umuco Nyarwanda biturutse muri serivisi bahabwa.
Ati “Twaravuze tuti tuzavugiriza ingoma ba mukerarugendo bacu binjira, hanyuma nibasohoka na bo batuvugirize ingoma”.
Usibye ibyo, Rugamba yavuze ko byinshi mu byo umubyeyi we yamwigishije akiri muto bijyanye n’Umuco Nyarwanda, yabihereyeho abishyira mu bikorwa muri serivisi zitangwa mu Amakoro ku buryo abakiliya bataha bifuza kwiga byinshi kuri wo.
Ikindi yashyizemo imbaraga atangira, ni uguteza imbere abantu baturiye agace akoreramo ku buryo mbere na mbere intego yari uko 50% by’ibikoresho iyi hotel ikoresha biva mu baturage hafi aho.
Ngo byari bigoye ariko iyo ntego ya 50% yagezweho iranarenga aho uyu munsi ikigereranyo ari 67,5%.
Yakomeje agira ati “Abakozi 100% ni Abanyarwanda kandi batanga serivisi z’ubukerarugendo bwo ku rwego rwo hejuru.”
Muri gahunda yari afite atangira Amakoro, harimo no kurengera ibidukikije. Yashyizeho gahunda yo gutera ibiti hafi ya hotel ku buryo ubu bimaze guterwa ku buso bwa hegitari 15.
Yavuze ko ba mukerarugendo bagana iyi hotel, bahava bateye ibiti ku buryo ubu hamaze guterwa 1500 ndetse yanashatse umukozi ushinzwe kubyitaho.
Ati “Abakerarugendo bahora bambaza bati igiti cyanjye kimeze gute?”
Amakoro Songa Lodge iherereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze. Ni inyubako ziri ahantu hatuje, ku buryo igihe wasuye ingagi mu Birunga cyangwa wagiyeyo kuruhuka, hagufasha gusubiza ubwenge ku gihe ukunga ubumwe n’ibidukikije.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!