RDC: Abarinzi 12 ba Pariki y’Igihugu ya Virunga bishwe n’abantu bitwaje intwaro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Mata 2020 saa 05:51
Yasuwe :
0 0

Umuvugizi wa Pariki y’Igihugu ya Virunga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemeje ko abarinzi 12 ba pariki bishwe mu gitero cyagabwe n’abantu bitwaje intwaro.

Nk’uko AFP yabitangaje, iki nicyo gitero gihitanye abantu benshi muri iyi pariki, ndetse umuvugizi wayo yatangaje ko hari abandi bantu batandatu bakomeretse, kimwe n’abasivili bane banyuraga muri iyo pariki.

Umwe mu bakozi b’inzego z’umutekano ariko yavuze ko abapfuye ari abantu 13 barinda pariki n’abasivili batanu.

Pariki y’Igihugu ya Virunga ikora ku Rwanda na Uganda, ibarizwamo ingagi ariko ntabwo ku ruhande rwa Congo isurwa uko bikwiye kubera ibibazo by’umutekano. Uruhande rusurwa nta nkomyi ni ku Rwanda, uretse ko ibikorwa by’ubukerarugendo byahagaze kubera icyorezo cya Coronavirus.

Iyi pariki nabwo yaherukaga guhagarika ibikorwa byo kuyisura hagati ya Gicurasi na 2018 kugeza mu ntangiro z’umwaka ushize.

Ni umwanzuro wafashwe nyuma y’uko ba mukerarugendo babiri b’Abongereza bari bashimutiwemo. Baje kurekurwa ariko umurinzi wa pariki yicirwa mu kubashimuta.

Abarinzi 12 ba Pariki y'Igihugu ya Virunga biciwe mu gitero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .