RDB yitabiriye imurika rikomeye ry’ubukerarugendo muri Amerika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Mutarama 2020 saa 08:30
Yasuwe :
0 0

Itsinda rimenyekanisha ubukererugendo bw’u Rwanda mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) hamwe n’ibigo byigenga by’ubukererugendo mu Rwanda bitabiriye imurika ry’ubukerarugendo rikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rizwi nka New York Times Travel Show.

Iri murika ry’ibikorwa by’ubukerarugendo riri mu ya mbere akomeye muri Amerika y’Amajyaruguru. Riri kubera mu Mujyi wa Manhattan ahazwi nka Jacob K.Javits. Ryatangaiye taraiki 24 Mutarama, rirasozwa kuri iki Cyumweru tariki 26 Mutarama 2020.

Nyuma y’imurika, itsinda rihagarariye u Rwanda rizakomereza ibikorwa byo kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda hirya no hino mu bice bya Leta ya California nka San Diego, Orange County na Los Angeles mbere yo kugaruka mu Rwanda.

Ibigo byigenga bikora iby’ubukerarugendo bihagarariye u Rwanda birimo Mantis Rwanda, Akagera Aviation, New Dawn Associates, Heritage Safaris, Far Trek Africa Safaris, Silverback Africa na FCM Charleston.

Mu byo bari kwerekana harimo umuco w’u Rwanda, urusobe rw’ibinyabuzima ruboneka mu Rwanda, ubwiza bw’u Rwanda n’ibijyanye no kwakira abakerarugendo.

Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Belise Kariza, yavuze ko muri Amerika y’Amajyaruguru ari hamwe mu haturuka ba mukerarugendo benshi basura u Rwanda, ko ari iby’ingenzi gukomeza kuhamenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda.

Ati “Kuba twitabiriye iri murika rizwi rya New York Times Travel Show, tukagaragara mu bandi bamurika basaga 700 baturutse hirya no hino ku isi biratuma abitabiriye bamenya ko u Rwanda ari ahantu heza ho gusura ku isi. Twiteguye guha ikaze abakerarugendo bashaka gusura igihugu cyacu cyiza.”

New York Times Travel Show ni imurika ry’ubukerarugendo riri mu akomeye ku Isi. Ryitabirwa n’abantu basaga 35 000, barimo abamurika basaga 700 bavuye mu bihugu bigera ku 175.

Imurika ry'ubukerarugendo rya New York Times Travel Show riri kubera mu mujyi wa Manhattan
Umuyobozi Ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Belise Kariza aganiriza abitabiriye imurika bashaka kumenya u Rwanda
Elise Milenge uyobora Charleston Travel Rwanda Ltd asobanurira abari bitabiriye iri murika ibijyanye n'ubukerarugendo mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .