RDB yabeshyuje amakuru y’uko ibikorwa by’ubukerarugendo bigiye gusubukurwa

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 14 Kamena 2020 saa 05:11
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB, cyabeshyuje amakuru y’uko ibikorwa by’ubukerarugendo bigiye gusubukurwa, kivuga ko ibiri gukorwa ari kureba ingamba zazakurikizwa mu gihe kiri imbere ubwo gusubukura ubukerarugendo byaba byemejwe.

Mu butumwa RDB yashyize ku rukuta rwayo rwa Twitter, yanditse ko amakuru ari gucaracara ajyanye n’uko ibikorwa by’ubukerarugendo bigiye gufungurwa nyuma yo gufungwa kubera Coronavirus, ahabanye n’ukuri.

Iti “RDB iri kugisha inama Minisiteri y’Ubuzima, urwego rw’ubukerarugendo, n’abandi bafatanyabikorwa ku bitekerezo bijyanye no kuzafungura ibikorwa mu gihe kiri imbere. Gahunda izemezwa izatangazwa binyuze mu nzira zemewe ndetse izanamenyekanishwa binyuzwe mu itangazamakuru.”

Ubukerarugendo ni rumwe mu nzego zifatiye runini u Rwanda kuko mu 2019 mu musaruro mbumbe wose w’igihugu, bwari bufitemo 10% mu gihe na mbere yaho umusaruro w’ibyo igihugu cyinjiza biturutse mu bukerarugendo wagiye wiyongera ku kigero cya 11% na 9% kuva mu 2008 kugera mu 2019.

Kimwe n’ahandi ku Isi, ubukerugendo bw’u Rwanda bwagizweho ingaruka zikomeye n’icyorezo cya Coronavirus. By’umwihariko ibikorwa bikomeye byari byitezweho kwinjiriza igihugu amafaranga menshi nk’inama ya Commonwealth byarasubitswe, ndetse na ba mukerarugendo basuraga igihugu baragabanuka ku kigero cyo hejuru.

Muri Werurwe ubwo Coronavirus yagaragaraga mu Rwanda, habarurwaga ko abasura u Rwanda bagabanutseho 54% ndetse ibikorwa birenga 45% by’inama byari kuzakirwa mu gihugu byari byarasubitswe ndetse icyo gihe habarwaga igihombo gitewe na Coronavirus cya miliyoni 42 z’amadolari.

Mu mwaka ushize, ubukerarugendo bwinjiriye igihugu amafaranga menshi kuva mu 2011, kuko yageze kuri miliyoni 498 z’amadolari.

Ubukerarugendo bwarahagaritswe kubera Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .