Radisson Blu Hotel & Kigali Convention Centre yabonye umuyobozi mushya

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 30 Werurwe 2021 saa 10:31
Yasuwe :
0 0

Umunyafurika y’Epfo, Rob Kucera, yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Radisson Blu Hotel na Kigali Convention Centre.

Rob Kucera afite ubunararibonye burenga imyaka 20 mu bijyanye n’urwego rw’amahoteli. Yakoze mu micungire y’amahoteli muri Afurika y’Epfo, Turikiya, Uganda na Kenya.

Yakoze mu mahoteli akomeye nka The Westin Cape Town and Arabella Hotel, Golf & Spa Resort, Movenpick Wilderness Hotel na Protea Hotels.

Si ubwa mbere Rob Kucera agiye kuyobora Radisson Blu Hotel kuko yayoboye iyo muri Turikiya izwi nka Radisson Blu Bosphorus Hotel, Istanbul ndetse n’iyo muri Kenya izwi nka Radisson Blu Hotel, Nairobi Upper Hill. Rob Kucera asanzwe kandi ari we muyobozi wa hoteli za Radisson Blu mu Karere ka Afurika y’iburasirazuba.

Mu itangazo ubuyobozi bwa Radisson Blu Hotel na Kigali Convention Centre bwashyize hanze kuri uyu wa 30 Werurwe 2021 bwavuze ko ubunararibonye bwa Kucera mu bijyanye no kubera icyitegererezo abakozi, ndetse no kubashishikariza gufata inshingano mu bijyanye n’imicungire myiza ya hoteli biri mu byo bamwitezeho.

Izi ndangagaciro z’uyu mugabo mu bijyanye n’imiyoborere y’amahoteli byatumye we n’amatsinda y’abakozi bakorana babona ibihembo bitandukanye. Mu 2015 ubwo yakoraga muri Starwood Hotels &amp, Resorts Group bahawe igihembo mpuzamahanga kijyanye n’imikoranire myiza nk’itsinda ry’abakozi. Mu 2004 yahawe kandi igihembo nk’umuyobozi mwiza w’umwaka mu itsinda ry’amahoteli ya Protea (Protea Hotels).

Rob Kucera yabaye kandi Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi mu kigo kigenzura ibikorwa by’ibigo 700 biri mu bikorwa by’amahoteli n’ubukerarugendo mu Ntara ya Western Cape muri Afurika y’Epfo kizwi nka ‘FEDHASA’.

Radisson Blu Hotel Kigali ni hoteli y’inyenyeri eshanu fite ibyumba 292, icyumba cy’inama cyakira abantu basaga 2500, ibiro byo gukoreramo n’ibindi. Yatashywe ku mugaragaro mu 2016, ndetse ifatwa nk’inkingi ya mwamba muri gahunda Guverinoma y’u Rwanda yihaye yo kwagura ubukerarugendo hibandwa ku kwakira ibiganiro, inama mpuzamahanga n’ibikorwa bitandukanye byiswe MICE mu magambo ahinnye y’Icyongereza bizwi nka Meetings, Incentives, Conferences and Events.

Rob Kucera niwe Muyobozi mukuru mushya wa Radisson Blu Hotel na Kigali Convention Centre

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .