00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pariki y’Ibirunga igiye kongerwaho hegitari zirenga 3500

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 28 Ukwakira 2021 saa 10:26
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB, batangaje ko Pariki y’Igihugu y’Ibirunga igiye kwagurwa, ikongerwaho hegitari 3740.

Inyigo yo kwagura iyi Pariki yatangiranye n’ingengo y’imari y’uyu mwaka, habarurwa imitungo y’abaturage bari basanzwe bahafite imirima, amashyamba, inzu n’ibindi mbere y’uko mu kwezi kwa Nyakanga 2022 hatangira ibikorwa byo kwagura.

Biteganyijwe ko ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo yo kuyagura rizatwara miliyoni 255$.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yavuze ko hatangiye gukorwa inyigo izarangirana n’ingengo y’imari y’uyu mwaka izasozwa muri Kamena.

Yagize ati "Iyi Pariki izagurirwa ku buso bwa hegitari 3700, ubu hari inyigo iri gukorwa izarangira mu kwa Gatandatu, ishyirwa mu bikorwa ryayo ryo rizatangirana n’ukwa karindwi mu ngengo y’imari ya 2022."

"Icyo twabwira abaturage bahafite imitungo ni uko uyu mushinga ari uwabo bagomba kuwakira neza, nk’uko mubizi imishinga yose iza ifitiye umuturage akamaro, ku bijyanye rero n’imirima ndetse n’abahatuye bazahabwa ingurane y’amafaranga ariko nyuma y’ibyo bazubakirwa n’inzu mu mudugudu mwiza uzubakwa hariya mu Kinigi byiyongera ku ngurane bazaba bahawe."

Guverineri Nyirarugero yakomeje avuga ko hari imishinga izafasha abazimurwa ahazagurirwa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga kandi bazaba bafite n’amahirwe yo kuba bakwihangira n’iyabo kuko bazaba bafite amafaranga bahawe y’ingurane.

Ati "Ikindi kuri abo baturage ni uko bazaba hari imishinga izaba iri aho bimukiye igamije kubateza imbere, bazaba bayifitemo inyungu kuko ari iyabo ndetse bazanafashwa kuba nabo bakwikorera iyabo ibyara inyungu kuko bazaba bahawe ingurane z’ibyabo."

"Nk’uko mubizi bariya baturage baturiye Pariki hari icyo basanzwe bahabwa ku musaruro uba wayiturutsemo mu bukerarugendo, ibyo nabyo bizakomeza. Bawishimire birinda gupfusha ubusa ingurane bazahabwa kuko umushinga ni uwa Leta kandi imishinga ya Leta iba igomba guteza imbere abaturage."

Umushinga wo kwagura Pariki y’igihugu y’Ibirunga uzagera mu Mirenge ya Kinigi na Nyange yo muri Musanze, ukazakomeza gushyirwa mu bikorwa mu byiciro aho biteganyijwe ko mu myaka 10 izaba imaze kwagurwa no mu Turere twa Nyabihu, Rubavu na Burera.

Pariki y’Igihugu y’Ibirunga iri mu Majyaruguru y’u Burengerazuba bw’u Rwanda ni yo ibonekamo ingagi zo mu misozi zisigaye hake ku Isi. Iri ku buso bwa hegitari 16.000 mu gihe izongerwaho ubuso bwa hegitari 3.740 mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubwisanzure bucye ingagi zifite.

Mu myaka 16, nibura miliyari 6.5 Frw zashowe mu mishinga 780 ifitiye akamaro abaturage baturiye Pariki y’Ibirunga. Irimo iy’ubuhinzi n’ubworozi no gutunganya urukuta n’umusingi bikumira inyamaswa zonera abaturage no gushyigikira Ikigega gishinzwe indishyi ku byangizwa n’inyamaswa za Pariki.

Pariki y'Igihugu y’Ibirunga igiye kongerwaho hegitari 3700
Guverineri w'Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille; abagize Inama y'Umutekano itaguye y’iyi ntara; Umuyobozi Mukuru wa African Wildlife Foundation Rwanda, Belise Kariza n’itsinda ry’abakozi b’Akarere ka Musanze n’ab’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere basuye igice kizagurirwaho Pariki y'Igihugu y'Ibirunga mu Murenge wa Kinigi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .