00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pariki y’Akagera yatangiye gukoresha imodoka y’amashanyarazi mu bukerarugendo

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 27 May 2024 saa 09:56
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera bwatangaje ko bwatangiye gukoresha imodoka ya mbere ikoresha amashanyarazi mu gutembereza ba mukerarugendo, ikaba yitezweho kubafasha kwirinda imyotsi ihumanya ikirere ikunze kubangamira inyamaswa.

Ibi bwabitangaje nyuma y’uko umwaka ushize bwari bwavuze ko buri gushaka kugerageza uburyo bushya bwo kwifashisha imodoka zikoresha amashanyarazi imbere muri pariki y’Akagera mu rwego rwo kurwanya urusaku n’imyuka mibi ituruka ku modoka zisanzwe.

Umukozi wa Pariki wungirije ushinzwe ubukerarugendo n’iyamamazabikorwa, Karinganire Jean Paul, yabwiye IGIHE ko iyi modoka batekereje kuyigura mu 2022 kugira ngo ibafashe mu mushinga mugari bafite wo gukoresha imodoka z’amashanyarazi gusa.

Ati “Izadufasha mu buryo bubiri, turifuza gutangiza umushinga wo gukoresha imodoka z’amashanyarazi muri Pariki zacu akaba arizo zonyine zihakorera kuko zarengera ikirere n’inyamaswa. Akandi kamaro ni uko yiyongereye mu modoka zisanzwe twakodeshaga, bizatwongerera amafaranga twinjiza binatume twihaza mu ngengo y’imari.”

Karinganire yakomeje avuga ko abazayigendamo bazajya bagenda mu modoka idasakuza ngo ikange inyamaswa. Ati “Umuntu usura Pariki ayirimo bizamworohera kwegera inyamaswa kuko zitazikanga, bimufashe gufata amafoto no kuzegera mu buryo bwiza.”

Kugeza ubu Pariki y’Akagera irateganya kuzana izindi modoka z’amashanyarazi nyinshi ku buryo arizo zonyine zajya zikoreshwamo imbere, nyuma y’iyi modoka ya mbere isa naho iri mu igerageza ngo barebe niba imodoka z’amashanyarazi zakoreshwamo neza nta bibazo zihagiriye.

Umwaka ushize wa 2023 Pariki y’Akagera yasuwe n’abantu 54 141 binjiza miliyoni 4,9 z’Amadolari. Ibi byatumye Pariki igera ku rugero rwa 92% rwo kwihaza mu byo ikoresha byose.

Pariki y’Akagera yashinzwe mu 1934, kuri ubu ifite ubuso bwa kilometero kare 1200. Ibarizwamo inyamaswa eshanu zikomeye ku Isi zirimo intare, ingwe, inzovu, imbogo ndetse n’inkura.

Imodoka ya mbere ikoresha amashanyarazi yatangiye gutembereza ba mukerarugendo basura Pariki y’Akagera
Muri iyi pariki hashyizweho ahantu hashobora gukoreshwa mu kongera amashanyarazi muri iyi modoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .