Ni umuhango witabiriwe n’abarimo abo mu rwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo, abikorera, abahagarariye ibihugu byabo n’inzego za leta.
Onomo Hotel y’inyenyeri eshatu yubakishijwe imirimbo ijyanye na gakondo y’u Rwanda mu mitako y’imigongo, ibiseke n’ibishushanyo by’ubugeni bikoreshejwe amase avanze n’ibyondo biri mu mabara yizihiye ijisho.
Umuyobozi wa Onomo Hotel, Ruggieri Julien, yavuze ko bahisemo u Rwanda kubera icyerekezo cyarwo.
Yagize ati “Twatangiriye muri Afurika y’Uburengerazuba. Mu kwagura ibikorwa, twasanze u Rwanda rufite ubukungu bwihuta n’imiyoborere ihamye mu bihugu byo mu Burasirazuba. Kubaka hoteli y’inyenyeri eshatu ni igisubizo cyiza ku isoko.”
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Sebera Michel, yakiriye Onomo mu zindi hoteli mu kwagura ubukerarugendo bushingiye ku kwakira inama.
Yagize ati “U Rwanda rwashyizeho gahunda ifasha abikorera kwagura ishoramari ryabo. Igihugu gishyigikiye ubukungu bushingiye kuri serivisi no kubaka ubushobozi bw’abikorera bubafasha gutanga serivisi nziza.”
Ishoramari rishya u Rwanda rwanditse mu myaka 10 ryiyongereye hejuru ya 100% mu gukurura no korohereza abashoramari.
U Rwanda rushaka kwinjiza miliyoni $74, mu bukerarugendo bushingiye ku nama avuye kuri miliyoni $42 yinjijwe mu 2017.
Onomo Hotel yihariye guteza imbere abahanga mu gukora ibijyanye n’umuco mu Rwanda, yasabwe kwita ku bihakorerwa birimo amafunguro n’ibikoresho.
Uwitonze Sonia Rolland wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000 wagizwe Ambasaderi wa Onomo Hotel yavuze ko ari ishema kuri we.
Ati “Birihariye kuko ntabwo nakoze muri hoteli. Nahuye na Visi Perezida wa Onomo, Olivier Thery i Dakar, mubwira ko ari igitekerezo cyiza gukoresha imigongo ku nyubako. Yansabye kuba Ambasaderi wayo mu Rwanda. Ndashimira ababigizemo uruhare bose.”
Yashimye ko ari urugendo rugarura umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa.
Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa bya Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda (Chargé d’affaires), Etienne de Souza, yavuze ko uko hoteli yubatse biteye ubwuzu.
Ati “Biragaragaza intego ya Onomo yo gufasha abantu kumererwa neza. U Rwanda rwakiriye abatetsi n’abayobozi b’amahoteli b’Abafaransa kuva kera. Mu myaka 30 ishize kimwe mu bigo bya mbere by’amahoteli mu Rwanda cyari umunyamuryango w’icyo mu Bufaransa i Paris.Twiteguye gukomeza gusangizanya ubunararibonye.”
Onomo Hotel Kigali iherereye mu Karere ka Nyarugenge ugisohoka mu mujyi rwagati ahazwi nka Sopetrade. Ifite ibyumba 109, birimo 10 icumi bifite n’ibikoni, byakira imiryango.
Yuzuye itwaye miliyoni $20. Uyirimo nta rungu, ifite internet yihuta ya 4G ndetse umutekano w’abayisura urizewe!
Iri muri 12 zifite ubwiza bwihariye ku mugabane ahateganyijwe kubakwa hoteli 20 bitarenze 2022.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) yo mu 2017 yagaragaje ko mu Rwanda habarizwa ibyumba bya hoteli 10 488.
ONOMO Hotels ifite hoteli 12 kuva i Dakar, Abidjan, Libreville, Bamako, Lomé, Conakry, Rabat, Cape Town, Sandton, Johannesburg na Durban (aho yafunguwe ku wa 7 Ugushyingo 2018).
Umuhango wo kuyitaha witabiriwe n’abamurika imideli barimo inzu ya Moshions ya Turahirwa Moses, Inzuki Designs na Art Eplosion. Banasusurukijwe n’urubyiruko rw’abanyempano bitoreza mu Gatenga.



















Kanda hano urebe amafoto menshi
Amafoto: Muhizi Serge
TANGA IGITEKEREZO