Nyuma y’iminsi ihawe abayicunga bashya, muri Kigali Arena hagiye gushyirwa restaurant igezweho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Ugushyingo 2020 saa 01:39
Yasuwe :
0 0

Muri Kigali Arena, inyubako y’imyidagaduro ikomeye mu Mujyi wa Kigali hagiye gutangizwa Kaffé Sports, igikoni kizajya kizimanira abazajya bitabira imikino n’imyidagaduro yakorewe muri iyo nyubako n’abandi babyifuza.

Umunyabigwi mu guteka, Coco Reinarhz, ni we uzatangirana n’icyo gikoni mu ntangiriro za 2021, nk’uko ikigo QA Venue Solution Rwanda cyahawe gucunga Kigali Arena cyabitangaje.

QA Venue Solution Rwanda iherutse gusinyana amasezerano na Guverinoma y’u Rwanda y’imyaka irindwi yo gucunga iyo nyubako yakira abantu bagera ku bihumbi icumi.

Umutetsi Coco Reinarhz ugiye gutangirana n’igikoni cya Kaffé Sports, yavukiye mu Burundi. Yakoze imirimo yo guteka mu bigo bikomeye mu bihugu nk’u Bubiligi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Côte d’Ivoire na Afurika y’Epfo. Ni we nyiri restaurant Épicure iherereye i Sandton mu Mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Coco Reinarhz yagize ati “Tuzakira abashyitsi b’ubwoko bwose, duhereye ku ku batekera indyo nyafurika na mpuzamahanga. Intego yanjye ni ugukorana n’abanyempano b’imbere mu gihugu ngo tugaragaze umwihariko mu ndyo zitandukanye. Turifuza ko abantu bazana imiryango yabo n’inshuti zabo bakishima.”

Coco Reinarhz yizeye ko ibiribwa n’ibinyobwa bizajya bitangwa na Kaffé Sports bizatuma abantu benshi bagana Kigali Arena ku bwinshi.

Umuyobozi wa QA Venue Solutions, Kyle Schofield, yavuze ko amasezerano bagiranye na Coco Reinarhz ari intambwe ya mbere mu byo biyemeje, byo kugira Kigali Arena ahantu hafasha abagana iyo nyubako bakabona serivisi nziza kandi zigezweho.

Coco Reinarhz azwi ku guteka indyo zitandukanye yagiye ahererwa ibihembo mpuzamahanga. Indyo azwiho guteka ni iyitwa ‘Sel et Poivre’ yanatoranyijwe mu bihembo American Express Fine Dining. Iyo ndyo yanahawe igihembo mu 2013 mu bihembo byiswe Diners Club Diamond Award.

Ubuhanga bwe mu guteka yabugaragaje kuri televiziyo zitandukanye ku Isi nka SABC1, SABC3, E-tv, CNN, TV5 na BBC Food.

QA Venue Solutions izakorana n’amashyirahamwe y’imikino yo mu gihugu na mpuzamahanga kimwe n’abategura inama n’ibindi bikorwa binini, hagamijwe gutegura ibikorwa bizabera muri Kigali Arena.

Biteganyijwe ko QA Venue Solutions izashora miliyoni 2,4$, hagamijwe kwakira ibikorwa binyuranye kandi bikomeye.

QA Venue Solutions Rwanda izanoza imikorere ya Kigali Arena binyuze mu gushyiraho uburyo bwo kuyicunga, kugurisha amatike, gutegura ibijyanye n’amajwi (sound), kubyaza umusaruro ibikoresho bya Made in Rwanda ku buryo umuntu uzajya ahagera azajya yizihirwa n’igihe yahamaze.

Iki kigo kandi kizahuza imbaraga n’abafatanyabikorwa b’imbere mu gihugu no hanze yacyo mu gushyiraho ishuri rizafasha kongerera ubushobozi abari mu ruganda rwo gutegura inama n’ibitaramo bitandukanye.

Coco Reinarhz, ni we uzatangirana n’igikoni cya Kigali Arena mu ntangiriro za 2021

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .