Nyamasheke:Bishimiye ibyiza bakomeje kugezwaho nyuma yo kureka ibyangiza ishyamba rya Nyungwe

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 9 Werurwe 2020 saa 08:00
Yasuwe :
0 0

Abaturiye Pariki ya Nyungwe mu karere ka Nyamasheke bavuga ko abenshi muri bo bacitse kubikorwa byo kubangamira ibinyabuzima biri mu ishyamba rya Nyungwe kubera ibikorwa by’iterambere ubuyobozi bw’igihugu bubakorera.

Ibi babigarutseho kuri uyu wa Gatandatu nyuma y’igikorwa cyo gusiganwa ku maguru cyabereye mu ishyamba rya Nyungwe cyateguwe ku bufatanye bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB, akarere ka Nyamasheke ndetse n’abikorera.

Mbere wasangaga abaturiye Pariki ya Nyungwe batunzwe no guhiga inyamanswa, gutwika amakara no gutema ibiti muri iri shyamba. Kuri ubu ngo siko bikimeze kuko aho batangiye kwitabwaho bakubakirwa ibikorwa remezo biva mu musaruro w’amafaranga ava mu bukerarugendo, amakoperative yabo agatezwa imbere ngo ubuzima bwarahindutse kuburyo bafata iya mbere mu guhashya ba rushimusi.

Ntirenganya Sylver yagize ati “Kugira ngo utijandika mu bikorwa byo kwangiza ishyamba hari ibikorwa bigomba kuguhuza birimo kubona imyidagaduro nk’iyi kandi urabona ko cyatumye tunezerwa kandi abakora ubucuruzi bacuruje n’abafite ibikorwa by’umuco bungutse. Uyu ni umwanya wo gukangurira abantu kubungabunga ibidukikije.”

Munganyinka Esther ati “Iki gikorwa ni kiza cyaje gikenewe kubera ko iyo abakerarugendo baje batugana mu gihugu cyacu tubona bidususurutsa. Mbere twarashimutaga ariko ibikorwa nk’ibi biradufasha cyane bikaduhuza. Nkanjye nkora ubukorikori bushingiye ku mateka.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Apollonie yavuze ko icyo gikorwa kibafasha kwerekana ibyiza bya Nyungwe kandi kikaba igikorwa cyo gushishikariza abaturage kureka ubushimusi.

Ati “iki gikorwa giha isura nziza abaturage bacu iyo turi kubereka ko ari igikorwa gishobora kuzana abashoramari mu karere kacu bituma n’umuturage wacu avuga ko ya nyamanswa izana umushoramari akinjiza amadovize bigatuma adashobora kuyigirira nabi cyangwa ngo abe yayica. Ibi nabyo biri gutuma abaturage babona za nyamanswa ko zibafitiye akamaro.”

Abasiganwe bari biganjemo abanyamahanga n’Abanyarwanda bahagurukiye ku Kitabi mu karere ka Nyamagabe, abandi baturuka Pindura (hagati muri Nyungwe), abandi bava Kamiranzovu biruka n’amaguru, bose basoreza mu marembo asohoka muri Pariki ya Nyungwe mu karere ka Nyamasheke.

Abasoganywe bose bambitswe imidari kuko iri rushanwa ryari rigamije gukora siporo mu rwego rwo kugira ubuzima bwiza, kwerekana ibyiza bya Nyungwe no gushishikariza abaturiye Pariki kuyibungabunga.

Abasiganwe bishimiye ibyiza nyaburanga bitatse Nyungwe
Abasiganwe mu ishyamba rya Nyungwe bari bagizwe n'Abanyarwanda n'Abanyamahanga
Akanyamuneza kari kose kubasiganwe harimo n'abaturiye Pariki ya Nyungwe
Abasiganwe bose bambitswe imidari y'ishimwe
Wabaye umwanya mwiza wo kugaragaza ibikorwa n'abaturiye Pariki ya Nyungwe birimo ubukorikori
Abasiganwe basoreje mu marembo ya Pariki ya Nyungwe bitegeye ubwiza bw'icyayi cya Gisakura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .