00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu myenda y’ibara rya gisirikare! Hateguwe urugendoshuri ku mateka y’urugamba rwo Kubohora u Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 16 Kamena 2021 saa 05:50
Yasuwe :
0 0

Hasigaye iminsi mike u Rwanda rukizihiza umunsi wo Kwibohora, uba buri tariki ya 4 Nyakanga. Mu rwego rwo guhugura Abanyarwanda, by’umwihariko urubyiruko, ku mateka yaranze urugamba rwo kubohora u Rwanda, Sosiyete itembereza ba mukerarugendo, ‘MB Simba Safaris Rwanda LTD’, yateguye urugendoshuri ruzibanda ku duce tw’amateka y’uru rugamba.

Ni urugendo rw’iminsi ibiri, ruzatangira tariki 3-4 Nyakanga 2021.

Abazarwitabira barasabwa kwishyura amafaranga ibihumbi 100 Frw ku muntu umwe, n’ibihumbi 160 Frw ku bakundana bazifuza gusohokana muri iyi gahunda.

Muri aya mafaranga, abazitabira uru rugendo bazahabwa amafunguro, aho kurara, uburyo bwo kugenda, kwipimisha Covid-19 ndetse na ‘ecouteurs’ zo kumviramo umuziki bataramye.

Uru rugendo ruzaba rugizwe no gusura uduce dutandukanye tw’amateka y’urugamba rwo kwibohora, hanyuma ku mugoroba abarwitabiriye bacumbike ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi (Muhazi beach resort), aho bazataramirwa n’abahanzi bazaba baririmba indirimbo zo kwibohora.

Muyoboke Alex uri mu bategura iki gikorwa, yabwiye IGIHE ko uru rugendo bazarukorera i Kagitumba aho urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiriye, ndetse hakaba hanabitse amateka menshi y’uru rugamba.

Ati “Urugendo rwacu tuzarukorera i Kagitumba, nyuma yo kwigishwa no kwerekwa uko urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye, abazitabira uru rugendo bazakomereza kuri Muhazi, aho bazataramira ku mugoroba, bazaganiriramo byinshi ku rugamba rwo kubohora u Rwanda.”

Uyu mugabo yavuze ko kugira ngo birinde kuzateza urusaku, bahisemo gukoresha ‘ecouteurs’ mu biganiro bazagirira mu gitaramo cyo ku mugoroba.

Ikindi abazitabira uru rugendo basabwe ni ukuzaserukana imyambaro ifite ibara rya gisirikare.

Urugendoshuri ruzakorerwa i Kagitumba
Muyoboke Alex yijeje abazitabira uru rugendoshuri kuzaryoherwa
Abazitabira uru rugendoshuri basabwe kuzaserukana imyambaro y'ibara rya gisirikare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .