Guinée ni igihugu gihana imbibi na Côte d’Ivoire, Guinée-Bissau, Liberie, Mali, Sénégal na Sierra Leone. Uhageze utazi ka ‘Bonjour’ menya ko uza gutakara kuko umubare munini bavuga Igifaransa nk’ururimi mpuzamahanga mu gihe izindi ari indimi z’imbere mu gihugu utamenya neza ibyazo uvuye i Kigali.
Abanya-Conakry benshi bavuga Igi-Fula, uramenye ntubyitiranye na bimwe byo guterana ubuse hanyuma umuntu agahinduka Igifura [akarakara] ahubwo ururimi rwaho gakondo rwitwa Fula cyangwa se Fulfulde.
Utazi Igi-Fula ashobora kuvuga kandi Iki-Malinke. Zombi ni indimi zivugwa cyane muri Afurika y’Uburengerazuba.
Mu gi-fula hari amagambo ushobora kumva ukayasanisha n’amwe y’Ikinyarwanda. Urugero nk’isabune bayita ‘saabunnde’ ariko umwana bamwita ‘Suka’ nibabivuga rero ntuzagire ngo bavuze isuka yo guhinga imishike.
Ubukire muri uru rurimi ni ‘Ngalu’, ntabwo ari bimwe byo guteza ‘Ingalu’, inyama zo bazita Teewu. Umukobwa we bamwita ‘Surbaajo’ naho umusore bakamwita ‘Jokolle’.
Iyo ugiye gusuhuza umuntu uramubwira uti “Sannu”, ni nko mu Gifaransa kumwe bavuga ngo “Salut’ [Muraho] naho washaka kwikiriza ngo Yego ukavuga uti ‘Ee’. Ni utwo nabashije kumenya nawe nujyayo uzirwaneho!
Guinée iruta u Rwanda inshuro 9,3 kuko iri ku buso bwa kilometero kare 245,857 mu gihe abaturage bo bari hafi kungana kuko ho ari miliyoni 13,13 ngira ngo no mu Rwanda ni hafi aho.
Igihugu ubwacyo cyitwa Guinée ariko akenshi bakunda kukivuha bashyizeho izina ry’Umurwa Mukuru wacyo mu kugitandukanya n’ibituranyi byacyo byitiranwa. Ibyo ni Guinée Equatoriale na Guinée-Bissau.
Kiza mu bihugu bifite ubukene ariko ntukine nacyo kuko kirakize ku mutungo kamere, kizira ibibazo bike cyane byiganjemo umutekano muke.
Ibirombe bya zahabu, iby’amabuye ya Bauxite, ubutare na diamant ubisanga ku bwinshi hirya no hino ariko ntibikibuza gukena. Wagira ngo gutunga ubu butunzi bijyana n’umuvumo.
Nuramuka ugiye muri iki gihugu, uzihangane ubaririze bakujyane mu ishyamba rya Nimba. Ni rimwe mu riri mu murage w’Isi wa UNESCO, igice kimwe cyaryo kiri muri Côte d’Ivoire.
Ririmo amoko menshi y’ibiti udashobora kubona ahandi ku Isi cyo kimwe n’inyamaswa ziganjemo ibikururanda. Igitangaje ni uko abashakashatsi benshi bataramenya neza ibinyabuzima byose biba muri iryo shyamba.
Muri Guinée, igisirikare ni ubuzima. Biragoye ko mu bantu 10 mwaba muri kumwe waburamo umusirikare cyangwa se uwifuza kukijyamo cyangwa uwakibayemo.
Kubera ibibazo by’umutekano muke, abana bakura bifuza kujya kuzacungura imiryango yabo, bakayirinda bityo bagashaka kuba abasirikare.
Ni no mu gihe erega kuko ubaye umusirikare hariya, aba yizeye gusezera ubukene n’imibereho mibi kuko atangira kwiyegurira ibirombe bya zahabu nta nkomyi.
Muri iki gihe ugeze i Conakry rwagati mu masango y’imihanda ya Pont 8 Novembre, ubona abasirikare bahishe mu maso boshye za Ninja tujya tubona muri filimi. Kuva Alpha Condé yahirikwa ku butegetsi n’abari abasirikare be, ibintu byahinduye isura. Ubu umutekano warakajijwe.
Ikindi kintu ukwiriye kumenya kuri iki gihugu ni uko abantu baho bayoboka. Kiri mu bihugu bifite umubare munini w’abaturage batazi gusoma no kwandika, kuko mu 2017, mu bakuze abari babizi bari 41%.
Bituma umuntu wese ubijeje ikintu runaka bahita bamuyoboka. Iyo uganiriye n’abaturage muri iki gihe nyuma y’amezi make Mamady Doumbouya afashe ubutegetsi uba wumva bamwe bafite ingingimira kandi ngo si ko byari bimeze ubwo yahirikaga Condé.

Ifi n’umuceri ni byo biryo, mu gihe ujya kuvunjisha ugacyura igikapu cyuzuye
Muri Guinée bakoresha ‘amafaranga’. Umuntu ufite 1000 Frw mu mafaranga yo muri kiriya gihugu aba afite hafi ibihumbi 10. Ni yo mpamvu ibiryo bigura umuba.
Ibyaguhaza ukumva mu nda hajemo akayaga kandi wariye ifunguro rwose rifite intungamubiri, waryishyura nk’ibihumbi 150 byaho, ubwo ni ibihumbi nka 15 Frw.
Akenshi abantu baho bakunda kurya umuceli, ifi, ibirayi n’umuceli hanyuma bakarenzaho inzoga ifatwa nk’ikirango cy’igihugu yitwa Guiluxe [La Guinéenne de Luxe]. Ku icupa ryayo handitseho ko ari inzoga y’igihugu.
Kugira ngo ubyumve neza, ama-euro 100 iyo ugiye kuyavunjisha uyacyura mu ishashi yuzuye utwayemo miliyoni 1,2. Urumva ko muri kiriya gihugu gutunga miliyoni atari nka bimwe byacu ukubita umutwe hasi!!! Hahah.
Ibintu byose mu mujyi birahenze, ingendo rusange zikorwa kuri moto ariko ntuzasabe casque cyangwa se agatambaro. Ni wumva udafite umutekano wo kuyigendaho, uzatege taxis ishaje uzabona hafi y’umuhanda iri mu ibara ry’umuhondo.
Urebeye Conakry hejuru ukuntu ari umujyi mwiza ukikije inyanja ya Atlantique uba ubona hasa neza, ariko iyo ugeze hasi ubona ibitandukanye kuko isuku ntirafata.
Abaturage baho bakunda ikawa n’icyayi cyane ku buryo haba hari abantu bacuruza ku ngorofani icyayi n’imigati. Hari ubwo ujya kubona nk’umukire asohotse mu modoka y’igikonyozi, akambuka umuhanda agahagarara munsi y’umutaka akanywa ka kawa ubundi agakomeza urugendo.
Ni igihugu gishyuha cyane ku buryo unasanga no mu muhanda abantu benshi bambaye inkweto zifunguye kubera kwirinda ubushyuhe bukabije buba buhari.
Ubucuruzi bwo ku muhanda nabwo ni uko, ushobora kwigondera climatiseur ni umwe ku ijana bigatuma rero abantu bahitamo gukora imirimo yabo hanze mu mutaka.
Hotel zaho zirahenze cyane kuko nk’icyumba ushobora kubona ku mafaranga 30 Frw i Kigali ho nibura wakwishyura ibihumbi 80 Frw.
Urugero nka Onomo Hotel yaho, icyumba ni miliyoni 1,5 [nk’ibihumbi 150 Frw], ubwo ariko ari mu Rwanda wacyishyura nk’ibihumbi 80 Frw cyangwa ibihumbi 100 Frw.
Muraza kwihangana, amafoto menshi muza kubona muri iyi nkuru afatiye mu kirere hifashishijwe drone, kuko umuntu ashobora kukubona ufite camera akayigukubitana!
Umubare munini w’abaturage ni Abayisilamu. Ni mu gihe amazina nka Bally, Doumbouya na Sow yiganje. Mu bantu 10 ntiwaburamo umwe witwa atyo! Ubwo nawe ushake akawe muri ayo atatu. Weekend nziza!















































Amafoto: Himbaza Pacifique
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!