Mu 2018, u Rwanda rwasuwe n’abakerarugendo miliyoni 1.7

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 20 Kanama 2019 saa 07:50
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyatangaje ko mu mwaka wa 2018, u Rwanda rwasuwe n’abakerarugendo miliyoni 1.7, baka bariyongereyeho 8 % ugereranyije na 2017.

Kuri uyu wa Kabiri, RDB yatangaje ko abanyamahanga bakomeje kubona u Rwanda nk’ahantu heza ho gusura.

Umuyobozi Mukuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB, ushinzwe ubukerarugendo, Belise Kaliza yavuze ko uko kwiyongera ari ikimeneyetso cy’uko imbaraga zashyizwe mu kumenyekanisha u Rwanda nk’ahantu ho gusura zirimo gutanga umusaruro.

Kaliza yavuze ko mu 2018 RDB yagurishije amatike 15 130 yo gusura ingagi mu birunga, bikaba byarinjije miliyoni 19.2 z’amadolari. Ni ubwiyongere bungana na 25% ugereranyije na 2017.

Abakerarugendo b’abanyamerika nibo baje imbere mu gusura cyane u Rwanda no gukoresha amafaranga menshi, kuko impuzandengo yabo igaragaza ko nibura umunyamerika wasuye u Rwanda yahakoreshaga ibihumbi 12 by’amadolari (asaga miliyoni 11 Frw).

Mu bandi bakoresheje amafaranga menshi mu Rwanda harimo Abashinwa, aho umwe yabarirwaga kuhasiga amadolari 1 0 84 n’abanya-Nigeria bakoresheje hafi amadolari 1490 buri umwe.

Mu bijyanye no gusurwa kwa Pariki z’Igihugu, Kaliza yavuze ko Pariki y’Akagera yasuwe n’abakerarugendo 51 724 mu mwaka wa 2018, hakaba hariyongereyeho 17 % ugereranyije na 2017. Nyungwe yasuwe n’abantu 15 665, bakaba bariyongereyeho 9 % .

Muri rusange, amafaranga yinjijwe na Pariki zose asaga miliyoni 20 z’amadolari, avuye kuri miliyoni zisaga 18 mu 2017.

Ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu, guhera mu 2010 abanyarwanda bitabira ubukerarugendo biyongereyeho hejuru ya 200 %. Guhera mu 2017 kugeza mu 2018, biyongereyeho 21.5 %.

RDB itangaza ko byatewe n’ubukangurambaga burimo ubwa Tembera u Rwanda bwakozwe mu myaka ibiri ishize.

Guverinoma yihaye intego ko mu 2024 inyungu u Rwanda ruvana mu bukerarugendo igomba kwikuba kabiri ikagera kuri miliyoni $800 zivuye kuri miliyoni $404 yinjiye mu mwaka ushize, ndetse u Rwanda rukaba ku isonga mu bihugu ba mukerarugendo benshi bifuza gusura.

Nyungwe yasuwe n’abantu 15 665, bakaba bariyongereyeho 9 % ugereranyije na 2017

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .