Miliyari 43 Frw yo mu Kigega Nzahurabukungu amaze guhabwa amahoteli

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 23 Kanama 2020 saa 12:12
Yasuwe :
0 0

Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, Dr Monique Nsanzabaganwa, yatangaje ko miliyari 43 Frw agenewe Urwego rw’Amahoteli mu Kigega Nzahurabukungu yamaze gutangwa kugira ngo uru rwego ruri mu zazahajwe cyane n’icyorezo cya Coronavirus, zongere zizahure ibikorwa.

Raporo y’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera, PSF, igaragaza ko muri Werurwe bwagize igihombo cya miliyari 34.9 Frw, bivuye ku nama zasubitswe n’ibindi bikorwa by’ubukerarugendo byahagaritswe, kubera ingamba zafashwe mu gukumira ikwirakwira rya Coronavirus.

Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho ikigega kigamije gufasha inzego zitandukanye z’abikorera zagizweho ingaruka n’icyorezo cya Coronavirus, aho ku ikubitiro kirimo imari ingana na miliyari 100 Frw ariko intumbero ni uko cyagera kuri miliyari 200 Frw.

Amabanki 16 n’ibigo by’imari niyo atanga inguzanyo ku bashaka amafaranga muri iki kigega, ku nyungu ya 8% ku mwaka, naho kwishyura bikaba biri hagati y’imyaka ibiri kugera kuri 15 ku mahoteli.

Mu ngengo y’imari yacyo, amahoteli yagenewe miliyari 50 Frw, ibigo binini bigenerwa miliyari 30 Frw, ibigo bito n’ibiciriritse bizahabwa miliyari 15 Frw.

Dr Nsanzabaganwa yatangaje ko muri ayo mafaranga yagenewe amahoteli, agera kuri miliyari 43 Frw amaze gutangwa mu mabanki ari nayo yatangiye kuyageza ku bayasabye kugira ngo bakomeze ibikorwa byabo.

Ati “Bigeze ku byiciro bitandukanye, nk’amahoteli bo ntabwo bahabwa amafaranga mashya. Ni inguzanyo bari basanganywe zihindurirwa uburyo bivuga ngo amafaranga ahabwa ikigo cy’imari nk’ikiguzi cyiyongereyeho kuko niba iyo hotel yagombaga kwishyura buri kwezi, none bakaba bagiye kumuha igihe cy’agahenge cy’imyaka myinshi, ni ukuvuga ngo hari amafaranga bigomwe.”

Yakomeje agira ati “Amahoteli agera ku 148 niyo yujuje ibyangombwa, kuko ntabwo ari ukwiyita hotel gusa. Bisaba ko abarebera ruriya rwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo aribo RDB kuba bagufite ku murongo w’amahoteli yakoraga, yakiriye abashyitsi, yadufashaga muri izi nama zitandukanye ariko kubera ko byahagaze ubwo bikumvikana ko nawe wagize ikibazo.”

Ayo mahoteli uko ari 148 dosiye zayo zemejwe na BNR, hanyuma banki zitangira kuganira na nyir’umushinga bemeranya guhindura amasezerano kugira ngo ajyane n’inguzanyo nshya.

Ku bantu bashaka ingwate z’igishoro, abarenga 600 nibo begereye banki basaba izi nguzanyo, hanyuma dosiye zabo zishyikirizwa Banki Nkuru y’Igihugu kugira ngo izigenzure ibone kwemeza amafaranga.

Ati “[Amadosiye] Hari ayo batuzanira ugasanga hari ibiburamo, tukongera tukayabasubiza ariko hari atatu twamaze kwemeza ndetse n’amafaranga yayo aratangwa, afite miliyoni zirenga 140 Frw.”

Yakomeje avuga ko mu minsi mike hashobora kuboneka amadosiye menshi yisumbuyeho kurusha amaze kwakirwa kugera ubu.

Ikindi kiri kugaragara muri uku kujya gusaba izi nguzanyo, ngo ni uko hari abantu batandukanye batamenye amakuru mu buryo buhagije, cyangwa se bari barihebye ko ubucuruzi bwabo budashobora kuzahuka burundu.

BNR isobanura ko ibyo byose bituma abantu batihutira kujya kwaka aya mafaranga kuko baba badafite icyizere ko bazongera gukora bakunguka, gusa ngo hari icyizere bitewe n’ubukangurambaga buri gukorwa, ku buryo ubusabe bwakwiyongera mu gihe cya vuba bigasubiza n’icyifuzo cya leta cy’uko ubukungu butazamanuka munsi ya 2%.

Ati “Ntabwo twagera kuri 2% tutari gukora ibyo tugomba gukora vuba vuba.”

Dr Nsanzabaganwa yavuze ko banki zamaze gutanga amafaranga ku bujuje ibisabwa, ku buryo abatangira ibikorwa imirimo yakomeje nk’ibisanzwe.

Ati “Zabaye miliyari 43 Frw muri za zindi miliyari 50 Frw amahoteli yari yagenewe.”

Imibare ya PSF mu Ishami ry’Ubukerarugendo yerekana ko abakira ba mukerarugendo barimo amahoteli, muri Werurwe bagize igihombo cya miliyari 13.6 Frw, abatembereza ba mukerarugendo bahomba miliyari 20.01 Frw; abanyamwuga bategura inama bahombye miliyari 1.09 Frw naho ibindi bigo bifasha ba mukerarugendo bihomba miliyoni 152.7 Frw.

Ibi bihombo byaje bisanga urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda rufite inguzanyo za miliyari 87.7 Frw, aho urwego rw’amahoteli arirwo rwihariye inguzanyo nini kuko rufite izingana na miliyari 83.8 Frw.

Ababajijwe bagaragaje ko nibura 82% by’abakozi mu rwego rw’ubukerarugendo bahagaritswe mu kazi, ndetse 18% basigaye bagizwe na ba nyir’ibigo bakomeje gukora mu bijyanye n’igenamigambi no kwiga ku mikorere ya nyuma y’iki cyorezo.

Amahoteli yakoreweho ubushakashatsi yagaragaje ko yamaze guhagarika abakozi 3515; abatwara ba mukerarugendo bo bahagarika 239, abategura inama bahagarika 20 naho abandi bafasha ba mukerarugendo bahagarika 114.

Urebye ku mishahara yatangwaga n’uru rwego, amahoteli yahembaga miliyari 1.3 Frw buri kwezi, wateranya n’izindi nzego eshatu bigendana, bikaba miliyari 1.7 Frw.

Iyi raporo igaragaza ko nibura uru rwego ruzakenera miliyari 29.9 Frw mu kugoboka ibikorwa by’ubukerarugendo no kwakira abantu, mu gihe cy’umwaka wose nyuma ya Coronavirus.

Muri iki Kigega Nzahurabukungu, ibigo by’ubucuruzi aho umuntu ashobora kwinjiza nibura miliyoni 1.7 ku kwezi (ni ukuvuga miliyoni 20 Frw ku mwaka) bishobora kugurizwa kugera kuri miliyoni imwe ku nyungu ya 8%. Umuntu aba ashobora kwishyura mu gihe cy’imyaka abiri ariko yoroherejwe mu mezi atatu ya mbere ntiyishyure inguzanyo.

Mu bigo bito n’ibiciriritse biba bifite igicuruzo ku mwaka gishora kugera hagati ya miliyoni 20 Frw na 500 Frw ku mwaka, muri iki kigega byemerewe inguzanyo itarenga miliyoni 75 Frw ku nyungu ya 8% byishyura mu myaka itanu ariko hariho igihe cy’umwaka bisonewe kwishyura.

Ibindi bigo byisumbuyeho nabyo bibona inguzanyo ku nyungu ya 8% yishyurwa mu myaka itanu n’agahenge ko kwishyura mu kigero cy’umwaka.

Visi Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu, Dr Monique Nsanzabaganwa, yasabye abafite ibikorwa by'ubucuruzi byazahajwe n'icyorezo cya COVID-19 kwihutira kugana Ikigega Nzahurabukungu hakiri kare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .