Aya mafaranga azatangwa mu ngengo y’imari y’uyu mwaka w’ingengo y’imari 2024/2025..
Umuyobozi ushinzwe kubungabunga za Pariki z’u Rwanda, Ngoga Télésphore, yabwiye RBA dukesha iyi nkuru ko imbaraga zigiye gushyirwa mu gukemura ibibazo by’inyamaswa zonera abaturage, guha amazi meza abaturage bakivoma muri Pariki ndetse no kugabanya ubucucike mu mashuri yegeranye na za Pariki.
Kuva mu 2005, miliyari 10 Frw zimaze gushorwa mu mishinga ifasha guhindura imibereho y’abaturiye Pariki z’Igihugu zirimo iy’Ibirunga, iya Nyungwe, n’iya Akagera.
Ku bufatanye bw’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rufite mu nshingano ubukerarugendo, inzego z’ibanze ndetse n’abaturiye pariki, hubatswe imishinga irenga 880 ifasha mu iterambere ry’imibereho myiza yabo, irimo amashuri, amavuriro, inzu zituzwamo imiryango, imiyoboro y’amazi, ndetse no guteza imbere umusaruro ukomoka ku buhinzi.
Ni ibintu RDB igaragaza ko bifasha kurinda no kubungabunga ibidukikije ariko kandi bihuzwa no guhindura imibereho y’Abaturarwanda; cyane ko bamwe mu baturiye pariki bavuga nk’abari basanzwe bijandika mu bikorwa bizangiza nko kujya kuvomamo amazi, guhiga inyamaswa n’ibindi, barabiretse.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!