00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miliyari 2,6 Frw zigiye gushorwa mu mishinga y’abaturiye pariki z’igihugu

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 24 August 2022 saa 08:08
Yasuwe :

Urwego rw’Iterambere mu Rwanda, RDB, rwatangaje ko muri uyu mwaka miliyari 2,6 Frw zizashorwa mu mishinga y’abaturiye Pariki z’igihugu, harimo miliyoni 721 Frw zizashorwa mu nkengero za Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Kuva mu 2005, Guverinoma y’u Rwanda igenera abaturiye za pariki igice cy’amafaranga yinjijwe n’ubukerarugendo, akajya mu bikorwa by’iterambere ryabo. Mu 2017 icyo gice cyavuye kuri 5% kigera ku 10% by’inyungu yavuye mu bukerarugedo mu mwaka.

Imibare igaragaza ko nyuma y’ibihe bigoye kubera icyorezo cya Covid-19, urwego rw’ubukerarugendo rugenda ruzahuka. Inyungu yavuyemo mu mwaka ushize yazamutseho 25%, iva kuri miliyoni $ 131 zinjiye mu 2020 igera kuri miliyoni $ 164 mu 2021.

Umuyobozi ushinzwe Ubukerarugendo muri RDB, Ariella Kageruka, yavuze ko kwiyongera kw’amafaranga ava mu bukerarugendo byatumye batera inkunga imishinga 72 ituriye Pariki zitandukanye ibarizwa mu turere 12 duturiye Pariki zitandukanye.

Yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Kanama 2022 ubwo hatahwagwa ku mugaragaro bimwe mu bikorwa byubatswe mu rwunguko rwavuye mu mafaranga yinjijwe na Pariki y’Igihugu.

Iki gikorwa cyabereye mu Karere ka Kayonza aho hatashywe agakiriro kubatswe mu Murenge wa Kabare gakoreramo Koperative eshatu zitandukanye zirimo isudira, idoda n’ibaza.

Kageruka yavuze ko kuri ubu bongereye amafaranga y’urwunguko bagenera abaturiye Pariki z’igihugu aho yavuye kuri miliyari imwe na miliyoni 900 Frw akagera kuri miliyari 2 Frw.

Ati “Uyu mwaka rero nk’uko twabitangaje tuzafata icyo kigega cya miliyari ebyiri na miliyoni 60 Frw zijye mu mishinga itandukanye y’abaturiye Pariki z’igihugu. Mu nkengero za Pariki y’Akagera hazajya ibikorwa bya miliyoni 515 Frw zirenga akaba ari na yo azajya muri Nyungwe, miliyoni 309 azajya muri Pariki ya Gishwati, arenga miliyoni 721 Frw azajya mu nkengero ya Pariki y’Ibirunga.”

Kageruka yasabye abaturage ubufatanye mu kurinda Pariki z’igihugu kuko hafasha Leta kubagezaho ibikorwaremezo bitandukanye bituruka kuri ba mukerarugendo bazisura.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yavuze ko kuri ubu Pariki y’Akagera ifitiye umumaro ubuzima bw’abaturage kuko hari ibikorwaremezo bifatika bishimira uyu munsi bafatanyamo na Pariki y’Akagera.

Muri ibyo bikorwa harimo abaturage bibumbiye muri Koperative yorora amafi aho buri mwaka bagurisha toni 30.

Yavuze ko kuri ubu bagiye gutanga amafi mato yo korora mu baturage angana na miliyoni imwe n’igice. Hari imidugudu ibiri yahawe amashanyarazi, hatewe ibiti ibihumbi icumi hagamijwe kurimbisha imijyi.

Uyu muyobozi yavuze ko kandi hari ibagiro ryubakiwe abaturage, hubatswe inzu ebyiri z’abarimu, haniyongeraho koperative 34 zahurijwe hamwe nibura ku mwaka zikaba zarinjije miliyoni 184 Frw.

Iyamuremye Faustin usudira yagize ati “ Mbere buri wese yasudiriraga iwe mu rugo abantu ntibagire ahantu badusanga hazwi, ubu rero twabonye ahantu twisanzurira badusanga uretse kuba tunabona amafaranga menshi tunahungukira ubumenyi kuko hari ubwo usanga mugenzi wanjye hari ibyo andusha gukora nkabimumenyeraho.”

Nsengimana Laurent we yavuze ko aho baboneye aka gakiriro amasoko babonaga yikubye inshuro nyinshi kuko abantu basigaye barabonye aho bababariza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr Nyirahabimana Jeanne, yashimiye RDB ku bikorwa ikora byo gusangiza urwunguko abaturiye Pariki zitandukanye kuko ngo byaciye ibikorwa bibi bakoraga byo guhiga inyamanswa.

Uyu muyobozi yasabye abaturage kubungabunga ibikorwaremezo baba bubakiwe kandi bakirinda ibikorwa byo guhiga inyamaswa.

Kuva mu 2005 ubwo abaturage batangiraga guhabwa urwunguko ruturutse ku mafaranga aba yinjijwe na Pariki, hamaze guterwa inkunga imishinga 888 mu turere 12 aho hatanzwe miliyari 7,9 Frw.

Mbere yo gutaha ibi bikorwa habanje irushanwa ry’amagare ryazengurutse Umurenge wa Kabare ababaye aba mbere bakaba bahawe amagare mashya na telefone zigezweho.

Umuyobozi w’ishami ry’ubukerarugendo muri RDB, Ariella Kageruka yavuze ko bazakomeza gufasha abaturiye Pariki ku rwunguko ruba rwazibonetsemo
Umurenge wa Rwimbogo wo muri Gatsibo wahawe miliyoni 57 Frw zo gutera inkunga abaturage bawubarizwamo begereye Pariki
Akarere ka Kayonza kashowemo miliyoni 434 Frw z'urwunguko rwavuye muri pariki y'Akagera
Ababaye aba mbere mu marushanwa y’amagare bahawe igare na telefone zigezweho
Abagore 35 nibo badodera mu gakiriro ka Cyarubare aho nibura buri umwe ashobora kwinjiza 5000 Frw ku munsi
Ibikorwa by'iterambere bikomeje kubakwa bivuye mu nyungu z'amafaranga yinjizwa na Pariki
Abayobozi banasuye uburobyi bw’amafi bwatewe inkunga ku rwunguko rwavuye muri Pariki
Abasudirira mu gakiriro ka Cyarubare bavuze ko katumye babona abakiriya benshi
Habanje amarushanwa y’amagare yitabiriwe n’abakobwa ndetse n’abahungu
Dr Nyirahabimana Jeanne yasabye abaturage kwirinda ibikorwa byo guhiga inyamaswa
Senderi ubwo yasusurutsaga abaturage
Abahanzi barimo Senderi na Chris Eazy basusurukije abaturage

Amfaoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .