00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MasterCard Foundation yizihirije Umunsi w’Ubukerarugendo muri Pariki ya Nyandungu (Amafoto)

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 2 Ukwakira 2022 saa 03:11
Yasuwe :

Umuryango MasterCard Foundation wahurije hamwe abafatanyabikorwa bawo batandukanye, mu gikorwa cyo gusura Pariki ya Nyandungu mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubukerarugendo.

Buri wa 27 Nzeri Isi yose yizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ubukerarugendo. MasterCard nayo yawizihije mu gihe cy’icyumweru aho yakoze ibikorwa bitandukanye byo kwizihiza ibyagezweho muri iki gice.

Ibyakozwe harimo guhura n’urubyiruko rwanyuze muri gahunda ya ‘Hanga Ahazaza’, I&M Bank nayo bifatanyije mu gushimira abakiliya babo bari mu bukerarugendo bakoresheje neza inguzanyo bahawe, hanaba gusoza amasomo ya EF ku bantu 500.

Mu bikorwa byakozwe harimo n’ikijyanye no gukora siporo yo kugenda n’amaguru muri Pariki ya Nyandungu, yakozwe n’abayobozi, abakozi b’uyu muryango, abafatanyabikorwa n’abandi.

Kuri uyu wa 1 Ukwakira 2022, abantu baturutse impande n’impande batembereye muri Pariki ya Nyandungu ariko banakora siporo ndetse banareba ibyiza nyaburanga biyitatse.

Umuyobozi wa Mastercard Foundation mu Rwanda, Rwigamba Rica, yashimye Ikigo gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) kuba yaratekereje gushyiraho pariki nk’iyi mu Mujyi wa Kigali, izajya ifasha abantu kuruhuka batagiye kure.

Ati “Turashimira REMA ku gikorwa cyiza cyane, aha hantu twahoze tuhagenda hari umutuzo, ibidukikije kandi umuntu agashobora kubibona atavuye muri Kigali, ni igikorwa twabashimira.”

Yakomeje avuga ko ubu bagiye gushyira imbaraga mu kwagura ubukerarugendo no gutanga amahugurwa hanze ya Kigali ndetse anashishikariza abari muri iki gice kwitabira ikoranabuhanga.

Ati “Icyo numva twarangiza iki cyumweru tutibagiwe cyane cyane ibyo urubyiruko rwagiye rutubwira, ni uko ubukerarugendo burenze pariki, ingagi n’ibindi.”

Yakomeje agira ati “Iki ni igice gifite amahirwe menshi harimo abanyamideli, siporo n’ibi twakoze kugenda tugashobora kurambura amaguru, hari ba mukerarugendo baba bifuza kuza kubikora.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rwego rw’Abikorera [PSF] Frank Gisha, yashimye MasterCard Foundation igikorwa cyiza yateguye ndetse ararikira abari mu gice cy’ubukerarugendo kumenyekanisha iyi pariki.

Pariki ya Nyandungu igizwe n’ibice [sectors] bitanu; bibiri bibanza ni ahantu h’igishanga ariko hari ibyatsi n’ibiti bifasha mu kuyungurura amazi mabi ava ku misozi. Ibindi bitatu ni byo bisurwa ndetse byanashyizwemo inzira zireshya n’ibilometero 10 zagenewe abanyamaguru n’abakoresha amagare.

Muri iyi pariki hari Agace kahariwe Ubusitani bwa Papa [Pope’s Garden]. Hagaragaza ahantu Papa Yohani Pawulo II yasomeye Misa ku wa 9 Nzeri 1990, mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda. Inafite ubwoko bw’ibiti birenga 60 bya Kinyarwanda (indigenous trees) bishobora gukorerwaho ubushakashatsi. Byiyongeraho ibiti by’imiti gakondo 50 byakoreshwaga mu buvuzi bwo hambere.

Kugeza ubu ibarurwamo amoko 102 y’inyoni zirimo imisambi, inyange n’izindi. Hari inyamaswa zatangiye kuyigaragaramo zirimo akanyamasyo n’ifumberi.

Pariki ya Nyandungu iri mu Mirenge ya Ndera ho mu Karere ka Gasabo na Nyarugunga muri Kicukiro, iri ku buso bwa hegitari 121, hagati y’umuhanda wa La Palisse Hotel kugera k’ugana i Ndera kuri 15.

Mu 2017 ni bwo yatangiye gusazurwa mu mushinga watewe inkunga n’Ishami rya Loni rishinzwe Ibidukikije [UNEP], Leta y’u Butaliyani n’iy’u Bwongereza n’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije, Fonerwa [cyatanzemo miliyari 2.4 Frw]. Yuzuye itwaye miliyari 4.5 Frw, itanga imirimo ku bagera ku 4000.

Ni pariki ababishoboye bagendamo n'amagare
Abantu b'ingeri zitandukanye bitabiriye iki gikorwa
Abitabiriye iki gikorwa banejejwe no gusura iyi pariki
Abitabiriye siporo bazengurutse ibice bitandukanye bya Pariki ya Nyandungu
Byari ibyishimo bikomeye ku bitabiriye iyi siporo
Hari n'abakoresheje amagare adakoresha amashanyarazi mu gukora siporo
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rwego rw’Abikorera [PSF] Frank Gisha, yashimye MasterCard Foundation igikorwa cyiza yateguye ndetse ararikira abari mu gice cy’ubukerarugendo kumenyekanisha iyi pariki
Umuyobozi wa Mastercard Foundation mu Rwanda, Rwigamba Rica, yashimye REMA kuba yaratekereje gushyiraho pariki nk’iyi mu Mujyi wa Kigali izajya ifasha abantu kuruhuka batagiye kure
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rwego rw’Abikorera [PSF] Frank Gisha yitabiriye siporo
Urubyiruko rutandukanye rwahuriye muri iyi siporo
Uyu wari umunsi wo gusabana no gukora siporo
Umuryango MasterCard Foundation wahurije hamwe abafatanyabikorwa bawo batandukanye, mu gikorwa cyo gusura pariki ya Nyandungu mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubukerarugendo

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .