Maria Sharapova yashimagije Bisate Eco Lodge yacumbitsemo ari mu Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 18 Ugushyingo 2019 saa 01:23
Yasuwe :
0 0

Icyamamare mu mukino wa Tennis, Maria Sharapova, waje mu Rwanda agasura ingagi muri Pariki y’Ibirunga; yashimagije Bisate Eco Lodge yubatse mu gace k’ibirunga mu Majyaruguru y’u Rwanda aho acumbitse.

Uyu Murusiyakazi yaje mu biruhuko bisanzwe nyuma y’umwaka w’imikino utaramuhiriye, dore ko waranzwe n’imvune zatumye anakina amarushanwa make bikamuviramo no gusubira inyuma ku rutonde rw’uko abakinnyi bahaze mu mukino wa Tennis ku isi.

Yashyize amashusho ku rukuta rwe rwa Instagram yerekana ko yishimiye gucumbikirwa muri Bisate Eco Lodge iri muri hoteli zihenze mu Rwanda.

Aya mashusho yabanjirijwe n’amagambo agira ati “Mu gace ko mu ishyamba muri Bisate Lodge, Rwanda. Gutembera icyumba kose gutangizwa n’ikimenyetso cy’inkende cyihaniza abashobora gushaka kunkomangira kuraba kwiza […] Rwanda turagukumbuye.”

Mu mashusho yagaragaraga ari gutembera mu cyumba cya Bisate Eco Lodge ari kumwe n’ufata amashusho agenda yerekana uko mu cyumba cy’iyi hoteli haba hameze arangije avuga ko ari ahantu heza hateye amabengeza yishimiye kuba.

Bisate Eco Lodge Sharapova yacumbikiwemo, yatashywe na Perezida Paul Kagame tariki ya 1 Nzeri 2017. Yubatse muri Pariki y’Ibirunga aho uba witegeye neza udusongero tw’ibirunga bya Bisoke, Kalisimbi na Mikeno.

Iyi hoteli iza mu za mbere zakira ba mukerarugendo bo ku rwego rwo hejuru mu Rwanda, yubatswe n’ikigo Wilderness Safaris. Impumeko yayo yavuye ku miterere y’Ingoro y’Umwami iherereye i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Bisate Lodge ifite ibyumba bitandatu bigiye biteretse mu ishyamba hagati, bisakaje ibyatsi hejuru, ndetse byihagazeho kuko kuharara ijoro rimwe wishyura amadolari ya Amerika ari hagati ya 1100–1400.

Sharapova wigeze kuba nimero ya mbere ku isi mu bagore, n’umwe mu bafite amafaranga menshi dore ko yigeze kuba umugore wa mbere mu bakina imikino itandukanye winjiza amafaranga menshi, abikora inshuro 11 zikurikiranya.

Maria Sharapova yabaye nimero ya mbere ku Isi guhera mu 2005, ariko kuri ubu ari kubarizwa ku mwanya wa 132 nyuma yo kwitabira amarushanwa 12 gusa uyu mwaka.

Sharapova yishimiye gusura ingagi mu birunga ubwo yari mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza