00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibanga ryafasha u Rwanda guhora rwakira inama mpuzamahanga mu mboni za Janet Karemera wa RCB

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 September 2024 saa 04:34
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama (RCB), Janet Karemera, yagaragaje ko gushyira hamwe ubushobozi n’ubumenyi mu bikorera, aribyo bizafasha u Rwanda guhora ku isonga mu kwakira inama mpuzamahanga.

Mu 2023, Umujyi wa Kigali wari uwa kabiri muri Afurika mu kwakira inama mpuzamahanga. Uwo mwaka inama u Rwanda rwakiriye zarwinjirije miliyoni $95, izamuka rya 48% ugereranyije n’ayo urwo rwego rwari rwinjije mu 2022.

Janet Karemera yavuze ko byose byagezweho bigizwemo uruhare n’abikorera, bakomeje kongera ubushobozi n’ubumenyi mu bijyanye no kwakira inama ndetse na politiki nziza Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho zorohereza abanyamahanga kuza mu Rwanda.

Mu kiganiro ‘What I’m Building Podcast’, Janet Karemera yagize ati “Hari zimwe muri serivisi zacu zihariye, by’umwihariko uhereye ku byo u Rwanda rwakoze nk’uburyo bwo kubona viza ugeze mu Rwanda, umuntu uturutse muri Afurika agakurirwaho ikiguzi cya Viza, n’abo mu bihugu bikoresha Igifaransa […] bituma abantu benshi hirya no hino ku Isi babasha kuza mu Rwanda.”

“Ibindi bishingira ku byagezweho mu miyoborere. Urugero niba utegura inama nka Women Deliver twakiriye umwaka ushize, uba ushaka kuyikorera mu gihugu gifite politiki nziza ziteza imbere uburinganire.”

Janet Karemera kandi yavuze ko ikindi gituma u Rwanda rukomeza kwakira inama mpuzamahanga, ari ibikorwa remezo bigezweho nk’ibyumba by’inama, amahoteli, imihanda n’ibindi.

Ati “Umujyi wa Kigali nawo ni umujyi mwiza utekanye kandi ufite isuku, umujyi byoroshye kugendamo.”

Ashingiye ku mafaranga u Rwanda rukomeje kwinjiza avuye mu bukerarugendo bushingiye ku nama ndetse n’akazi biha Abanyarwanda, Janet Karemera yavuze ko hakenewe imbaraga nyinshi z’abikorera.

Janet Karemera yavuze ko abikorera bakwiriye kurushaho gushyira hamwe kugira ngo bagire ubushobozi bwo gutanga serivisi nziza zishimisha abitabira inama u Rwanda rwakira

Yavuze ko abikorera bakwiriye kwirinda kuba ba nyamwigendaho, bagafatanya muri byose kandi bagaharanira kujya mu nzego bafitemo ubunararibonye n’ubushobozi buhagije.

Ati “Ntabwo turi isoko rinini, ntituri Afurika y’Epfo ariko iyo uje ugasanga dufite ibintu bifite ireme ryiza, biri ku rwego mpuzamahanga […] iyo urebye ku bakozi, ntabwo wapfa kubona umuntu ufite abakozi ijana icyarimwe ariko ushobora kugira abakozi 50 nanjye nkagira 50, tugafatanya tugapiganira kwakira inama. No mu bindi bihugu abantu bakorera hamwe, nta wirebaho wenyine. Biragoye ko wagira imodoka ijana za V8 Land Cruiser, ushobora kugira 50 undi akagira ubundi bwoko bw’imodoka ubundi mugafatanya.”

Janet Karemera yavuze ko ikindi bashyize imbere ari ugushaka inama nyinshi zihoraho, byaba na byiza zimwe zikaba zaturutse mu bitekerezo by’Abanyarwanda.

Ati “Turifuza ko nibura tugira nk’inama 15 zihoraho buri mwaka twakira, by’umwihariko zikaba nk’inama zateguriwe mu Rwanda. Urugero ukagira nk’Inama y’Ikoranabuhanga mu Rwanda yateguriwe mu Rwanda.”

Yavuze ko nabo muri RCB bafite itsinda ry’abakozi bahora bashakisha inama mpuzamahanga zigiye kuba, kugira ngo bapiganirwe kuzakira.

Ati “Nk’ubu njye na bagenzi banjye hari inama zizaba mu 2028 ndetse na 2032 turi guhatanira ko zibera inaha. Sinzi niba nzaba nkihari ariko icyo bivuze, ni uko ugomba kugira ingengabihe, ugategura umushinga, ugakora isesengura ry’isoko ryawe ugakomeza kwimenyekanisha ariko unakorana bya hafi n’abafatanyabikorwa musanganywe.”

Yavuze ko urwego rwo kwakira rumaze kugaragaza ko rwatunga abantu benshi icyarimwe, kuko ibikenerwa n’abitabiriye inama ari byinshi bifata mu nzego zose z’abikorera.

U Rwanda rufite intego yo gukomeza kongera amafaranga ava mu bukerarugendo, akava kuri miliyoni $620 yinjijwe mu 2023 akagera kuri miliyoni $800 mu 2025.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .