Ni ku nshuro ya mbere iyi kompanyi ikoreye urugendo mu Rwanda, gusa byitezwe ko izi ngendo zizakomeza kujya zikorwa buri Cyumweru.
Mu Ugushyingo, iyi sosiyete yari yatangaje ko izatangira gukora ingendo rimwe mu cyumweru uhereye kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Ugushyingo, aho ikiguzi cyo kugera i Kigali uvuye muri Israel ari amadolari 399, ni ukuvuga hafi ibihumbi 400 Frw.
Saa Munani nibwo iyi ndege yageze i Kigali itwaye ba mukerarugendo bari bakandagiye ku butaka bw’u Rwanda ku nshuro yabo ya mbere, ibyishimo byari byose ku bari bayirimo muri uru rugendo rwanditse amateka.
Abageze mu Rwanda, bagaragaje ko gusura u Rwanda ari ukwifatanya narwo nk’ibihugu byombi bihuje amateka, kandi banyotewe no kubona ibyiza birutatse.
RwandAir yari isanzwe ikorera ingendo mu Mujyi wa Tel Aviv muri Israel gusa zahagaritswe kubera icyorezo cya Coronavirus, ndetse ntiharatangazwa itariki zizasubukurirwa.
Bivugwa ko iyi ndege ya Israel mu cyumweru gitaha nabwo izongera gukorera urugendo mu Rwanda, kuri iyo nshuro izaba itwaye ba mukerarugendo barenga 100.











Amafoto: Igirubuntu Darcy
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!