00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Israel yabonye indi mirambo itatu y’abaturage bayo batwawe bunyago na Hamas

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 24 May 2024 saa 02:23
Yasuwe :

Igisirikare cya Israel, IDF cyatangaje ko cyabonye indi mirambo y’Abanya-Israel batatu Hamas yari yarashimuse ku wa 07 Ukwakira 2023 ubwo yagabaga ibitero kuri Israel.

IDF yatangaje ko iyo mirambo yayibonye ndetse ikayizana ngo ijye gushyingurwa muri Israel, ari iy’abaturage barimo uwitwaga Hanan Yablonka, Michel Nisenbaum na Orion Hernandez.

IDF yavuze ko iyo mirambo yayibonye mu Majyaruguru y’Umujyi wa Jabalia mu mukwabu yakoze mu ijoro ifatanyije n’inzego z’ubutasi za Israel.

Ni imirambo yabonywe ikurikira indi iki gisirikare cyari cyabonye mu cyumweru gishize muri Gaza.

Abo bose bamaze gupfa bari mu bagera 252 Israel ivuga ko bashimuswe na Hamas ku wa 07 Ukwakira 2023 nyuma y’uko igitero cy’uyu mutwe cyishe abarenga 1200.

Kugeza ubu Israel igaragaza ko abarenga 130 bakibohewe muri Gaza, ikavuga ko Yablonka w’imyaka 42, Hernandez w’imyaka 32 bo bishwe nyuma yo gutoroka iserukiramuco ryiswe Nova ryari riri kubera muri Israel muri icyo gihe cy’ibitero bya Hamas.

Icyo gihe abari 360 biciwe ako kanya muri iryo serukiramuco.

Ni mu gihe amakuru ya nyuma ya Michel Nisenbaum w’imyaka 59 yaherukwaga ari ay’uko yari agiye gufata umwuzukuru we wari kumwe na se mu birindiro bya Israel biri ku mupaka wa Gaza mu gihe Hamas yateraga.

Hernandez wabonywe muri abo batatu bapfuye yari inshuti y’umukobwa witwaga Shani Louk na we wabonywe yaramaze kwicwa mu cyumweru gishize.

Abinyujije kuri X, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yavuze ko ari inshingano z’ubuyobozi gukora ibishoboka byose ngo “tubohoze abaturage bacu bashimuswe baba ari bazima cyangwa baba barishwe, ibyo nibyo turi gukora.”

Hamas ikimara gutera Israel, iki gihugu cyahise gitangiza ibitero simusiga byo guhiga abarwanyi bose b’uyu mutwe aho baba baherereye, ku buryo kugeza uyu munsi Abanye-Gaza barenga ibihumbi 35 bamaze kuhasiga ubuzima.

Ingabo za Israel zikomeje gukora uko zishoboye ngo zibohoze abaturage b'iki gihugu Hamas yashimuse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .