Mu 2017, ubukerarugendo bw’u Rwanda bwinjije miliyoni zigera kuri 438 z’amadolari avuye kuri miliyoni 227 z’amadolari ya Amerika mu 2011. Ni imibare Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere (RDB) gishaka ko yiyongera ku buryo mu 2024 amafaranga ava mu bukerarugendo bw’u Rwanda azaba ageze kuri miliyoni 800 z’amadolari.
Ubukerarugendo bw’u Rwanda mu 2017 bwari bufite uruhare rwa 12.7% ku musaruro mbumbe w’igihugu (GDP).
Ubukerarugendo mu Rwanda bushingiye ahanini ku gusura pariki ndetse n’inama igihugu cyakira. Igishushanyombonera gishya cy’imikoreshereze y’ubutaka giherutse gushyirwa ahagaragara, kigaragaza ko ku kugera kuri izo miliyoni 800 z’amadolari buri mwaka, bizasaba izindi mbaraga no guteza imbere ubundi buryo bw’ubukerarugendo.
Mu mwaka wa 2050, u Rwanda rushaka kuba ruri mu bihugu bikize, mu gihe mu 2035 rushaka kuba mu bihugu bifite amikoro aringaniye. Ibyo bisaba ko amafaranga umunyarwanda yinjiza ku mwaka azamuka n’ubukungu bw’igihugu bukarenga uko bumeze ubu.
Mu mwaka wa 2050, igishushanyombonera gishya kivuga ko abanyarwanda bazaba ari miliyoni zisaga 22. Ubukerarugendo ni imwe mu iturufu ngo abo bantu bazabe bafite ikibatunga ku gihugu nk’u Rwanda kidafite imitungo kamere ihagije.
Muri iki gishushanyombonera, hagaragazwa ko urwego rw’ubukerarugendo ruzaba rugizwe n’ubukerarugendo bwo muri za parike, ubukerarugendo bwibanda ku kwakira ibiganiro, inama mpuzamahanga n’ibikorwa bitandukanye n’imikino yo ku rwego mpuzamahaga.
Buzaba kandi bushingiye ku bukerarugendo bw’abavuriza mu Rwanda; ubukerarugendo bw’abagana u Rwanda bashaka kwiga; ubukerarugendo bwo mu mazi; ubukerarugendo bwo mu mijyi no mu cyaro n’ubukerarugendo bw’ahantu ndangamateka.
Urebye ubukerarugendo bwa pariki n’inama nibwo bumaze gutera imbere mu Rwanda ndetse bufite uruhare runini mu mafaranga yinjizwa buri mwaka. Mu 2018 u Rwanda rwakiriye inama zisaga 200 zinjije miliyoni 52 z’amadolari.
Hoteli ziri ku rwego mpuzamahanga zikomeje kubakwa mu Rwanda, byose bigamije gukururira abanyamahanga kurusura.
Icyakora, igishushanyombonera kigaragaza ko ibyo byiciro by’ubukerarugendo atari byo byonyine bizazamura umusaruro uva mu bukerarugendo.
Hakenewe ko n’izindi ngeri z’ubukerarugendo zizatezwa imbere by’umwihariko ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana mu Turere twa Ruhango na Nyaruguru (Kibeho), ubukerarugendo bushingiye ku muco mu Karere ka Nyanza, ubukerarugendo mu Ntara y’Iburasirazuba, Amajyarugu n’Iburengerazuba (bushingiye ku biyaga, ku mateka, ku misozi nyaburanga, n’ibindi).
Hifuzwa ko buri karere mu gishushanyombonera hagaragazwamo neza ahaberanye n’ubukerarugendo muri buri Karere.
U Rwanda rusabwa ingufu nyinshi kugira ngo ubwo bukerarugendo bushingiye ku bindi bitari pariki n’inama burusheho gutera imbere. Nko ku bukerarugendo bw’abagana u Rwanda bashaka kwivuza; hagomba gushyirwa imbaraga zidasanzwe mu kubaka ibitaro bigezweho kandi bitanga serivisi zinoze. Ni ibitaro bigomba kuba bifite umwihariko utaboneka ahandi kandi birimo inzobere ku buryo bigirirwa icyizere ku rwego mpuzamahanga.
Hari ibyatangiye gukorwa nk’ibitaro bivura kanseri biherereye i Butaro, ikigo kivura indwara za kanseri mu Rwanda hakoreshejwe uburyo bugezweho bwifashisha imashini ikoresha imirasire (radiotherapy), umushinga wo kubaka ibitaro bivura umutima bizaba biherereye i Masaka n’ibindi.
Ku bijyanye n’ubukerarugendo bureshya abaza kwiga mu Rwanda, hari amashuri mpuzamahanga amaze gufungurwa mu Rwanda by’umwihariko kaminuza mpuzamahanga nka Kaminuza mpuzamahanga y’ubuvuzi, University of Global Health Equity iherere i Butaro, African Leadership University (ALU), African Institute for Mathematical Sciences (AIMS), Carnegie Mellon University, Rwanda Institute for Conservation Agriculture (RICA) n’izindi.
Ubukerarugendo bwo mu mazi nabwo u Rwanda rwatangiye imishinga y’ibanze igamije kubuteza imbere. Hari umushinga wo kubaka ibyambu mu turere 5 dukora ku kiyaga cya Kivu, biteganyijwe kuba byuzuye muri Kamena 2021. Ibyo byambu bizoroshya ibikorwa by’ubucuruzi, gutwara abantu n’ibintu, ubukerarugendo, ubuhahirane n’ibindi.
Umwaka utaha kandi mu kiyaga cya Kivu hazashyirwamo ubwato bunini Mantis Kivu Queen Uburanga, buzaba bukora nka hotel, bukazashyirwa ku Kibuye.
Akarere ka Nyanza katangiwe gutunganywa ngo kabe kamwe mu bicumbi by’ubukerarugendo ndangamateka. Hejuru yo kuba umurwa w’abami bayoboye u Rwanda mu bihe bya nyuma by’ingoma za cyami, umwaka ushize i Nyanza hafunguwe inzira eshatu z’Ubukerarugendo gakondo [The Nyanza Cultural Trials], zizafasha mu bukerarugendo bushingiye ku kugenda n’amaguru.
Mu bukerarugendo bwa za pariki naho u Rwanda rwongereyemo ingufu, nko gushyiramo inyamaswa eshanu nini zari zaracitse muri pariki y’Akagera. Ubu iyi pariki ifite ibarizwamo inyamaswa eshanu zikomeye muri Afurika arizo Intare, Inzovu, Imbogo, Inkura n’Ingwe.
Igishushanyombonera gishya cy’ubutaka kigaragaza ko nubwo ubukerarugendo buzatezwa imbere, buzibanda mu gukoresha ubutaka buto ariko bukazana inyungu nyinshi ku Gihugu.















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!