Intare zo muri Pariki y’Igihugu y’Akagera zikubye kane ziba 37

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 27 Kamena 2020 saa 08:58
Yasuwe :
0 0

Ikigo African Parks gicunga Pariki y’Igihugu y’Akagera, cyatangaje ko Intare ziheruka kwimurirwa muri iyi pariki zikomeye kwiyongera, ku buryo mu myaka itanu ishize, izi nyamaswa zimaze kwikuba inshuro enye.

Mu 2015 nibwo nyuma y’imyaka igera kuri 15 intare zaracitse mu Rwanda, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB gifatanyije na ‘African Parks’ bagejeje mu Rwanda intare zirindwi zirimo iz’ingore eshanu muri gahunda yo kugarura izi nyamaswa muri Pariki y’Igihugu y’Akagera.

Mu mwaka wa mbere izi ntare zari zimaze kwikuba kabiri ubwo havukaga ibyana 11. Mu mwaka wa 2017 haje kongerwamo intare ebyiri z’ingabo zivuye muri Afurika y’Epfo, zirushaho kwiyongera.

Ibyo byagiye bigendana no kuvugurura amategeko akumira abashimuta inyamaswa, hashyirwaho itsinda rishinzwe kubashakisha ryifashishije imbwa zatojwe, hanashyirwaho uruzitiro rwa kilometero 120 rurimo amashanyarazi akomoka ku zuba rutandukanya Pariki n’ubutaka bwagenwe nk’ubuhumekero bwayo, hagamijwe kugabanya uguhura kw’abantu n’inyamaswa.

Ikigo African Parks gifatanya n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, mu gucunga Pariki y’Igihugu y’Akagera guhera mu 2010, cyatangaje ko umubare w’izi ntare ukomeje kwiyongera.

Mu butumwa cyanyujije kuri Twitter cyagize iti “Twishimiye kubasangiza ko Intare zo muri @AkageraPark zikubye inshuro enye kuva zahagarurwa mu myaka itanu ishize. Mu mwaka ushize ziyongereyeho ibyana bine, bituma umubare wazo ugera kuri 37.”

Ubu iyi pariki ni imwe mu zikomeye muri Afurika kuko ifite inyamazwa eshanu zifatwa nk’izikaze kurusha izindi kuri uyu mugabane, ari zo Inkura, Intare, Imbogo, Inzovu n’Ingwe.

Gukomeza kwiyongera kw’inyamaswa byakomeje kugendana n’abasura iyi pariki, byatumye mu 2018 yinjiza amafaranga agera kuri miliyoni $2, ari nabwo bwa mbere yari ageze kuri icyo gipimo mu mateka y’iyi pariki.

Muri uyu mwaka ariko umubare w’abasura Pariki zo mu Rwanda uzagabanuka cyane kubera icyorezo cya Coronavirus cyahagaritse ingendo mpuzamahanga, ndetse n’izo mu gihugu zikorwa mu buryo bwitondewe.

RDB kuri uyu wa Gatanu yatangaje ko kuva ubukerarugendo bwongeye gufungurwa mu cyumweru gishize, ifite abantu 69 bamaze gusaba mbere y’igihe (booking) gusura Pariki y’Ibirunga. Muri Nyungwe ni bane, naho abamaze gusaba gusura Pariki y’Akagera ni 215.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .