00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Injira mu cyumba Umwami w’u Bwongereza Charles III yarayemo ubwo aheruka i Kigali (Amafoto na Video)

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 29 Nzeri 2022 saa 07:32
Yasuwe :

Hari ubwo abantu birahira ubwiza bw’u Rwanda ukagira ngo barashyenga, nyamara abahamya b’amahumbezi atigimbwa n’ibyiza nyaburanga rwihariye barumbuka uko iminsi iza indi igataha. Abaheruka ni Umwami Charles III n’umugore we Camilla, icyo gihe yari atarima ingoma, ari Igikomangoma cya Wales.

Muri Kamena ni bwo u Rwanda rwakoze amateka ubwo rwakiraga abashyitsi barenga 4000, bitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Commonwealth, CHOGM.

Muri aba bashyitsi, uw’Imena yari Prince Charles, wari waramaze kwemezwa nk’umuragwa w’Ingoma y’u Bwongereza ndetse aheruka gusimbura nyina Elizabeth II uheruka gutanga.

U Rwanda rwari rumaze kubaka izina mu kwakira abashyitsi ndetse uretse abaperezida, mu 2016 rwakiriye Umwami wa Maroc Mohammed VI, ndetse agirira ibihe byiza mu Rwanda. Impungenge zo kwakira Prince Charles zo zari zivuyeho.

Icyari gisigaye ni ukumenya niba aho azarara hazamwizihira, bijyanye n’imigenzo yamenyereye y’ibwami n’uburyo yitabwaho byihariye.

Amahitamo y’aho kurara yabaye muri hoteli ebyiri; The Retreat y’inyenyeri eshanu na Heavean Boutique Hotel y’inyenyeri enye, zombi ziherereye mu Kiyovu.

Izi ni hoteli ziva inda imwe kuko zatangiwe n’abantu bamwe, zishibutse kuri resitora yitwaga Heaven.

Charles n’umugore we baraye mu cyumba cyitwa ‘Luxury Pool Villa’ kiri muri The Retreat by Heaven. Ubusanzwe kuraramo cyishyurwa $2000 ku ijoro, uvunje mu mafaranga y’u Rwanda asaga gato miliyoni 2 Frw.

Ushobora kumva ko aya mafaranga ari menshi, gusa urebye uburyo giteguye n’uko gisa, wabangamirwa n’ubushobozi naho ubaye ubufite na we wayashashura.

Tutaragera mu cyumba, iyo ucyinjira muri The Retreat uhita ubona itandukaniro n’izindi hoteli usanzwe ujyamo mu Mujyi wa Kigali.

Yubatswe mu buryo bwubakwamo amahoteli yo kuruhukiramo akenshi ashyirwa kure y’imijyi, azwi nka ‘Boutique Hotel’.

Iyi hoteli y’ibyumba 20 gusa ushobora kuyireba bukakwiriraho bitewe n’imitako yiganjemo igaragaza umuco n’amateka by’u Rwanda, yakozwe n’Abanyarwanda.

Iyo winjiye mu cyumba Charles yarayemo, uhita ubona impamvu abasuye u Rwanda bose bataha barwirahira.

Iki cyumba kigizwe n’aho kuryama hagari, harimo igitanda gikozwe mu buryo bugezweho, intebe zagenewe kwicarwaho mu gihe umuntu ari kureba televiziyo cyangwa aruhuka, hirya hakaba ikindi cyumba kigizwe n’ubwogero bugezweho.

Hanze y’icyumba hari pisine (piscine) ngari, inaba kuri buri cyumba kiri muri iyi hoteli, hakaba n’ubwogero bwo hanze.

Luxury Pool Villa ifite ubuso bwa metero kare 120, bikayiha ubuhumekero buhagije n’ubwisanzure ku baharaye. Ibi byumba bihari ari umunani.

Ibwami bakuriye ingofero The Retreat

Ubwo Prince Charles yiteguraga kwitabira CHOGM22 muri Kamena, itsinda ry’i bwami rishinzwe gutegura ingendo ryageze mu Rwanda mbere mu gushaka no gutegura aho azaba.

Iri tsinda ryaje kubenguka The Retreat by Heaven ndetse ryanzura ko ariho we, umugore we n’abo bazagendana muri iyi nama bagomba gucumbika.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umukozi wa The Retreat by Heaven, Nzabandora Laurent Marius, yavuze ko itsinda ry’i bwami ryizaniye abakozi, bagakorana n’abasanzwe muri iyi hoteli.

Ati “Ikintu cyadufashije ni uko twakoranye n’itsinda rye, yazanye abakozi be natwe duhari turafatanya kugira ngo tugere ku rwego rwe. Hari ibintu bike yazanye, nta kintu cy’umwihariko yazanye yakoresheje ibintu byo mu Rwanda.”

Yakomeje avuga ko nubwo hari ibintu bari bizaniye, baje kubona ko iyi hoteli iri ku rwego rwo hejuru, ndetse batashye banyuzwe na serivisi yabahaye.

Ati “Abantu barabibonye ko n’imodoka yakoresheje iyo mu Rwanda kandi hari iyo yari yizaniye, hari ibyo itsinda rye ryatekerezaga ariko baza gusanga turi ku rwego rwo hejuru bwo kuba twabasha kubakira.”

Nzabandora yemeza ko iyi hoteli yujuje ibisabwa byo kwakira abanyacyubahiro, ari na yo mpamvu Charles n’itsinda rye banyuzwe n’uko bakiriwe.

Ati “Nta mbogamizi idasanzwe yabayeho kuko dusanzwe twakira abantu b’amazina manini, ntabwo bari ku rwego nk’urwa Charles III ariko twakira abantu bakomeye cyane. Ni urwo rwego turiho.”

Ibikorwa by’ubugiraneza byibarutse hoteli z’akataraboneka

Imyaka irenga 15 irashize Abanyamerika babiri Josh na Alissa Ruxin bageze mu Rwanda. Bwa mbere barukandagiyemo bagenzwa no kurya ukwezi kwa buki, uko bishimira urukundo rwabo banareba ibyiza bitatse iki gihugu.

Mu gihe bahamaze bakunze u Rwanda kugeza ubwo bafashe umwanzuro wo kuhaba no kugira imirimo bahakorera. Mu 2005 barahimukiye, hamwe n’abana babo batatu.

Intego zabo kwari ugutanga umusanzu mu buvuzi no gufasha abatishoboye, cyane abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ku ikubitiro bahise bafata imfubyi eshatu za Jenoside, bazirera nk’abana babo.

Bakomeje gukora ibikorwa bitandukanye bifasha abatishoboye, intego yabo ari ugushyigikira icyerekezo 2020 u Rwanda rwari rufite. Baje kubona ko kimwe mu bibazo byugarije igihugu ari ukubura akazi ku rubyiruko.

Mu 2008 bashinze Heaven restaurant yatangaga amafunguro mpuzamahanga ariko intego nyamukuru kwari ugutanga amasomo y’ubukerarugendo no kwakira abantu.

Binyuze muri iyi gahunda, ibihumbi by’urubyiruko rw’u Rwanda rwahawe aya masomo, ubu ni bamwe mu bafite amazina akomeye mu bukerarugendo.

Ibikorwa byaragutse kugeza ubwo icyari resitora cyahindutse hoteli yiswe ‘Heaven Boutique Hotel’ y’inyenyeri enye. Allisa yatangiye gukorana n’abahanga mu gushushanya inyubako bo mu Butaliyani n’abubatsi bo mu Rwanda.

Izi nyubako ni zo zabyaye The Retreat by Heaven, hoteli y’inyenyeri eshanu iri hagati mu Mujyi wa Kigali, ifite ibyumba 20 byo ku rwego rwo hejuru. Irimbishijwe bihagije n’isuku y’akataraboneka.

Ibi byumba biri mu bwoko butatu harimo ‘Luxury Pool Villas’, ‘Superior King Suite’ na ‘Deluxe King rooms’.

Iyi ni hoteli yubatswe mu buryo burengera ibidukikije (‘Eco-Friendly’) kuko ikoresha umuriro uturuka ku mirasire y’izuba kandi ifite uburyo bwayo bwo gutunganya amazi akaba meza ntihakoreshwe ayavuye mu nganda.

Muri izi hoteli zombi wahasanga amafunguro atunganyijwe mu buryo bwizewe nko muri ‘Fusion restaurant’ ifite umwihariko wo guteka amafunguro gakondo yo mu Butaliyani, Mauritius, Morocco no mu bindi bihugu.

Hari na Heaven Restaurant ariyo soko y’ibikorwa byose, irenze kuba resitora ahubwo abantu bakunda ubugeni n’amateka iyo bahageze bagubwa neza. Ifite umwihariko wo guteka amafunguro atandukanye by’umwihariko aya Kinyafurika.

Mu gukomeza guteza ibikorwa by’Abanyarwanda imbere muri The Retreat harimo iduka ricuruza ibikoresho by’umurimbo n’imyambaro yakorewe mu Rwanda. Hari kandi na ‘Heaven Art Gallery’ imurikwamo ibihangano by’abanyabugeni.

Mu bijyanye n’ubwiza kandi muri iyi hoteli bashyize imbere kwita ku buzima bw’abayisura kuko hari Gym, Spa aho batanga massage, kwita ku ruhu bakanakora Yoga.

Iyi hoteli yatangiye ari resitora kuri ubu ifite abakozi 170 bahoraho, muri bo 95% ni Abanyarwanda, bisobanuye ko intego abashinze iyi hoteli bari bafite yo gutanga akazi igenda igerwaho.

The Retreat by Heaven imaze kuba ubukombe mu kwakira abanyacyubahiro basura u Rwanda barimo Umuyobozi mukuru wa Facebook, Mark Elliot Zuckerberg, Wilmot Reed Hastings Jr wa Netflix, icyamamare muri sinema Winston Duke n’abandi.

Abacumbitse muri iyi hoteli bakora siporo bifashishije gym
Abakunda agasembuye na bo batekerejweho. Icyo kunywa cy'ubwoko butandukanye gishobora kuboneka
Abakunzi ba Yoga bahawe umwanya n'ahantu ho gukorera iyi siporo muri The Retreat by Heaven
Abari baherekeje Umwami w’u Bwongereza Charles III banyuzwe na serivisi bahawe mu gihe bari mu Rwanda
Hari na piscine ikoreshwa n'abakiliya badacumbitse muri hoteli
Abashaka kuganira batuje bashobora gusohokera kuri iyi hoteli
Abanyamerika babiri Josh na Alissa Ruxin bashinze iyi hoteli, bayitangiye ari resitora
Amacumbi meza kandi asukuye ari mu bituma abagana iyi hoteli bishimira kuhamara igihe kirekire
Aho gufatira amafunguro haba hateguye mu buryo bwiza bunogeye ijisho, uhari aba yumva akayaga kava mu bimukikije
Aya masabune na yo akorerwa muri The Retreat by Heaven
Amafunguro atangirwa muri iyi hoteli yiganjemo ibihingwa biboneka mu Rwanda
Aya matara ni yo atatse mu cyumba Umwami Charles III yarayemo ubwo yari i Kigali
‘Fusion restaurant’ ifite umwihariko wo guteka amafunguro gakondo yo mu Butaliyani, Mauritius, Morocco no mu bindi bihugu
Uwasohokeye muri The Retreat by Heaven ashobora kwicarana n'abandi yisanzuye
Heaven restaurant itanga amafunguro ya Kinyafurika
Iyi hoteli ifite imitako ibereye ijisho
Ibikoresho biri mu bwogero byakozwe mu buryo bwerekana umwihariko w'Umuco wa Kinyafurika
Ibikoresho byinshi usanga muri iyi hoteli byakozwe n'Abanyarwanda
Isuku iba iri hejuru cyane. Buri gikoreshe kiba giteye ubwuzu kukireba no kugikoresha
Icyumba Umwami Charles III yarayemo gifite ubwogero bugezweho
Igishushanyo mbonera cya The Retreat by Heaven cyakozwe n'abahanga bo mu bihugu bitandukanye
Icyumba Umwami Charles III yarayemo kiragutse kandi gifite ibikenerwa byose bishobora gutuma cyakira abanyacyubahiro batandukanye
Muri iki cyumba hari n'ahagenewe kwicara uri kureba televiziyo
Iki cyumba gifite na piscine uwarayemo ashobora kogeramo mu gihe yabishatse
Imitako iri muri iyi hoteli ituma ubwiza bwayo bwiyongera
The Retreat by Heaven yahawe inyenyeri eshanu mu 2021
The Retreat by Heaven iherereye mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali rwagati
The Retreat by Heaven izwiho kugira serivisi nziza ku bayigana
Umwami w’u Bwongereza Charles III n'umugore we Camilla banyuzwe na serivisi bahawe

Amafoto: Yuhi Augustin

Video: Mucyo Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .