Ingagi zo mu Rwanda zikomeje kororoka mu buryo budasanzwe

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 12 Gicurasi 2020 saa 01:41
Yasuwe :
0 0

Ingagi zo muri Pariki y’Ibirunga zikomeje kororoka umunsi ku wundi aho muri iki cyumweru ku munsi umwe, ebyiri zabyaye ndetse bigaragaza ikinyuranyo gikomeye hagati y’iyabyaye ikiri nto n’iyabyaye ikuze.

Mu ngagi zabyaye harimo iyitwa Mudakama y’imyaka 33 yabyaye umwana wa mbere mu muryango mushya wa Urugwiro. Iyi ngagi imaze kugira abana batanu, bose baracyariho ariko baba mu miryango itandukanye.

Umwana yaherukaga ni uwiswe Abasore wavutse mu myaka itanu ishize. Ubusanzwe ingagi ishobora kubyara buri myaka ine ariko Mudakama yo yabyariye imyaka irindwi, igihe kinini kurusha ikiba cyitezwe.

Abagenzura ingagi bagaragaza ko bishoboka ko se w’umwana wabyawe na Mudakama yaba ari Urugwiro, ariko ko hakenewe ko bizemezwa neza n’amakuru azatangazwa nyuma kuko Mudakama yakunze guhindura imiryango.

Indi ngagi yabyaye muri iyi minsi, ni iyitwa Ubufatanye ifite imyaka 16, ikomoka mu muryango wa Musilikale. Ni mu gihe umwana wayo uheruka ari uwari ufite imyaka ibiri n’igice. Nubwo Ubufatanye ikiri nto, yarumbukiwe n’urubyaro aho ubu imaze kubyara gatatu mu gihe kitarenga imyaka itandatu.

Abandi bana bayo bose baba mu muryango wa Musilikale ubu ugize ingagi 21. Ikigega Dian Fossey Gorilla Fund cyatangaje aya makuru, cyavuze ko bitangaje “kubona ikinyuranyo kiri hagati y’aba babyeyi bombi, bitwibutsa ko kimwe natwe, buri ngagi irihariye.”

Ubwiyongere bw’ingagi bujyanye n’ubushakashatsi Guverinoma y’u Rwanda yatangiye mu kureba uburyo ubuso bwa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga bwakongerwa kugira ngo zibone aho ziba hisanzuye. Magingo aya, iyi pariki iri ku buso bwa hegitari 16,027.8.

Ubushakashatsi bwerekanye ko imibare y’ingagi ziri mu birunga kugeza muri Kamena 2016 zari 604 zivuye kuri 480 zabaruwe mu 2010. Iyi mibare ntirimo iziri mu Ishyamba rya Bwindi muri Uganda kuko ho ubushakashatsi bugikorwa. Ibarura ryaho mu 2011 ryari ryerekanye ko harimo ingagi zigera kuri 400. Bivuze ko ubu ingagi zibarurwa muri iki gice zirenga 1000.

Ingagi zo muri Pariki y'Iburanga zikomeje kororoka mu buryo budasanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .