Ubusanzwe Kwita Izina ni umuhango witabirwa n’abashyitsi baba abo ku rwego rw’igihugu na mpuzamahanga, aho ingagi ziba zavutse buri mwaka zihabwa izina, mu mugenzo umaze kumenyerwa kandi ufite uruhare mu kumurikira amahanga ibyiza u Rwanda rufite mu bukerarugendo.
Gusa kubera icyorezo cya Coronavirus, iki gikorwa kiri mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije kizaba hifashishijwe ikoranabuhanga. Umunsi kizaberaho akaba ari umunsi mpuzamahanga wo kwita ku ngagi ukaba n’umunsi impirimbanyi mu kwita ku ngagi Dian Fossey, yashingiyeho ikigo Karisoke Research Center mu 1967.
Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Kaliza Belise, kuri uyu wa Gatanu yatangaje ko uyu mwaka Kwita Izina bifite umwihariko wo kuba bizakorwa n’ab’imbere mu gihugu biganjemo abari mu bikorwa byo kubungabunga izi ngagi.
Yavuze ko aba barimo abaganga bazo, abarinda pariki, abayobora ba mukerarugendo mu bikorwa byo kuzisura n’abandi buri munsi baharanira kwita ku ngagi.
Yakomeje asobanura ko uyu mwaka mu Kwita Izina hazazirikanwa ku kwita ku bidukikije ari yo mpamvu abazita amazina ari abantu bari cyane muri ibi bikorwa.
Ati “Uyu mwaka tuzifatanya na bagenzi bacu baba bari muri pariki buri munsi bita ku ngagi".
Yakomeje avuga ko hazategura kandi n’ibiganiro ku bufatanye n’abikorera byiga ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri iki gihe cy’icyorezo, kuzahura ubukerarugendo n’ibindi. Bizitabirwa n’abahanga, abashakashatsi, ababungabunga ibidukikije, abafata ibyemezo n’abikorera”.
Ubukerarugendo ni rumwe mu nzego zifatiye runini u Rwanda kuko mu 2019 mu musaruro mbumbe wose w’igihugu, bwari bufitemo 10% mu gihe na mbere yaho umusaruro w’ibyo igihugu cyinjiza biturutse mu bukerarugendo wagiye wiyongera ku kigero cya 11% na 9% kuva mu 2008 kugera mu 2019.
Mu 2019, ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni $498, asaga miliyari 490 Frw mu gihe intego ya 2024 ni uko ruzabusaruramo miliyoni $ 800.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!