Imyiteguro irarimbanyije ku bazakira n’ahazakirirwa abazitabira Inama ya CHOGM

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 5 Mata 2021 saa 04:55
Yasuwe :
0 0

Hasigaye amezi abiri ngo u Rwanda rwakire Inama ikomeye ya CHOGM [The Commonwealth Heads of Government Meeting] ihuza Abakuru b’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza.

CHOGM iba nyuma ya buri myaka ibiri, yagombaga kubera mu Rwanda ku wa 22–27 Kamena 2020 ariko iza gusubikwa ku mpamvu z’icyorezo cya COVID-19, cyahagaritse inama n’ibindi bikorwa bikomeye.

Nyuma yo gusuzuma imiterere ya COVID-19, Ubunyamabanga Bukuru bwa Commonwealth, bwanzuye ko iyi nama izaba mu Cyumweru cya tariki 21 Kamena 2021.

Kuri ubu ibijyanye n’imyiteguro irimo za site inama izaberaho mu Mujyi wa Kigali, amahoteli azakira abazayitabira, imihanda ndetse n’ibindi bikorwa remezo irarimbanyije kugira ngo izasange biri ku murongo.

Iyi nama itegerezanyijwe amatsiko menshi i Kigali ndetse imyiteguro ku mahoteli no ku bantu bayobora abakerarugendo irarimbanyije. Itanga ishusho y’igihugu cyayakiriye muri rusange, kuva ku mihanda inyuramo imodoka z’abashyitsi, kugera ku byumba bya hoteli bararamo, inyubako ziberamo inama, ndetse n’aho batemberezwa mu bice binyuranye by’igihugu, cyane ko yitabirwa n’abantu baturutse hirya no hino ku Isi mu bihugu 54 bibarizwa muri The Commonwealth.

Bitandukanye n’izindi nama zabayeho, iy’uyu mwaka isaba indi myiteguro irenze iyo kubaka imihanda cyangwa iyo kurimbisha ibyumba n’ahazakorerwa inama kubera icyorezo cya Covid-19 kimaze umwaka urenga kibasiye Isi.

Igitezwe amaso kuruta ibindi, ni umutekano w’abazitayitabira, cyane ku byerekeye ubuzima, kureba niba hari uburyo buhagije bwo kwirinda Covid-19, kugira ngo hatazagira umushyitsi uyandurira mu Rwanda cyangwa se hakagira uyinjiza mu gihugu akanduza abo asanze.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’abanyamahoteli batandukanye na bamwe mu bayobora ba mukerarugendo bazwi nka ‘Tour guides’, basobanuye uko biteguye iyi nama ndetse n’ingamba zafashwe mu kwirinda Covid-19.

-  Muri za hotel byifashe bite?

Amahoteli ni yo zingiro ry’ishusho umushyitsi ashobora kuvana mu gihugu, kuko ariho amara igihe kinini kuruta ahandi. Uburyo yakirwa aho afatira ifunguro, aho arara, hose hamusigira ishusho ituma azagaruka cyangwa akahazinukwa.

Ni iby’ingenzi rero ko yitegura neza bishoboka, hashyirwa ingufu mu bintu byose cyane mu kwirinda Covid-19, nk’icyorezo gihangayikishije Isi.

Mugesera Eric ushinzwe Abakozi muri Serena Hotel yasobanuye ko biteguye neza, baguze ibyuma bipima umuriro n’ibyibutsa abantu kwambara agapfukamunwa.

Ati “Hari amatsinda yashyizweho ashinzwe gutegura iyi nama kugira imyiteguro yose ikorwe neza […] Abakozi bacu twarabahuguye, Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, baradufashije mu guhugura abakozi, nabo baraza bahugura bagenzi babo kugira ngo bamenye uko bazirinda barinde n’abo bazakira. Ndetse ubu abakozi bacu bose barakingiwe.”

Ku bijyanye n’ibirori bisanzwe bibera muri hotel bizwi nka ‘Gala dinner’, ‘cocktails’ n’ibindi, Mugesera yavuze ko bizakomeza kuba nkuko byahoze ariko hakurikizwa amabwiriza yose MINISANTE itanga ajyanye no kwirinda Covid-19 cyane ko n’abakozi bahuguwe uburyo bazabyitwaramo.

Moges Hanna ushinzwe Itumanaho n’Imenyekanishabikorwa muri Kigali Convention Centre and Radisson Blu Hotel, yavuze ko iyi hotel yatangiye imyiteguro ya CHOGM mu ntangiriro za Werurwe, ndetse ko aho abashyitsi bazarara hateguwe.

Ati “Twongereye imiti yica udukoko mu byumba by’abashyitsi, dukuramo ibikoresho byakoreshejwe birimo ibitabo byo gusoma, imisego myinshi n’ibyo kwiyorosa biri mu tubati tubikuramo dutera imiti ahantu hose mu byumba yaba ku ntebe, kuri telefoni, telekomande za televiziyo, ku nzugi, ku madirishya ku tubati n’ahandi.”

Yavuze ko ibikorwa byose bizabera muri hotel birimo inama, gufata amafunguro, aho abashyitsi barara bizakorwa hirindwa Covid-19, basiga intera haba mu bashyitsi no mu bakozi, ndetse imiti yica udukoko igashyirwa ahantu hose, ku buryo yaba umukozi cyangwa umushyitsi yayibona.

Abajijwe ku cyo Hotel zunguka iyo habaye inama nk’izi zikomeye, Hanna yavuze ko icya mbere ari isura nziza abashyitsi bahavana, bigatuma Isi ibona ko u Rwanda rushoboye kwakira inama mpuzamahanga zikomeye, abasura igihugu bakiyongera n’abategura inama bakakigirira icyizere.

Abayobora abakerarugendo biteguye kubereka ibyiza bitatse u Rwanda

Mu gihe cy’inama zikomeye, benshi mu bazitabira banasura ibice bitandukanye bakareba ibyiza biri mu rw’Imisozi igihumbi kuva ku moko y’inyoni zirenga 300 zo muri Pariki ya Nyungwe kugera ku ngagi zo mu Birunga zikurura abanyamahanga benshi.

Abayobora ba mukerarugendo bazwi nk’aba-guides bavuga ko biteguye neza kwakira abashyitsi bazitabira CHOGM ndetse hari abatangiye kubasaba ko bazabatembereza.

Umuyobozi Mukuru wa Home Rwanda Safaris, Tuyigire Aimable, yavuze ko nk’abatembereza ba mukerarugendo biteguye guhesha ishema n’isura nziza u Rwanda, cyane ko nyuma y’igihe kinini cyari gishize nta nama zikomeye ziba mu gihugu biteze kuzabona ababagana.

Ati “Ubu twamaze guhugura abakozi batwara ba mukerarugendo bijyanye n’ibihe turimo byo kwirinda Covid-19 ku buryo ntawe uzagira ikibazo mu rugendo. Turi gukorana n’ibice bisurwa birimo pariki z’igihugu ndetse imodoka zabugenewe zarateguwe ku buryo twiteguye kuzereka Isi ko u Rwanda ari igihugu kibereye ubukerarugendo.”

Umuyobozi wa Sosiyete itwara ba mukerarugendo ya Show me Around Rwanda Safaris, Bukuru Augustin, we yagize ati “Twiteguranye kwakira abashyitsi n’ubwuzu bwinshi. Twatangiye gutegura aho abantu bazasura by’iminsi mike hafi ya Kigali bijyanye n’umwanya muto baza bafite kugira ngo bizaborohere cyane.”

Muri rusange imyiteguro mu bantu bose bafite aho bazahurira bya hafi n’abashyitsi bazitabira CHOGM imeze neza ndetse n’ubwo bataramenya umubare w’abantu bazitabira, mu mezi abiri gusa asigaye byitezwe ko imirimo yo kwitegura inama no gukingira abantu bizaba byarangiye. Biteganyijwe ko iyi nama ishobora kuzitabirwa n’abagera ku bihumbi 10.

Usibye ibijyanye n’imyiteguro y’amahoteli n’abayobora ba mukerarugendo, Umujyi wa Kigali nawo ukomeje ibikorwa byawo byo kurimbisha imihanda izakoreshwa ahanini n’abazitabira CHOGM hagamijwe kubafasha kuryoherwa n’igihe bazamara ku butaka bw’u Rwanda.

Inama ya CHOGM iheruka kubera mu Bwongereza mu 2018, byari biteganyijwe ko izabera mu Rwanda mu 2020 irimurwa kubera Covid-19.

Imyiteguro irarimbanyije ku mahoteli atandukanye azakira abazitabira inama ya CHOGM
Kigali Convention Centre and Radisson Blu Hotel ni imwe mu zakira inama zikomeye zibera ku butaka bw'u Rwanda
Abakozi bo muri za hotel bazongerwa nyuma y'igihe benshi bamaze badakora
Ibirori byari bisanzwe bibera muri hotel mu gihe cy'inama bizakomeza ariko hakurikizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19
Serena Hotel igeze kure imyiteguro yo kwirinda Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .