Iby’uko ziba mu miryango, ngira ngo si bishya ku baturarwanda kuko buri mwaka haba ibirori byo ’Kwita Izina’, abana b’ingagi baba baravutse mu miryango itandukanye bagahabwa amazina kandi akabahama.
Ndibuka nk’abana b’ingagi biswe amazina umwaka ushize, harimo uwiswe Gakondo, Inganzo, Impundu, Aguka, Ramba, Ingoboka, Mukundwa, Bigwi, Mugisha, Jijuka, Shingiro, Uburinganire, Umucunguzi, Urunana, Gisubizo, Umutako, Turumwe, Intiganda n’Intarumikwa, n’andi ntarondoye, cyane ko yiswe abana b’ingagi 23.
Hari abo nigeze gucaho ubwo ibyo birori ngarukamwaka bihuza imbaga byari birimbanyije, numva umwe abwiye mugenzi we ati "wandoreye wa! ubu ingagi zo mu ishyamba zihabwe agaciro kangana gatya nk’aho kahawe inka yo wenda inadukamirwa twe n’abacu!"
Ubwo nahise ngabanya intambwe gato ngo mbanze numve igisubizo ari bumuhe, nkajya ntera intambwe itava aho iri ari ko amatwi nayabanguye, ngo numve icyo uwo mugenzi we asubiza.
Mu ijambo rimwe atajijinganyije yahise amusubiza ati "Hora hatagira n’ukumva akaguseka, uyobewe se ko na zo zikamwa kandi zigakamirwa igihugu natwe twese turimo. Yego zikamwa amadovize." Ibyakurikiye ntubimbaze, kuko nanjye nanyuzwe n’icyo gisubizo nikomereza urugendo.
Ingagi zo mu Birunga ni kimwe mu bikurura ba mukerarugendo benshi, bavuye imihanda yose bakaza kwihera ijisho ibyo biremwa bitangaje bitagaragara henshi ku Isi.
Abazisura ndetse n’aba-guide babayobora, uko bazigezemo amarangamutima arazamuka, abatazikundaga bagatangira kuziyumvamo, abazikundaga bikiyongera, kuko umuntu yibonera byinshi bitangaje kuri zo, kandi nk’uko bwa bushakashatsi bubyerekana, hari byinshi zihuje n’abantu.
Navugaga kurushaho kuzikunda k’uwazisuye, ariko noneho ngeze ku bayobora ba mukerarugendo bazihoramo biba byarabaye ibindi bindi. Cyane iyo umuntu yabigiyemo abikunze, yaba amazemo rero nk’imyaka irenga 40, usanga zarahindutse nk’undi muryango we, aziyumvamo cyane.
Mu 1982 ni bwo Bigirimana François yatangiye gukora mu Birunga, ari utwaza ba mukerarugendo imizigo. Ni akazi yakoze imyaka ibiri agakunze, hanyuma mu 1984 yahise aba umwe mu bayobora ba mukerarugendo (umu-guide), n’ubundi muri iyo Pariki.
Mu kiganiro na IGIHE, Bigirimana [Nine] yavuze ko umuntu wamukundishije ingagi by’umwihariko akamwigisha no kuzibanira, ari Umunyamerika Dian Fossey, Abanyarwanda bari barahimbye, Nyiramacibiri.
Dian Fossey yibukirwa ku bikorwa birebana no gukurikirana no gucukumbura byimbitse imibereho y’Ingagi no kuzimenyekanisha mu ruhando mpuzamahanga, binyuze mu Kigo cyitwa Karisoke Research Centre yashinze.
"Nine" ni umugabo mukuru, uri mu kigero cy’imyaka irenga gato 65. Ni umugabo ubona ufite urugwiro, iyo muganira aba yisekera yizihiwe, iyo yakwishimiye cyangwa umubwiye ibintu byiza, akunda kuvuga ijambo rigira riti "usa n’igihugu", abamuzi barabizi.
Ubwo twageraga mu Kinigi ku biro by’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), ahari ibiro by’abagenzura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, twasanze yajyanye na ba mukerarugendo bazamutse mu ishyamba gusura ingagi, birumvikana twagombaga kumutegereza.
Mu masaha y’igicamunsi ni bwo yari avuye ku murimo yari yazindukiyeho wo kuyobora ba mukerarugendo bari basuye ingagi. Yaje yitwaye mu modoka y’ijipe (jeep) atubwira ko na yo iri mu byo akesha umwuga wo kuyobora ba mukerarugendo amazemo imyaka 42.
Ati "Ibyo nakuyemo, nakubwira byinshi [...] Uko natangiye aka kazi meze, kugeza ubu ntabwo ari ko meze, mfite umutungo nta kibazo, byose mbikesha RDB, kuko nta kandi kazi nakoze ahubwo umutungo wose mfite nawukuye hano. Ubu mfite abana, mfite umuryango, nta kibazo na kimwe dufite."
Iyo muganira, Nine, avuga ko yishimiye cyane kuba yarabaye umu-guide wa Perezida Kagame inshuro ebyiri, ndetse akaba hari n’abandi bantu bafite amazina akomeye ku Isi yabereye umu-guide.
Ati "Perezida wacu Paul Kagame namubereye umu-guide inshuro ebyiri, najyanye Bill Gates, najyanye na Mswati wa Eswatini, ni benshi [...] bigusigira umunezero, kubera ko niba wumvise ubereye umu-guide Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ukabera umu-guide n’undi mu perezida wo hanze, wumva nawe hari irindi Shema ufite, mu mubiri wawe, mbese wumva unezerewe cyane."
Umunsi umwe, Perezida Kagame yavuze ku nkuru y’ibyamubereyeho mu Birunga ubwo yari yajyanye n’umushyitsi we gusura ingagi. Icyo gihe ngo ingagi nkuru ’Silverback’ yaraje isa n’ibigera hanyuma uwari ubayoboye [yari Bigirimana ’Nine’] arababwira ngo bace bugufi bicare.
Perezida Kagame yavuze ko uwo mushyitsi ngo yahise ahindukira akamubwira [atebya] ati "Ntabwo wazibwira ko uri Perezida w’Iki gihugu!"
Umurimo Bigirimana ’Nine’ amaze imyaka 42 akora, ni ukuyobora ba mukererugendo [umu-guide], avuga ko ikigaragaza ko ari akazi akunze, uretse kukamaramo iyo myaka, nta munsi n’umwe arakererwa cyangwa ngo asibe akazi atarwaye, buri gihe ngo ari mu bagera mu kazi bwa mbere, kandi akagakorana umwete.
Yavuze ko yahawe ibihembo byinshi, byiganjemo ibyemezo by’ishimwe (certificates) kuko yahawe ibirenga 100 mu bihe bitandukanye, gusa ngo ibyo byose byahise bihinduka utwana imbere y’igihembo yashyikirijwe na Perezida Kagame ubwe amushimira.
Ati "Barambwiye ko ngenda ariko ntabwo nari nzi ibyo ari byo, ntabwo nari nzi ibyo bagiye kunkorera, njyana n’abayobozi ba hano, tugezeyo ngiye kubona mbona muzehe [Perezida Kagame] araje, ndahaguruka arampobera, ngiye kubona mbona bampereje igikombe, ndishima, ati ’Uri Nine w’Igihugu". Bari basanzwe barinyita ariko yaje arishimangira, ubu ndi Nine w’igihugu.
Akigera aho guhoberwa na Perezida wa Repubulika, Nine yamwenyuye, arasimbuka, yerekana ibyishimo yagize, avuga ko ari umwe mu minsi atazibagirwa mu mateka ye.
Ikindi avuga ko ari nk’igikombe kuri we, ngo ni ugusubizwa mu kazi kandi yari yaragiye muri Pansiyo. Ubwo yari agejeje imyaka yarayihawe ndetse iremezwa. Gusa bitewe n’umusanzu we n’inararibonye, ubuyobozi bucunga iyo Pariki bwongeye kumutumaho ngo niba yumva akiyumvayumva ngo agaruke mu kazi, kuri ubu akaba ahabwa amasezerano y’umwaka agenda yongerwa.
Bigirimana yahamije ko kuri ubu ingagi azifata nk’umuryango we. Azi neza ibyo zanga n’ibyo zikunda n’uko umuntu azitwaraho, ari na byo abwira ba mukerarugendo iyo bagiye gutangira urugendo rwo gusura.
Azi uko azisuhuza mu rurimi rwazo, ubundi iba ari umukuru w’umuryango ikamwakira na yo ivuga muri ubwo buryo.
Bigirimana avuga ko nk’umuntu umaze imyaka myinshi muri ako kazi ko mu Birunga, cyane ko ngo nta kandi kazi azi, ahubwo ako ari ko yakoze gusa, yavuze ko akomeza gufasha urubyiruko rwinjira mu mwuga, ndetse ko no mu bana be abona hari abazamukorera mu ngata.
Ntareka kandi gusaba abantu ngo batarasura ingagi zo mu Birunga, kwihutira kubikora kuko "hari ibyiza byinshi umuntu ahigira".
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!