Iki gihembo cyiswe ‘Tusk Wildlife Ranger Award’ Ntoyinkima umenyekanisha inyoni zo muri iyo pariki iherereye mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’u Rwanda, azagishyikirizwa ku wa 27 Ugushyingo 2024 n’Umwami Charles wa III w’u Bwongereza.
Kizaba giherekejwe n’ibihumbi 30 by’Amapawundi (arenga miliyoni 51,2 Frw), Ntoyinkima akazahembanwa n’abandi banyafurika batatu na bo batsindiye ibihembo nk’ibyo.
Uburyo Ntoyinkima akoramo imirimo ye ni ubugezweho, hamwe mukerarugendo ashobora kumubwira ubwoko bw’inyoni ashaka gusura, akifashisha amajwi yafashwe ubundi akamugeza aho izo nyoni ziherereye.
Mu kumenyekanisha amoko arenga 320 abarizwa muri iyi pariki, Ntoyinkima yifashisha ibyuma bitandukanye by’ikoranabuhanga birimo akuma gakozwe nka ‘antenne parabolique’ kifitemo akandi gakurura amajwi ari kure.
Ako kuma agacomeka kuri telefone ye igezweho, agafata ayo majwi hanyuma bikamworohera kubona inyoni mukerarugendo amubwiye gushaka cyane ko aba azi uko ivuga n’imiterere yayo.
Ibyo bikoresho kandi birimo n’ibindi nk’indebakure n’akandi gakoresho kameze nka ‘télécommande’ ariko gafite urumuri batunga hafi y’inyoni, ubundi hagakoreshwa ya ndebakure igaragaza neza iyo nyoni nk’aho uyegereye.
Ni imirimo akora afatanya no kubitoza abakiri bato, kuko ubwo yashinganga itsinda ryo kurengera ibidukikije mu 2009, abasohokamo ni bo batembereza ba mukerarugendo kuri iyi parike ikora ku ntara z’Uburengerazuba n’Amajyepfo, ndetse byabaye umurimo wabo wa buri munsi.
Bijyana kandi no kwigisha abaturage ubwiza bw’icyanya nk’icyo baturiye aho kucyangiriza, bahiga inyamanswa zirimo, bacukura amabuye y’agaciro, gutema ibiti n’ibindi, bakakibungabunga.
Mu Kiganiro na IGIHE Ntoyinkima ati “Twigisha n’abana bo mu mashuri abanza ibijyanye no kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima, tukabaha ibirimo n’inkwavu kugira ngo bumve akamaro kabyo."
"Hari abari ba rushimusi, ubu barabiretse, twabahaye ihene tubashimira icyo cyemezo cyo kureka ibyo bikorwa bibi ubu bari kudufasha kubungabunga parike.”
Uyu mugabo umaze imyaka 24 akorera muri iyi pariki iri ku buso bwa kilometero kare 1019, yakoze imirimo itandukanye, ahera ku bijyanye no kurinda ba rushimusi, akomereza mu byo gushaka amoko y’ibinyabuzima biba muri Parike ya Nyungwe.
Ntoyinkima ari mu bavumbuye ko muri Parike ya Nyungwe harimo inkima n’inguge, uyu munsi izo nyamaswa zihariye runini mu guteza imbere ubukerarugendo muri Nyungwe.
Yamaze imyaka itatu kandi ari umukozi ushinzwe kwakira abasura Parike ya Nyungwe, ka kayihayiho ko gukomeza gusura pariki karakomeza, mu 2004 yiyemeza kuba umu-guide utembereza abasura u Rwanda ibyiza by’iyi iki cyanya mu 2023 cyashyizwe na UNESCO mu Murage w’Isi, imirimo akora kugeza ubu.
Gukunda ibyo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ni ibya kera akiri muto nk’uwavukiye hafi ya parike, agakura yumva inyoni ziririmba, yumva amajwi y’inguge n’inkima, nk’umunyamatsiko akumva ashaka kuzibona imbonankubone.
Ati “Ubwo nari mfite imyaka 10 hari umushinga wabungabungaga Parike ya Nyungwe. Bamwe mu bakozi bawo bari abaturanyi bacu, mpora nifuza kubiyungaho. Ku bw’amahirwe umuvandimwe wanjye na we yabonyemo akazi.”
Bari bungutse umuntu wabafashaga kubigisha ibyiza bya pariki, kuri Ntoyinkima ikibazo kiba gikemukiye ku mudugudu kuko ibyo yifuzaga yari abiboneye hafi, biba uko no ku bavandimwe be aho abenshi biyeguriye ibyo kubungabunga ibidukikije.
Ntoyinkima nk’abandi yakuze ajya kwiga mu yisumbuye, ariko mu biruhuko akajya akora imirimo itandukanye muri parike, byose akabifashwa n’abavandimwe be bakoraga umunsi ku wundi mu bijyanye no gufasha abaturage kuzirikana ibijyanye n’akamaro ku rusobe rw’ibinyabuzima.
Ku bijyanye n’igihembo yatsindiye, Ntoyinkima n’akanyamuneza kenshi yavuze ko akibyumva yatunguwe cyane, ku buryo kumva ko umugabo w’i Rusizi yahembwa n’ab’i Londres mu Bwongereza byari ingorabahizi, ariko aza kubyumva.
Ati “Barampamagaye banshimira ko natsinze, ndatungurwa ku buryo byamfashe nk’isaha kugira ngo niyumvise ko ari njye watsinze. Numvaga basa n’abibeshye. Ni ibintu bitera imbaraga kumva ko hari abantu baha agaciro ibyo ukora. Ni igihembo kigiye kumfasha gushyira mu bikorwa imishinga yanjye kuko nari ntaragera aho nifuzaga kubera imbogamizi z’ubuke bw’amikoro.”
Nubwo ari igihembo cya mbere mpuzamahanga abonye, ni igihembo cya kabiri yakiriye mu buzima bwe. Mu 2007 yahawe ikindi cy’umukozi mwiza wahize abari muri urwo ruganda mu gihugu.
Mu gukuraho imbogamizi za ba rushimusi n’abandi, mu 2005 u Rwanda rwatangije gahunda yo gusaranganya umusaruro w’ibyavuye mu bukerarugendo n’abaturiye za parike z’igihugu, bitangirira kuri 5% ubu bigeze turi ku 10%.
Nko mu ngengo y’imari y’umwaka ushize, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwari rwiyemeje ko arenga miliyari 3 Frw azasaranganywa abaturage nk’inyungu zikomoka ku byanya by’ubukerarugendo baturiye na Parike ya Nyungwe irimo.
Ni gahunda yagize akamaro cyane mu mboni za Ntoyinkima aho agira ati “Ubu abaturage bubakiwe amashuri, bafashwa mu bindi bikorwa bibateza imbere. Ubu bafatanya natwe mu kurinda abakwishora muri ibyo bikorwa bibi, bari kudufasha no gusobanurira abatarabyumva.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!